Umubare
munini w’ingabo za Amerika, harimo U.S. Coast Guard, ingabo zidasanzwe (special
forces) n’izindi nzego z’umutekano, bakurikiye ubu bwato bwa “Marinera”,
bwahoze bwitwa Bella-1, mu gihe cy’iminsi irenga ibiri bari baragoteye mu nyanja
y’Atalantike kugira ngo bubone uko bubufata.
Iki
gikorwa cyabereye hafi y’ikirwa cya Iceland, kimwe mu birwa biherereye mu mazi
yo mu majyaruguru y’inyanja y’Atalantike, nyuma y’uko ubu bwato bwarimo buva mu
cyerekezo cya Venezuela.
Amerika
isobanura ko iki gikorwa cyo gufata ubu bwato cyakozwe mu rwego rwo gushyira mu
bikorwa ibihano byafatiwe bimwe mu bihugu byitwikira ibikorwa bya magendu
bigakomeza gukwepa ibyo bihano.
Iki
gikorwa giteye impungenge cyane kuko ubu ni bwo bwa mbere Amerika ifashe ubwato
bufite ibendera ry'u Burusiya, ndetse bikaba byarateje umwuka mubi mu mibanire ya
dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Ubwato
bwa Bella-1 / Marinera bwavugwaga ko bwuzuye amavuta yoherezwa mu mahanga
harimo n’aya bimwe mu bihugu nka Iran na Venezuela kandi byarashyizwe ku
rutonde rw’ibihugu byafatiwe ibihano kubera imikoranire y’ibihugu n’imitwe imwe
y’intagondwa.
Amakuru
avuga ko u Burusiya bwari bwabanje guhamagara muri Amerika mbere y’uko ubwo
bwato bufatwa butanga gasopo ko ubwato bakurikiye ari ubwabo ariko Amerika
irabumva irabihorera.
