Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo kuva mu Misiri, aho
APR FC yasezerewe na Zamalek mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. Yavuze ko nubwo
batageze ku ntego bari bihaye, bishimira uko bitwaye muri iri rushanwa ndetse
n’ubunararibonye abakinnyi bungutse buzabafasha mu marushanwa ari imbere.
Taleb yavuze ko nubwo batashoboye gukomeza muri iri
rushanwa ashimira uko abakinnyi be bitwaye, avuga ko n’abasesenguzi bo mu
Misiri babishimiye ndetse ko hari n’abifujwe n’amakipe yo mu Misiri.
Yagize ati: “Kuba twarakinnye neza, nk’uko benshi
babivuze, harimo n’abasesenguzi bo mu Misiri, ni ikintu gikomeye. Bashimiye
abakinnyi bacu ndetse banabaza niba bashobora kubona abakinnyi ba APR FC bajya
gukinira amakipe yabo. Hari abakinnyi bane begerewe.”
Uyu mutoza yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy’uko APR FC
ifite abakinnyi bashobora kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, ariko ko kugira
ngo igere ku rwego rwo guhangana n’amakipe akomeye muri Afurika bisaba
imyiteguro y’igihe kirekire.
Ati: “Ni ubunararibonye bukomeye ku hazaza ha APR FC.
Iyo ushaka kugera ku rwego rwo guhangana mu marushanwa akomeye muri Afurika,
ugomba kubyitegura imyaka myinshi, ntibiba ari iby’umwaka umwe gusa.”
Taleb Abderrahim yongeyeho ko abakinnyi bamaze kugira
ubumenyi ku bijyanye no gukina n’amakipe akomeye, kandi ko nubwo hari amakosa
bakoze mu mikino itandukanye, hari ayo bashoboraga kwirinda.
APR FC yiteguye guhatanira ibikombe imbere mu gihugu
Abajijwe niba ikipe ye yiteguye guhita isubira mu
marushanwa yo mu gihugu, Taleb yavuze ko inshingano ze zitagarukira ku gutoza
abakinnyi gusa, ahubwo ko agomba no kubafasha gukura no kugira imitekerereze
iboneye.
Ati: “Ndi umurezi, ntabwo ndi umutoza gusa.
Twaganiriye n’abakinnyi, kandi nabasabye gukomeza kugira ubushake n’umurava
twagaragaje muri iri rushanwa, tukazabigaragaza no mu mikino ya shampiyona yo
mu Rwanda.”
Yavuze ko intego ya APR FC ari ugukomeza guhatanira
ibikombe, nk’uko yabikoze mu mwaka ushize ubwo yatwaraga ibikombe bitatu.
Ati: “Umwaka ushize twatwaye ibikombe bitatu. Uyu
mwaka na wo ni imbogamizi tugomba guhangana na yo kugira ngo dusubiremo ibyo
twagezeho. Dushingiye ku bwiza bw’abakinnyi dufite n’ubunararibonye twakuye
muri Champions League, ndizera ko tuzakomeza guhatana kugeza ku musozo,
dutangiriye ku mukino wo ku wa Gatandatu, Imana nibishaka.”
APR FC irakomeza shampiyona ikina na Etincelles ku wa Gatandatu i Rubavu.
