Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Harerimana Abdelaziz ku bwumvikanye nyuma yo kwemeranya gusesa amasezerano y'imyaka ibiri bari bafite.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Rivaldo yashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri Kiyovu Sports bamaze iminsi itatu mu biganiro byo kuba yayerekezamu.
Aganira na InyaRwanda, Rivaldo yemeje ko yamaze gusinyira Kiyovu Sports ndetse ko agiye guhita atangira imyitozo muri iyi kipe. Yagize ati: "Yego, ubu namaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y'imyaka ibiri, ndetse ndatangira imyitozo uyu munsi."
Nyuma yo gutandukana na Gikundiro ayimazemo amezi atanu, Rivaldo yatangaje ko yanze gutizwa mu makipe Rayon Sports yifuzaga kumutizamo harimo na AS Kigali akaba yifuza kujya mu ikipe abonamo umwanya wo gukina.
Ati: "Sinifuzaga gutizwa, bashakaga ko njya mu makipe bashaka harimo AS Kigali, mbabwira ko twatandukana burundu nkajya mu ikipe nifuza. Nanjye nabishakaga ko dutandukana kuko nifuzaga kubona umwanya wo gukina kandi muri Rayon Sports ntibyakundaga."
Rivaldo watsindiye Rayon Sports igitego kimwe, yijeje abakunzi ba Kiyovu Sports ko ari ho agiye kunyeganyeza inshundura ndetse akanongera umubare w'ibitego yatsindaga. Ntagihindutse, Rivaldo azagaragara mu mukino Kiyovu Sports izakiramo Police FC tariki ya 11 Muatarama 2026.

