Ese gusomana ni itegeko mu rukundo? Iki ni ikibazo usanga abenshi bibaza, niba umwe abishaka, undi atabishaka, byakemuka gute? Twifashishije inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Psychology Today, tugiye kurebera hamwe icyo inzobere mu rukundo zibivugaho.
Igisubizo ni oya. Nta tegeko rivuga ko umuntu wese uri mu rukundo agomba gusomana n’umukunzi we. Urukundo nyarwo rushingira ku bwubahane, kumvikana no kwitanaho hagati y’abantu babiri. Iyo umwe yumva atiteguye cyangwa adashaka gusomana, undi akwiriye kubyubaha aho kubimuhatira cyangwa kumucira urubanza.
Hari abantu bumva gusomana ari uburyo bwo kugaragaza amarangamutima yabo, ariko si ko bose babibona. Hari abakunda umuntu by’ukuri ariko bakumva bashaka gufata igihe mbere yo kugera kuri ibyo bikorwa.
Ibyo ntibivuze ko urukundo rwabo rudakomeye. Ahubwo bishobora kugaragaza ko bafite amahame akomeye bagenderaho, indangagaciro cyangwa ko bashaka kubanza kubaka icyizere.
Ikibazo rero gikunze kuvuka iyo hajemo igitutu cyo kubikora kuko abandi babikora, abibona ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa inshuti ze zihora zimubwira uko bwa mbere zisomana byari bimeze.
Ibi bishobora gutuma ushora umukunzi wawe mu gukora ibyo adashaka kugira ngo gusa agushimishe. Urukundo rutagira ubwubahane n’ubwisanzure rushobora guteza ibibazo aho kubaka umubano mwiza.
Ni ingenzi ko abakundana baganira kandi, bakubahana, kandi bakumvikana. Nta muntu ukwiye gukora icyo atifuza kubera gutinya gutakaza uwo bakundana cyangwa gushaka gushimisha abandi.
Mu rukundo rwiza, buri wese yumva afite umutekano, yubashywe, kandi afite uburenganzira bwo kwemera icyo ashaka no guhakana icyo adashaka.
Mu by’ukuri, gusomana si byo bipima niba urukundo ari urw’ukuri nk’uko abenshi babitekereza. Hari byinshi byerekana urukundo birimo kwizerana, gufashanya, amagambo meza no kubahana.
Iyo ibyo bihari, umubano uba ufite urufatiro rukomeye kurusha kugendera mu kigare mugakora ibyo umwe muri mwe adashaka. Icyakora mu gihe mwembi mubyimvikanyeho bikaba ntawe bibangamiye gusomana biba ikimenyetso gikomeye cy’urukundo.
