Inkuru yatangajwe bwa mbere na US Weekly, ivuga ko iby’urukundo hagati y’aba bombi rwatangiye guhera mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize kuri ubu rukaba rugeze kure.
Inshuti ya hafi ya K’naan yatangarije iki kinyamakuru ati: “akunda (Lupita) ubumuntu bwe (K’naan), kandi bafite byinshi bibahuza, harimo gukunda inkomoko yabo (Afurika).”
Lupita Nyong'o na K'naan, iyi foto yafotowe mu kwezi wa Werurwe nyuma y'uko Lupita atwaye igihembo cya Oscars. Aha biragaragara ko bari bameranye neza cyane.
Aya makuru akomeza avuga ko aba bombi bagaragaye mu cyumweru gishize mu mujyi wa Brooklyn bari gusangira iby’umugoroba kandi bigaragara ko bishimanye cyane.
Umwe mu bababonye yatangarije iki kinyamakuru ati: “bagaragaraga ko bakundanye kandi badafite isoni zo kubigaragaza.” Ndetse kandi akomeza avuga ko mu gihe basangiraga banyuzagamo bakanasomana.
Uyu muntu yakomeje avuga ko bose bafite byinshi bahuriyeho uretse kuba bakomoka muri Afurika bose basangiye gukunda iwabo, ibi bikaba bituma baberana.
Umukinnyi wa filime Jared Leto yari yarigeze gutangaza ko akundana na Lupita, ariko.... aha yari ari kumwongorera mu birori bya Miu Miu byabereye i Paris mu kwezi kwa Werurwe
K’naan wamenyekanye ubwo yaririmbaga indirimbo Wavin’ Flag y’igikombe cy’isi cya 2010 cyabereye mu gihugu cya Afurika y’epfo, ubusanzwe ku myaka 36 y’amavuko afite abana 2 yabyaranye n’umugore batandukanye Deqa Warsame, mu gihe Lupita Nyong’o we byari byarigeze gutangazwa n’umukinnyi wa filime Jared Leto wamenyekanye muri filime nka Dallas Buyers Club ko bakundana ndetse banafitanye imishinga miremire ariko Lupita we aza kubihakanira mu kiganiro cya Ellen DeGeneres Show.
Mutiganda Janvier