Umuyobozi
w’ishami ryo gutanga amaraso mu Kigo cy’ igihugu gishinzwe kwita ku buzima,
Rwanda Biomedical center (RBC), Dr. Muyombo Thomas, mu kiganiro aherutse
kugirana n’itangazamakuru ubwo hasozwaga gahunda ya MTN Rwanda ya ‘Y’ello Care,’
yasobanuye ko hari abantu batemerewe gutanga amaraso bitewe n’imyaka, uburwayi, cyangwa
ibihe runaka barimo.
Abajijwe
niba hari umuntu utemerewe gutanga amaraso, yagize ati: “Yego. Umuntu ukiri
muto, utarageza imyaka yo gufata icyemezo, umurwayi urwaye indwara iyo ariyo yose
[iyo urwaye muri icyo gihe urwaye ntabwo wemererwa gutanga amaraso, ariko hari
n’abatabyemererwa burundu, nk’abarwara indwara zidakira]. Mu ndwara zidakira
harimo izandura n’izitandura.”
Abarwaye
izi ndwara zirimo SIDA, Mburugu, umutima, umuvuduko ukabije cyangwa mukeya w’amaraso,
impyiko, Diyabete, indwara y’ibisazi, igicuri, Asthma, umwijima wo mu bwoko bwa
B, C n’ubundi bwoko bwose bw’indwara y’umwijima ntibemerewe gutanga amaraso."
Dr
Muyombo abikomozaho yagize ati: “Hari indwara nyinshi, iyo umuntu arwaye tureba
ubuzima bwe. Izo ndwara mvuze zitandura, ntabwo zandurira mu maraso. Ariko
uzirwaye, ubuzima bwe ntabwo buba buhagaze neza. Ntabwo tumwemerera gutanga,
kuko ntabwo dushaka gufata ayo maraso ngo tujye kongera kuyamuterera mu bitaro
yaje yarembye.”
Mu
bandi batemerewe gutanga amaraso, harimo abagore batwite kugeza igihe abana
babo bagejeje igihe kirenze umwaka, ndetse n’abakobwa cyangwa abagore bari mu
mihango.
Ku
bijyanye n’abibaza niba umuntu wishushanyije ku mubiri ibizwi nka ‘tatouages’ [Tattoo] ashobora gutanga amaraso, Dr Muyombo yasobanuye ko hari igihe runaka kigera uyu muntu
nawe akemererwa gutanga amaraso nk'abandi.
Ati:
“Buriya umuntu ufite ‘tatouage’ ayimaranye igihe kirengeje amezi atandatu,
yemererwa gutanga amaraso. Umuntu wishyirishijeho ‘tatouage’ muri icyo gihe cy’amezi
atandatu aba atemerewe gutanga amaraso, ubwo ‘tatouage’ nanayifatira mu cyiciro
kimwe no kwikuza iryinyo, cyangwa igisebe, ikintu cyose kigaragaza umubiri w’imbere
y’uruhu […]
Buriya
‘tatouage’ bakoresha udushinge barimo bayishushanya, kandi ni igikorwa
gikomeretsa uruhu. Rero umuntu uri gushyirwaho ‘tatouage’ aba afite ibyago byo
kuba ashobora kwanduriramo indwara ziterwa wenda n’izo bacteria, n’umwanda,… icyo
gihe bivuze ko aba atemerewe gutanga, kugeza igihe umubiri we, twa dukoko
ubashije kuba wadukura mu maraso.”
Yakomeje
asobanura ko kimwe n’uwikuje iryinyo, haba hari microbe ziba ziri mu kanwa
zishobora no kugera mu maraso zigateza ibibazo. Ati: “Iyo wikuje iryinyo, ni
igisebe kiba gihari gishobora kwinjiramo utwo dukoko duhita tujya no mu maraso.
Hanyuma wowe wenda ntibinagutere ikibazo, ariko wa muntu uri mu bitaro
ubwirinzi bwe bw’umubiri bukaba bwangiritse.”
Ati:
“Mu rwego rwo kwirinda ko abo bantu (bakeneye amaraso kwa muganga) tubateza
ibibazo, ntabwo amabwiriza yemera ko umuntu wikuje iryinyo, uwishyirishijeho ‘tatoo,’
ufite igisebe,.. atanga amaraso.”
Yagaragaje
ko igikorwa cyo gutanga amaraso gihagaze neza kugeza uyu munsi, aboneraho
gushimira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda batanga amaraso. Yatangaje
ko 99.7% birenga by’amaraso basabwa kwa muganga bayatanga.
Dr
Muyombo yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda, abantu batanga amaraso ku bwinshi, ku kigero
kiri hejuru ya 60% ari abari munsi y’imyaka 35. Ni mu gihe kandi abitabira iyi
gahunda yo gutanga amaraso ari abagabo kuko badatwita cyangwa ngo bajye mu
mihango.
Ubusanzwe abahanga mu
buvuzi bagaragaza ko umuntu atanga amaraso rimwe mu minsi 56 (ibyumweru
umunani), kugira ngo umubiri wongere gukora andi.
Amaraso agira ibice
bitatu, udufashi dufasha mu gutsinisha vuba amaraso mu gihe umuntu yakomeretse,
insoro zitukura zifasha mu gukwirakwiza umwuka mwiza (oxygène) mu mubiri akuwe
mu bihaha, no gukuramo umwuka wanduye, n’insoro zera zifasha mu kurinda umubiri
kugira za ‘infections’, bacteries n’ibindi bishobora kwinjirira umubiri.
Zifatwa nk’igice cy’ubwirinzi bw’umubiri.
Habamo kandi n’umushongi
udakunda gukoreshwa cyane, icyakora ukaba ufite akamaro mu kuramira abantu
batakaje amazi menshi nk’abahiye, abarwaye kanseri n’ibindi.
Hari ubwo umuntu yifuza
gutanga kimwe muri ibyo gice ubundi ibindi bakabisubiza mu mubiri we ibizwi nka
‘aphérèse’.
Bene abo ariko batanga
udufashi bashobora gutanga amaraso nka kabiri mu kwezi, inshuro 24 mu mwaka.
Impamvu ni uko udufashi n’umushongi bisimburwa vuba mu mubiri nyuma yo gutanga
amaraso kurusha uko bimera ku nsoro zitukura.
Umushongi wongera
kwisubiza mu masaha ari hagati ya 24 na 48 nyuma yo gutanga amaraso na cyane ko
90% byawo ari amazi. Udufashi two twisubiza mu minsi iri hagati y’itatu n’itanu
mu gihe, insoro zitukura zo ari ibyumweru bigera ku munani.
Ibi bivuze ko nubwo ari
byiza guhitamo amaraso utanga bya buri gihe, iyo wiyemeje gutanga ibigize
amaraso yose bigusaba gutegereza iminsi 56 umaze gutanga kugira ngo utange
andi.
‘Aphérèse’ ifasha
abaganga gukusanya amaraso akenerwa cyane muri ako gace.
Ushaka gutanga amaraso
muri ubwo buryo, asabwa kuba afite ubuzima bwiza, atijandika mu bikorwa byatuma
agira ibibazo byatuma amaraso ye yandura.
Utanga amaraso agomba
kuba afite imyaka kuva kuri 18 kugeza kuri 60 afite ibilo bitari munsi ya 50.
Nubwo harebwa ibintu
byinshi, utanga amaraso hifashishijwe aphérèse abanza gupimwa hagamijwe kureba
ko yujuje ibisabwa.
Harebwa ko afite
‘hémoglobine’ (igice kigize insoro zera gikura umwuka mwiza mu bihaha
kikawusakaza mu mubiri wose), zingana na garama 12,5 kuri desilitiro. Bivuze ko
umuntu aba agomba kuba afite insoro zitukura zihagije kugira ngo abone izo
atanga.
Gahunda yo gutanga
amaraso ni imwe mu ziramira abarembye ku Isi kuko byibuze udusashe miliyoni 85
tw’insoro zitukura dutangwa buri mwaka. Ni na ko ibindi bigize amaraso
nk’insoro zera, udufashi, umushongi na byo byifashishwa mu gutabara indembe kwa
muganga.
Imibare ya OMS igaragaza
ko buri mwaka byibuze hatangwa amaraso inshuro zirenga miliyoni 118.5.
Ni gahunda u Rwanda
rwatangije mu mu 1976 nyuma y’uko OMS isabye ibihugu byose bigomba kugira
ishami ryo gutanga amaraso.
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso muri RBC, Dr Muyombo Thomas yasobanuye impamvu hari abantu batemerewe gutanga amaraso n'igihe hari abashobora kongera kubyemererwa
Mu Rwanda imibare igaragaza ko abantu bitabira gutanga amaraso cyane ari urubyiruko n'abagabo
Gutanga amaraso ni ukwiteganyiriza cyangwa ukaba uteganyirije uwawe