Hari abahanzi basubiye inyuma mu butumwa batanga mu ndirimbo

- 08/02/2013 9:10 AM
Share:
Hari abahanzi basubiye inyuma mu butumwa batanga mu ndirimbo

Uko imyaka ishira indi igataha, hari bamwe mu bahanzi nyarwanda bagenda basubira inyuma mu butumwa bwumvikana mu ndirimbo zabo.

Guteshuka ku murongo w’ubutumwa batangiriyemo bituma hari umubare w’abafana ugenda ubacikaho bitewe n’uko icyo bavanaga mu ndirimbo z’aba bahanzi baba batakibonanka mbere. Mu mwaka wa 2008 hari abahanzi baririmbaga, umuntu wese wumva ikinyarwanda agakunda indirimbo zabo dore ko ahanini ubutumwa bwagaba burimo wasangaga bukora benshi ku mitima.

Bamwe muri aba bahanzi bacitse intege cyangwa batagitanga ubutumwa nko mu myaka yashize harimo:

1.Tom Close: uyu muhanzi yamenyekanye ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu mwaka wa 2007 na 2008 yari afite indirimbo zakundwaga n’imbaga nyamwinshi nka Kuki, Sinari nkuzi n’izindi.

Mu mwaka wa 2009 Tom Close afatanyije na The Ben yashyize hanze indirimbo yise Sibeza, ubutumwa bwayo nuryohera benshi mu banyarwanda n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda bityo uyu muhanzi bimufasha kumenyekana hanze ya Butare ari naho yabaga kugeza ubwo umuhanzi Big Fizzo(Farious w’i Burundi) yamusabye ko bakorana indirimbo bise Baza nayo yakunzwe i Burundi no mu Rwanda.

Nyuma ya 2010 amaze gutandukana n’uwari umujyanama we ,Muyoboke Alex, Tom Close yakoze indirimbo yise Ntibanyurwa nayo yakunzwe cyane. Izi ndirimbo zose nizo zahesheje uyu muhanzi igikombe cya Primus Guma Guma ku nshuro ya mbere.

Hagati y’umwaka wa 2011 na 2013 Tom Close yakoze indirimbo zigera kuri 40 ariko nta n’imwe yakunzwe nka Kuki Cyangwa Sibeza, bigaragaza ko ubutumwa atanga bwasubiye inyuma.

2.Dream Boyz: nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Group Scolaire de Butare, Platini na TMC barihuje bakora Dream Boyz. Indirimbo yabo yatumye bamenyekana cyane muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2009 ni iyo bise Wanizingua yari mu giswahili. Iyi ndirimbo yatumye bamenyekana mu bihugu byo mu karere k’Africa y’uburasirazuba dore ko yanacurangwaga kuri televiziyo ikomeye ya East African TV.

Aba basore bakunzwe cyane ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo bise Sinzika, Magorwa, Impfabusa n’izindi nyinshi.

Izi ndirimbo zabahesheje itike yo gukorana na Eddy Kenzo indirimbo ya mbere bise Impano. Eddy Kenzo na we yari akomeye cyane icyo gihe kubera indirimbo ye Stamina. Byari bigoye kuba yakwemera gukorana indirimbo n’umunyarwanda ariko Dream Boyz bo yabemereye ntamananiza.

Indirimbo aba bahanzi bagiye bakora mu mwaka wa 2012 ndetse n’izo bari gusohora muri 2013 ntabwo zikundwa cyangwa ngo usange abantu bazishakisha cyangwa bazitunze mu matelefone yabo nka Si inzika, Magorwa…ari nacyo kigaragaza ko mu butumwa basubiye inyuma.

3.Tuff Gang: mu mwaka wa 2008, Tuff Gang bari abahanzi badakunzwe ku maradio dore ko hari ibitangazamakuru byavugaga ko indirimbo zabo zirimo amagambo atari meza. Hari n’abanyarwanda babanje kwamagana hip hop ya Tuff Gang nyamara gahoro gahoro Tuff Gang iba tough mu mitima y’abanyarwanda.

Indirimbo zabo nka Gereza, Umunsi w’imperuka Remix,…zogeje imitima y’abantu cyane cyane abaciye bugufi. Muri iki gihe bari bakiri batanu(Bull Dogg, Fireman, Jay Polly Green P na PFLA). Pfla amaze kwirukanwamo, Tuff Gang bagiye bacika intege mu butumwa gahoro gahoro, gusa izina bari bafite ryatumye buri wese ku giti cye azamuka. Jay Polly yahise aba kizigenza, Fireman nawe ahabwa ijambo nk’umuraperi, Green P nawe atangira kubahwa n’ubwo adakora cyane nka kera.

Ku ruhande rwa PFLA wabavuyemo na wegukundwa kwe kwaragabanutse bitewe no kubura bagenzi be. Mu miririmbire yabo barunganiranaga ariko gutandukana kwabo kwatumye bacika integer.

4.Diplomate: ni we muraperi wa mbere mu Rwanda nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye itike y’indege ajya guhagararira u Rwanda nk’umuhanzi. Yagiye muri Mexique ari kumwe n’ikipe y’igihugu mu mikino y’igikombe cy’isi.

Uyu muhanzi yarakunzwe mu bato no mu bakuru kubera indirimbo ze nka Kure y’imbibi…Uyu munsi inganzo ye ntikigera ku banyarwanda dore ko n’aho aherereye hatazwi.

5.KGB: n’ubwo umwe yitabye Imana, KGB basubiye inyuma cyane mu butumwa batangaga muri muzika. Niryo tsinda ry’abahanzi nyarwanda ryigaragaje cyane mu muziki uteri uwa karahanyuze. N’ubwo indirimbo yabo Arasharamye ari nayo bamenyekaniye ,ubutumwa bwayo butanyuze benshi, hari indirimbo yitwa Abakobwa b’i Kigali yatangaga ubutumwa cyane cyane ku rubyiruko.

Muri iki gihe, nta ndirimbo KGB ikora ngo ikundwe nka Arasharamye cyangwa Abakobwa b’i Kigali.

6.Staff Sergent Robert: indirimbo Impanda niyo yatumye Robert  amenyekana mu muziki nyarwanda. Yatangiye yigaragaza cyane nk’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana zinakundwa cyane kubera ubutumwa ziba zifite. Uko imyaka yagiye ishira, Staff Sergent Robert yagiye acika intege mu butumwa atanga mu ndirimbo ari nabyo bituma atagaragara cyane mu muziki nko mu myaka yashize nyamara indirimbo arazikora nk’uko bisanzwe.

Si aba bahanzi gusa batagitanga ubutumwa nka kera, mu minsi mike tuzabagezaho n’abandi. Ese wowe ubona ari uwuhe muhanzi utagitanga ubutumwa mu ndirimbo ze?

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...