Harakurikiraho iki? Uko byagenze ngo Amerika ifate ubwato bw’u Burusiya

Hanze - 08/01/2026 8:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Harakurikiraho iki? Uko byagenze ngo Amerika ifate ubwato bw’u Burusiya

Mu gikorwa gikomeye cyabereye mu nyanja y’Amajyaruguru y’Atalantike, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafashe ubwato bwari bufite ibendera ry’u Burusiya bwari bufite imikoranire n’ibijyanye n’amavuta na peteroli ya Venezuela, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe Venezuela n’ibindi bihugu bifitanye umubano mu bijyanye n’itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Umubare munini w’ingabo za Amerika, harimo U.S. Coast Guard, ingabo zidasanzwe (special forces) n’izindi nzego z’umutekano, bakurikiye ubu bwato bwa “Marinera”, bwahoze bwitwa Bella-1, mu gihe cy’iminsi irenga ibiri bari baragoteye mu nyanja y’Atalantike kugira ngo bubone uko bubufata.

Iki gikorwa cyabereye hafi y’ikirwa cya Iceland, kimwe mu birwa biherereye mu mazi yo mu majyaruguru y’inyanja y’Atalantike, nyuma y’uko ubu bwato bwarimo buva mu cyerekezo cya Venezuela.

Amerika isobanura ko iki gikorwa cyo gufata ubu bwato cyakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibihano byafatiwe bimwe mu bihugu byitwikira ibikorwa bya magendu bigakomeza gukwepa ibyo bihano.

Iki gikorwa giteye impungenge cyane kuko ubu ni bwo bwa mbere Amerika ifashe ubwato bufite ibendera ry'u Burusiya, ndetse bikaba byarateje umwuka mubi mu mibanire ya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Ubwato bwa Bella-1 / Marinera bwavugwaga ko bwuzuye amavuta yoherezwa mu mahanga harimo n’aya bimwe mu bihugu nka Iran na Venezuela kandi byarashyizwe ku rutonde rw’ibihugu byafatiwe ibihano kubera imikoranire y’ibihugu n’imitwe imwe y’intagondwa.

Amakuru avuga ko u Burusiya bwari bwabanje guhamagara muri Amerika mbere y’uko ubwo bwato bufatwa butanga gasopo ko ubwato bakurikiye ari ubwabo ariko Amerika irabumva irabihorera.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...