Muhima Choir yavuze ko mu myaka yose imaze ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yabonye ibikorwa byinshi byatumye barushaho kwizera badashidikanya ko Imana ifite imbaraga zidasanzwe kandi ikomeje gukora ibitangaza no muri iki gihe.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, abagize Muhima Choir bagize bati: “Inganzo y’iyi ndirimbo yavuye ku mirimo ikomeye Imana yakomeje gukora no ku mbaraga zayo zitangaje twagiye tubona mu rugendo rwa Chorale. Hari byinshi Imana yakoze bituma twemera tudashidikanya ko ifite ukuboko kw’imbaraga.”
Bakomeje bavuga ko bifuje gushyira ubu buhamya mu ndirimbo kugira ngo abantu bose bazajye bibuka ko Imana igikora ndetse ko nta kiyinanira.
Iyi korali yavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugamije gukangurira abantu kureba no gutekereza ku mirimo y’Imana, bakamenya ko ishobora byose kandi ko ifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu.
Bagize bati: “Twashakaga gukomeza abantu bafite intege nke no kubibutsa ko Imana ifite imbaraga zo gukora ibitangaza no guhindura ubuzima.”
Muhima Choir yavuze kandi ko iyi ndirimbo yanditswe n’abagize korali bafatanyije, bayikuye ku buhamya bw’ibyo Imana yakoreye korali ndetse n’abayigize mu rugendo rwabo rwo kuyikorera.
Bati: “Amagambo arimo afitanye isano n’urugendo Chorale yanyuzemo, uburyo Imana yatubaye hafi, ikaturinda, ikaduha imbaraga no kudukoresha mu murimo wayo.”
Muhima Choir iririmba amagambo agaragaza imbaraga n’ibitangaza by’Imana bavuga bati; “Ifite ukuboko kw’imbaraga ikirisha abayitabaza, ukuboko kw’iburyo kw’Imana Yacu gushyizwe hejuru. Urukundo n’imbabazi byayo bituma itugirira neza, icyubahiro n’ikuzo ni ibyayo iteka ryose.”
Bakomeza bibutsa abantu ibikorwa bikomeye Imana yakoze kuva kera, birimo gutandukanya inyanja kugira ngo ubwoko bwayo buyambuke ndetse no gukura amazi mu rutare kugira ngo abantu banywe bashire inyota.
Iyi ndirimbo kandi irimo ubutumwa bushishikariza abantu kureba no gutekereza ku mirimo y’Imana bavuga bati: “Muze murebe imirimo y’Imana iteye ubwoba, ibyo igirira abantu bayo biratangaje.”
Muhima Choir yavuze ko abakunzi b’umuziki wa Gospel bashobora kubona iyi ndirimbo ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo YouTube, Facebook, Instagram na TikTok, ndetse no ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify na Boomplay.
Muhima Choir ikomeje gushimangira ko intego yayo ari ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no guhumuriza abantu binyuze mu ndirimbo zishingiye ku buhamya bw’imbaraga z’Imana.
Muhima Choir yashyize hanze indirimbo nshya ihamya gukomera kw'Imana
REBA INDIRIMBO NSHYA "IFITE UKUBOKO KW'IMBARAGA" YA MUHIMA CHOIR
