Hari abo duhuje amashimwe- Prince Salomon ku ndirimbo ya 'Gospel' iri mu zigize Album ye –VIDEO

Imyidagaduro - 07/06/2025 9:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Hari abo duhuje amashimwe- Prince Salomon ku ndirimbo ya 'Gospel' iri mu zigize Album ye –VIDEO

Umuhanzi Prince Salomon, ukorera umuziki muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘God Thank You’, igaragaza ishimwe rikomeye afitiye Imana nyuma yo gusoza amasomo ya Kaminuza ndetse no gukomeza urugendo rwe mu muziki.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Prince Salomon yavuze ko iyi ndirimbo yayandikanye n’umutima wuje amashimwe, yibuka ibyiza Imana yamukoreye mu bihe bitari byoroshye.

Ati “Hari byinshi Imana yankoreye, sinshobora kubiterura byose, ariko umutima wanjye waravuze nti: ‘Mana ndagushimiye’. Nahisemo kwandika iyi ndirimbo kugira ngo mbikore mu buryo butazibagirana – nshime Uwiteka mu ijwi ryanjye n’umuziki wanjye.”

Yongeraho ko nubwo yari ari ku ntebe y’ishuri, atigeze areka umuziki, ahubwo yabifatanyije no gutegura zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ye nshya agiye kumurika vuba.

Prince Salomon avuga ko isoko y’iyi ndirimbo ari amagambo yo muri Zaburi 103:2 agira ati “Iboneza wanjye, ha umugisha Uwiteka, kandi ntiwibagirwe ibikorwa bye byose byiza”, ndetse na 1 Abatesalonike 5:18 hagira hati “Mujye mushimira muri byose, kuko ari cyo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.”

Ati: “Ayo magambo ya Bibiliya yanyibukije ko gushimira Imana bidategerezwa igihe ibintu byagenze neza gusa. No mu bihe bikomeye, twibuke ko hari byinshi Imana yakoze: kuba uriho, ugahumeka, ukagira amahoro, ibyo byose ni impamvu yo kuvuga ‘Mana, warakoze’.”

“God Thank You” si iya Prince Salomon gusa

Uyu muhanzi yifuza ko iyi ndirimbo yagera kuri buri wese wumva ko afite impamvu yo gushima Imana. Ati: “Sinifuza ko abantu bumva iyi ndirimbo nk’izindi. Iyi ni indirimbo ya buri muntu wumva ko agomba gushima Imana. Ushobora kuba ufite byinshi ubura, ariko se ibyo ufite urabibona? Wigeze gushimira Imana?”

Prince Salomon avuga ko n’ubwo urugendo rwo gufata amashusho y’iyi ndirimbo rutari rworoshye, yabonye igisubizo mu isengesho. Ati: “Hari ibibazo byari bihari: igihe gike, ubushobozi buke, ndetse n’abagombaga kugira uruhare mu mashusho bamwe bari bafite izindi nshingano. Ariko narasenze mvuga nti ‘Mana, niba iyi ndirimbo ari wowe wayishyize ku mutima, uzayitunganya’ – kandi koko Imana yarabikoze.”

Amashusho agaragaramo amarangamutima y’ukuri, ibihe bitandukanye by’ishimwe, n’ubutumwa buhamye bwo kwibuka aho umuntu yavuye no guha Imana icyubahiro.

Indirimbo “God Thank You” ni imwe mu zizaba zigize Album nshya ya Prince Salomon, akaba ateganya kuzagenda azishyira hanze mu gihe cya vuba. Ni album y’amashimwe, igaruka ku rugendo rw’umuntu, ibihe yaciyemo, n’uburyo Imana yamuhagarariye.


Prince Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘God Thank you’


Prince yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guha icyubahiro Imana yamunyujije mu bikomeye akavamo umutsinzi


Prince yasobanuye ko hari benshi bameze nkawe bafite amashimwe ku mutima

 

Prince yavuze ko iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye nshya ateganya gushyira hanze

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GOD THANK YOU’ YA PRINCE SALOMON



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...