Mu
kiganiro na InyaRwanda, Prince Salomon yavuze ko iyi ndirimbo yayandikanye
n’umutima wuje amashimwe, yibuka ibyiza Imana yamukoreye mu bihe bitari
byoroshye.
Ati “Hari byinshi Imana yankoreye, sinshobora kubiterura byose, ariko umutima
wanjye waravuze nti: ‘Mana ndagushimiye’. Nahisemo kwandika iyi ndirimbo kugira
ngo mbikore mu buryo butazibagirana – nshime Uwiteka mu ijwi ryanjye n’umuziki
wanjye.”
Yongeraho
ko nubwo yari ari ku ntebe y’ishuri, atigeze areka umuziki, ahubwo
yabifatanyije no gutegura zimwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ye nshya agiye
kumurika vuba.
Prince
Salomon avuga ko isoko y’iyi ndirimbo ari amagambo yo muri Zaburi 103:2 agira
ati “Iboneza wanjye, ha umugisha Uwiteka, kandi ntiwibagirwe ibikorwa bye byose
byiza”, ndetse na 1 Abatesalonike 5:18 hagira hati “Mujye mushimira muri byose,
kuko ari cyo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.”
Ati:
“Ayo magambo ya Bibiliya yanyibukije ko gushimira Imana bidategerezwa igihe
ibintu byagenze neza gusa. No mu bihe bikomeye, twibuke ko hari byinshi Imana
yakoze: kuba uriho, ugahumeka, ukagira amahoro, ibyo byose ni impamvu yo kuvuga
‘Mana, warakoze’.”
“God Thank You” si
iya Prince Salomon gusa
Uyu
muhanzi yifuza ko iyi ndirimbo yagera kuri buri wese wumva ko afite impamvu yo
gushima Imana. Ati: “Sinifuza ko abantu bumva iyi ndirimbo nk’izindi. Iyi ni
indirimbo ya buri muntu wumva ko agomba gushima Imana. Ushobora kuba ufite
byinshi ubura, ariko se ibyo ufite urabibona? Wigeze gushimira Imana?”
Prince
Salomon avuga ko n’ubwo urugendo rwo gufata amashusho y’iyi ndirimbo rutari
rworoshye, yabonye igisubizo mu isengesho. Ati: “Hari ibibazo byari bihari:
igihe gike, ubushobozi buke, ndetse n’abagombaga kugira uruhare mu mashusho
bamwe bari bafite izindi nshingano. Ariko narasenze mvuga nti ‘Mana, niba iyi
ndirimbo ari wowe wayishyize ku mutima, uzayitunganya’ – kandi koko Imana
yarabikoze.”
Amashusho
agaragaramo amarangamutima y’ukuri, ibihe bitandukanye by’ishimwe, n’ubutumwa
buhamye bwo kwibuka aho umuntu yavuye no guha Imana icyubahiro.
Indirimbo “God Thank You” ni imwe mu zizaba zigize Album nshya ya Prince Salomon, akaba ateganya kuzagenda azishyira hanze mu gihe cya vuba. Ni album y’amashimwe, igaruka ku rugendo rw’umuntu, ibihe yaciyemo, n’uburyo Imana yamuhagarariye.
Prince Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘God Thank you’
Prince
yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo guha icyubahiro Imana yamunyujije mu
bikomeye akavamo umutsinzi
Prince
yasobanuye ko hari benshi bameze nkawe bafite amashimwe ku mutima
Prince
yavuze ko iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye nshya ateganya gushyira hanze
KANDA
HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GOD THANK YOU’ YA PRINCE SALOMON