Hamuritswe ‘Application’ eshatu zizanye ibisubizo ku Banyarwanda

Ikoranabuhanga - 09/05/2026 7:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Hamuritswe ‘Application’ eshatu zizanye ibisubizo ku Banyarwanda

Hamuritswe ‘Application’ eshatu zakozwe n’Abanyarwanda zikorewe Abanyarwanda mu gushaka ibisubizo by’Ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi ndetse no kujyana n’ikoranabuhanga. Ni ‘Application’ zakozwe na Izyo Group Limited binyuze mu gice cyayo cya Izyo Digital Suite ku bufatanye na TopLink Digital Ltd.

Izo 'Application' ni Zamo Sport izajya ifasha abantu bafite amakipe bakinamo gutegura imikino n’amarushanwa mu buryo bworoshye, Duhuze RSVP izajya afasha abantu gutegura ibikorwa bitandukanye aho uwagiteguye azajya afashwa mu gutumira abantu ndetse akanamenya abemeye kuyitabira na Dusinye Design izajya ifasha gusinya ku bintu bitandukanye harimo n’amasezerano.

Izi ‘Application’ zakozwe n’Abanyarwanda zikorewe Abanyarwanda kugira ngo zibafashe mu buzima bwa buri munsi. Aime EmmanuelIsengwe umuyobozi muri TopLink Digital yasobanuye uko izi application zaje.

Yagize ati: ”Mu bufatanye dufite hajemo Izyo Group ifite Izyo Digital Suite, ni ukuvuga ngo bashaka ibisubizo biri mu buryo bw’ikoranabuhanga akaba ari nabyo tubafashamo mu gutunganya izo software."

Arakomeza ati: "Nk'uko mwabyumvise ni ‘application’ ziri mu kinyarwanda impamvu ya mbere ni uko ari application zakozwe n’Abanyarwanda ari bo twebwe kandi twazikoreye Abanyarwanda.”

Yavuze ko izi application ari igisubizo umuntu akenera mu buzima busanzwe. Ati: ”Rero ni ibisubizo umuntu akenera mu buzima busanzwe, mu kazi no mu rugo akaba ari zo twashyize hanze dufite n’izindi zizashyirwa hanze vuba aha ariko izi nizo za mbere twashyize hanze.”

Yakomeje agira ati: ”Mu buzima busanzwe hari ukuntu uhura n’ikibazo ugahita ushobora gutekereza igisubizo cyangwa ugahita utekereza no ku bandi bashobora guhura n’icyo kibazo wahuye nacyo ugahita ukora icyo gisubizo. Nk’urugero kuri Dusinye ushobora gusinya amasezerano na mugenzi wawe ariko mutari ahantu hamwe bidatwaye amasegonda 30”.

Bukibaruta Fulgence umuyobozi muri Izyo Group Ltd yavuze ko batekereje Izyo Digital Suite nk'igice kije gukemura ibibazo by’Abanyarwanda bijyanye n’Ikoranabuhanga.

Ati: ”Izyo Digital Swit tujya kuyitekereza yaje ari igice cya Izyo Group kije gukemura bimwe mu bibazo by’Abanyarwanda bijyanye n’Ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga mu buryo butandukanye no mu bice bitandukanye akaba ariyo mpamvu uyu munsi twatangije izi ‘application’ eshatu ari zo Zamo Sport, Duhuze, hakabamo na Dusinye.”

Yavuze ko aho izi application zikorera itandukaniro n’izindi zisanzwe zihari zo hanze, ari uko uramutse ugize ikibazo wabona aho ubariza kuko zakozwe n’Abanyarwanda.

Ati: ”Twari tubizi ko hari izindi zituruka hanze cyangwa n’ahandi ariko twebwe intumbero yacu ni uko ari ‘application’ twakoze zikozwe n’Abanyarwanda ku Banyarwanda, ku Banyafurika, bivuze ko ikibazo wahura nacyo wamenya aho wabariza.”

Kujya kuri izi ‘application’ ni ukunyura kuri zamo-aport.com,rsvp-duhuze.com na esign-dusinye.com.

Bukibaruta Fulgence umuyobozi muri Izyo Group Ltd yavuze ko bajya gutekereza Izyo Digital Suite bari bagamije gukemura ibibazo by’Abanyarwanda bijyanye n’Ikoranabuhanga

Hamuritswe ‘Application’ eshatu zizanye ibisubizo ku Banyarwanda


Application eshatu zamuritswe zakozwe na Izyo Group Limited binyuze mu gice cyayo cya Izyo Digital Suite ku bufatanye na TopLink Digital Ltd


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...