Fofo Dancer udasiba gusangiza abamukurikirana amafoto n’amashusho y’ubwambure ndetse n’imyanya y’ibanga ye ku bakoresha Twitter yabaye igitaramo nyuma y’aho bamwe bagwiriye amashusho ye.
Yari aherutse gusangiza abamukurikira n’ubundi amafoto yambaye hafi ya ntaho aho aba yerekana imwe mu myanya y’ibanga ye igaragara nk’ikibuno ndetse n’amabere. Ni ibintu bitakiriwe neza kuko benshi bamushinja kutiyubaha.
Fofo Dancer ni umwe mu b’igitsinagore bakunda kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’umwuga we wo kubyina benshi bafata nk’uburaya.
Ni ibintu avuga ko bimutunze aho amaze no kubishyira ku rwego mpuzamahanga kuko ajya ajya no gukora ibiraka hanze y’u Rwanda ku buryo umugabo amuhamagara akaza akamubyinira.

Fofo yaciye ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga
Fofo Dancer yamenyekanye kandi nk’umukinnyi wa filime mu Rwanda aho yamamaye muri filime y’uruhererekane ya Gatarina akinamo yitwa Makurata.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Isimbi Tv, yavuze ko yakuze ari umukobwa witonda ariko Isi iza kumuhindura. Yavuze ko ubwo yari asoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari bwo yaje kujya gusura umuhungu w’inshuti ye maze aramusindisha aramurarana amutera inda ariko ntiyahita abimenya. Yabeshye iwabo ko yaraye ku mukobwa w’inshuti ye bari bavanye mu rugo.

Fofo mu busanzwe uramwishyura akaza kukubyinira
Byaje kumenyekana ko atwite ubwo yari asubiye ku ishuri mu mwaka wa 4, ahita ahagarika kwiga uwo mwaka, abanza kujya kubyara maze umwaka ukurikiyeho asubira ku ishuri.
Agaruka ku nkuru zagiye zimuvugwaho kuva yinjiye muri filime no mu muziki, Fofo yavuze ko yanyuze muri byinshi byagiye bimubabaza cyane ariko kuba yarabashije kwihanganira kuvuga ko yabyaranye na se nta kindi cyamubabaza.

Ati “Biriya byose bavuga nta kintu bimbwira, kuko mu bintu byose bavuga nta hantu bihuriye na gato n’ibyo nabonye nkinjira mu muziki bavuga ko nabyaranye na papa. Urumva hari ikintu gihari kirenze icyo? Niba gihari kimbwire (Aha yabazaga umunyamakuru)".
Icyo gihe avuga ko byamubabaje cyane, ararira ndetse yumva yanabivamo ibyo yari yinjiyemo byo kubyina ariko umuryango we kuko wari uzi ukuri, uramufasha baramwumva bamugira inama bamusaba kwima amatwi ibyo abantu bavuga kuko azahura n’ibirenze ibyo bari bavuze.

Fofo mu mafoto yasangije abantu
Ku mbuga nkoranyambaga umuriro watse
Amashusho ya Fofo bamaze kuyagwaho