Ni
muri urwo rwego hari bamwe mu bakinnyi bagiye bahindura imiterere y’umubiri,
bamwe barabyibuha, abandi barananuka, abandi bahindura uburyo bitwara, byose bagamije
kugira ngo bashobore guhuza n’uruhare bahawe muri filime runaka.
Ni
ibintu bisaba ubushake bukomeye, guheba zimwe mu ngeso wari usanganywe ndetse
rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku buzima. Ibi bikaba bituma bamwe muri bo
bavugwa cyane, ndetse bakubakiraho izina rikomeye muri sinema bitewe n’uko
bashoboye kwitanga ku rwego rwo hejuru.
Dore
bamwe mu bagarutsweho cyane babashije guhindura imiterere yabo kubera
inshingano bahawe muri filime:
1. Christian Bale
Christian
Bale ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane kubera ubushobozi bwo guhindura
umubiri we ku buryo budasanzwe bitewe n’inshingano yahawe gukina muri filime. Mu 2004, yakinnye
muri The Machinist, aho
yagombaga kwigira nk’umugabo uhorana ibibazo byo kutabasha gusinzira. Yahisemo
kugabanya ibiro ku buryo bukomeye, aho yamanutse akagera ku biro 55 gusa,
abikesha kurya utuyiko 2 tw’isukari na karoti ku munsi. Mu mezi 6 gusa nyuma
yaho, yongeye kwiyubaka agira imitsi n’ingufu nk'uko yagomaga kugaragara muri Batman Begins (2005).
2. Charlize Theron
Charlize
Theron na we ni umwe mu bagore bagaragaje ubwitange bukomeye. Mu 2003, yiyongereyeho
ibiro birenga 13 kugira ngo akine muri Monster,
aho yakinnye nk’umugore wicaga abagabo akabambura. Uruhare rwe rwamuhesheje
Oscar. Nyuma y’imyaka mike, yongeye kubikora muri Tully (2018), aho yagaragaye nk’umubyeyi urambiwe ubuzima,
bimusaba kongera ibiro 22 kugira ngo agaragare nk’uri mu buzima busanzwe
bw’abagore b’ababyeyi.
3. Matthew McConaughey
Matthew
McConaughey yakinnye muri Dallas
Buyers Club (2013), aho yakinnye nk’umuntu wanduye SIDA mu gihe cyo mu
1980. Yagabanyije ibiro bigera kuri 21, abikesha indyo yihariye no kwitoza
cyane. Ibi byamuhaye amahirwe yo kwegukana Oscar nk’‘Umukinnyi
w’Indashyikirwa’.
4. Jared Leto
Jared
Leto na we yigeze kwiyongeraho ibiro birenga 30 mu gihe yakinaga nk’umucuruzi wa 'hamburger' mu gice cya 27
(2007), bikamuviramo kwangirika kw’impyiko n’umutima. Ibi ariko ntabwo
byamuciye intege kuko yongeye kugaragara ameze neza nk'uwasubiye mu
buzima busanzwe mu yindi mishinga.
5. Tom Hanks
Tom
Hanks ni undi mukinnyi wagiye yitanga bikomeye mu mirimo yahawe. Muri Cast Away (2000), yakinnye nk’umuntu
wagwiriwe n’indege akamara imyaka ku kirwa wenyine. Yagabanyije ibiro birenga
25, ahagarika kurya ibintu byose bitari imboga, amafi n’umuceri. Nyuma, yaje no
kugira ikibazo cy’indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa 2, ahanini bitewe n'imihindagurikire y’umubiri we ikabije.
6. Natalie Portman
Natalie
Portman yamenyekanye cyane muri Black
Swan (2010), aho yakinnye nk’umunyeshuri wiga kubyina ballet. Yabanze
gukora imyitozo ikarishye igihe kirenga umwaka, arananuka, agabanya ibyo arya,
ndetse agahabwa amasomo yihariye yo kubyina. Uruhare rwe rwamuhesheje igihembo
cya Oscar.
7. 50 Cent
Umuraperi 50 Cent (Curtis Jackson) yigeze gukina muri filime yitwa 'All Things Fall Apart', aho yakinnye nk’umunyeshuri wakiniraga ikipe ya rugby, nyuma akaza kurwara kanseri. Kugira ngo agaragare nk’umurwayi urembye, yaciye ku rugendo rwo kugabanya ibiro, atakaza hafi 25 mu gihe cy’amezi make, abikesha imirire n’imyitozo yihariye.
8. Renée Zellweger
Uyu mugore uzwi muri filime z’urwenya, yakinnye mu y’uruhererekane yitwa ‘Bridget Jones's Diary’. Buri gihe mbere yo gukina iyi filime, Renée yitaga ku kurya ibiryo byinshi byongera ibiro, noneho nyuma yo gukina agasubira muri siporo no kwiyitaho kugira ngo asubire mu murongo asanzwe.
Ibi byose byerekana ko sinema atari ukwiyerekana kuri ecran gusa, ahubwo ko ari isoko y’ubwitange no kwigomwa byose kugira ngo hagaragare umusaruro w’icyo umuntu yahawe gukina. Abo bakinnyi n’abandi batavuzwe baratanga isomo ry’uko kwitanga bishobora gutanga umusaruro ukomeye.
Ubu
buryo bwo guhindura imiterere y’umubiri ku mpamvu za sinema bwagiye buvugisha
benshi, ariko nanone ni ikimenyetso cy’uko guhanga bisaba kwiyegurira ibyo
ukora no kutagira icyo wirinda kugira ngo ubutumwa nyabwo bugere ku bareba
filime.