Hari aho adufasha imiryango igakinguka - Ross Kana ku mubano we na Coach Gael –VIDEO

Imyidagaduro - 02/12/2025 7:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Hari aho adufasha imiryango igakinguka - Ross Kana ku mubano we na Coach Gael –VIDEO

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri iki gihe, Ross Kana, yatangaje ko umubano we na Coach Gael ukomeje kugenda neza n’ubwo hashize igihe gito atandukanye na sosiyete ya 1:55 AM Ltd yamufashaga mu muziki. Avuga ko n’ubu iyo amukeneye amubona, kandi ko uretse we n’abandi bahanzi batirengagiza ko abafasha imiryango ikabafungukira.

Ross Kana yabitangarije itangazamakuru ku wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali avuye muri Uganda aho yari amaze iminsi akorera ibitaramo bitatu.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zirimo “Molela”, ku wa 3 Gicurasi 2025 nibwo yatangaje ko amasezerano ye na 1:55 AM yashyizweho akadomo. Mu ibaruwa yandikiye iyi sosiyete, yavuze ko asezeye nyuma y’uko “inaniriwe kubahiriza ibyo twumvikanye mu masezerano twasinyanye tariki 1 Ukuboza 2023.”

Nyuma yo gusezera, yatangiye kwikorana ibikorwa bye by’umuziki, ndetse kenshi agaragara mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mpamvu zitandukanye zitamushimishije zatumye afata uwo mwanzuro.

Icyo cyemezo cyagiye gitangwaho ibitekerezo bitandukanye; bamwe bamubwira ko atagombaga kugenda, abandi bakamushimira kuba yahisemo gukora ku giti cye.

By’umwihariko hari aho yumvikanye anenga uburyo Coach Gael na murumuna we Kenny Mugarura batamuhaga umwanya uhamye mu gushyira mu bikorwa zimwe mu ndirimbo ze.

Abajijwe niba agatotsi kari hagati ye na Coach Gael karangiye, Ross Kana yavuze ko nta kibazo gihari, ko ari inshuti ye ndetse akamufata nk’umuvandimwe.

Yagize ati: “Uriya ni ‘Boss’ wanjye, ikindi ni mukuru wanjye. Ni umuvandimwe mukuru, ndamwubaha kandi ndamukunda. Umubano umeze neza cyane kuri njyewe. Ni umugabo ufite umutima mwiza.”

Ku kibazo cy’uko ashobora kuba agifashwa na Coach Gael mu bikorwa bye byo muri iki gihe, nubwo bitavugwa mu itangazamakuru, Ross Kana yavuze ko “uruhare rwe rurimo cyane.”

Yagize ati: “Navuga ko karimo cyane ariko n’umugabo ujya atigira inama akadufasha. Hari n’aho bitwangira bigasaba ko tumwifashisha kugira ngo imiryango runaka ifunguke. Ni umugabo mwiza cyane.”

Ross Kana yakomeje gushimira abafana be bo muri Uganda n’abo mu Rwanda bakomeje kumushyigikira, anemeza ko hari umushinga mushya w’indirimbo n’ibitaramo azatangariza mu minsi iri imbere.

Ross Kana avuga ko hari imiryango myinshi Coach Gael abafasha gufungura mu muziki, kandi ko amushimira

 

Ross Kana avuga ko hari byinshi biteganyijwe mu bikorwa bye bishya by’umuziki, birimo n’indirimbo agomba gusohora mbere y’uko umwaka urangira

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NAROSS KANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...