Bamwe bahimba ko bapfuye! Imbogamizi mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Amakuru ku Rwanda - 12/04/2024 12:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Bamwe bahimba ko bapfuye! Imbogamizi mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y'u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hakiri imbogamizi zikomeye mu rugendo rwo gukurikirana ababa mu mahanga bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , igahitana ubuzima bw'abasaga Miliyoni.

Ibi, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Havugiyaremye Aimable yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro mu 1994 nyuma yo gutereranwa n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda mu butumwa bw'amahoro aho  zabasize mu maboko y'abicanyi.

Uyu mushinjacyaha yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanini amahanga yakomeje gutsindwa mu bijyanye n'ubutabera nubwo hari ibihugu bike byagiye bigeza ku Rwanda abakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside. 

Yagize ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi iba, ndetse no kuva mbere haba kuyitegura, no mu gihe yabaga ayo mahanga yararebaga ndetse amwe muri yo yanabigizemo uruhare haba mu gutegura iyo Jenoside, ndetse no mu ikorwa ryayo. Mu gihe cya Jenoside yabaga mu 1994, mu Kanama gashinzwe umutekano k'Umuryango w'Abibumbye habayemo impaka. Ibihugu bimwe biravuga biti 'nyamara hari ubwicanyi buri kubera mu Rwanda ariko ni Jenoside.' Ariko bya bihugu byareberaga byanagizemo uruhare, ndetse icyo gihe abakavugiye u Rwanda nibo banakoraga Jenoside cyangwa intumwa zabo. Bamwe bakemeza ko ubwicanyi buri kubera mu Rwanda ari Jenoside, abandi bakabihakana."

Yongera ati "Uruhare rw'amahanga, tunarubona cyane cyane iyo dukurikirana izi dosiye z'aba ngaba bakurikiranwa bakoze Jenoside bari mu mahanga. Amahanga menshi rero cyane cyane imiryango mpuzamahanga babanje kurwanya inkiko gacaca mu nyandiko. Bakavuga ngo nta butabera buboneye izo nkiko zizatanga, kubera ko nta bashinjacyaha babyize, nta bacamanza babyize, nta bavoka, ariko babaga bazi ukuri ko iyo sisitemu itashoboka. Ariko bakiyibagiza ko ari umwihariko wacu, ibisubizo byacu mu gushaka ubutabera bwunga, bwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda, ibyo bakabyirengagiza."

Yakomeje avuga ko iyo bakurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baba mu mahanga bahura n'imbogamizi nyinshi cyane, atangaza ko kugeza ubu ubushinjacyaha bw'u Rwanda bumaze kohereza impapuro zisaba ibihugu 33 biri ku migabane yose gufata abantu 1,149. Yavuze ko igitangaje ari uko inyinshi muri izo mpapuro zigera kuri 962 zoherejwe mu bihugu bya Afurika harimo n'ibituranye n'u Rwanda, ariko bikaba nta kintu kinini byabikozeho.

Izindi mpapuro zigera ku 143 zoherejwe mu bihugu by'i Burayi, 37 zoherezwa muri Amerika no muri Aziya, 2 zoherezwa muri Australia, ndetse n'ahandi.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yatangaje ko abamaze koherezwa n'ibyo bihugu mu Rwanda ari 30 gusa, naho abamaze kuburanishirizwa mu bihugu barimo ni abagera kuri 29. U Bubiligi bumaze kuburanisha abagera kuri 11, u Bufaransa bumaze kuburanisha 7.

Uyu mushinjacyaha yavuze ko imbogamizi ituma ibihugu byinshi bitabohereza mu Rwanda, aruko baba baragezeyo bakaka ubuhunzi bakabona ubwenegihugu bw'ibyo bihugu, kandi mu bihugu byinshi ntabwo bishoboka kohereza mu mahanga umuntu w'umwenegihugu. Yavuze ko indi mbogamizi ikomeye ihari aruko abo bashskishwa nabo bahora bahindura ibihugu babamo bihisha kuko nta mahoro baba bafite bazi neza ko bari gushakishwa. 

Yagize ati: "Bahora bahindura ibihugu babamo. Bahindura amazina n’imyirondoro. Hari abahimba impfu ko bapfuye kandi atari byo. Ariko, buriya bariya bantu ni n'abagome cyane hari n’abapfa bakaduhisha ko bapfuye kugira ngo duhore duhangayitse tubashakisha.''

Yasoje avuga ko badateze gucika intege mu gukomeza gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. 

Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars we yatangaje ko hari abanyamahanga batashatse kwinjira mu gushaka  umuti w'ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yagize ati: "Amahanga aba ashaka inyungu zayo. Aho adafite inyungu ntacyo akora."


Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Havugiyaremye Aimable yavuze ko hakiri imbogamizi zikomeye mu gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars yavuze ko amahanga aba ashaka inyungu zayo gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...