Ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe itsinze Ethiopia ibitego 39-37 ku mukino wa nyuma wari ukomeye kandi uryoheye abakunzi ba Handball.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 na bwo u Rwanda rwitwaye neza, rwegukana igikombe nyuma yo gutsinda u Burundi ibitego 39-38 ku mukino wa nyuma waranzwe n’ishyaka n’ihangana rikomeye hagati y’amakipe yombi.
Aya makipe yombi y’u Rwanda yahise abona uburenganzira bwo kuzahagararira igihugu mu Gikombe cya Afurika kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri Nzeri 2026.
Iyi ntsinzi ikomeje kugaragaza izamuka rya Handball y’u Rwanda mu rwego rw’abato, ndetse inatanga icyizere ko u Rwanda ruzitwara neza no ku rwego rwa Afurika.




