Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane
tariki 18 Kanama 2022, ni bwo Hamisa Mobetto wamenyekanye ubwo yari mu rukundo
na Diamond, yasuye icyicaro gikuru cya Forzza Bet giherereye mu nyubako ya CHIC
mu Mujyi wa Kigali.
Yaganirijwe ku mikorere ya Forzza
Bet, uko ifasha Abanyarwanda gutega ku mikino itandukanye n’amahirwe itanga yo
gutega ku bikorwa cyangwa imikino iri kuba.
Forzza Bet Rwanda ifite amashami
hirya no hino mu gihugu afasha Abanyarwanda gutega ku mikino [Betting]
bikundira.
Ahari amashami ya Forzza Bet
uzahasanga Televiziyo nini kabuhariwe zifasha abatega kureba neza imipira kandi
zikanafasha kureba aho imikino igeze.
Muri ‘salle’ haba harimo utumashini
twabugenewe two gutegeraho n’amakarita umukiliya yifashisha akora intego ye,
yaba akoresheje iyo mashini, mudasobwa ye cyangwa telefoni ye.
Umuyobozi Mukuru wa Forzza Bet
Rwanda, Rutayisire Eric, yabwiye InyaRwanda ko bishimiye uruzinduko Hamissa
Mobetto yagiriye muri Forzza Bet.
Ati “Ni amahirwe. Ni n’ikintu cyiza
kuba twagize (twasuwe) n'umuntu nka Hamisa Mobeto arazwi cyane cyane muri aka
karere dutuyemo ka EAC. Ni ukuvuga ngo kumugira nk’umushyitsi wacu ni byiza,
kuko byongera kwa kugaragara kwacu."
Yavuze ko Forzza idakorera gusa mu Rwanda,
kuko yagabye amashami no mu bindi bihugu bigize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba,
ari nayo mpamvu uruzinduko rwa Mobetto mu Rwanda kuri Forzza rusobanuye ikintu
kinini mu ishoramari.
Rutayisire yavuze ko mu biganiro
yagiranye na Hamisa hari icyizere cy’uko bashobora gukorana mu buryo bumwe
cyangwa ubundi.
Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe cy’imyaka
itanu iri imbere bifuza ko Forzza izaba yaragutse mu buryo bwose, yaba mu bakozi, abafatanyabikorwa batandukanye bakorana, inyungu ku gihugu zirimo nko
gutanga imisoro n’ibindi.
Avuga ko bazaba bakorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane baragabye amashami menshi muri EAC.
Ati “Cyane
cyane kongerera imbaraga mu bihugu byacu byo muri EAC ariko tukanarenze
tukagera n’ahandi hose muri Afurika."
Rutayisire yavuze ubu bafite abakozi
bari hejuru ya 150, hari intego y’uko uyu mwaka uzarangira bafite abakozi 200
mu mashami arenga 36 ari mu gihugu.
Bafite amashami Gikondo, Nyabugogo,
Nyamirambo, Kimisagara, Gisozi, Batsinda, Kinyinya, Nyabisindu, Zindiro,
Kimironko, Giporoso, Kisimenti, Kabuga, Muhanga, Petite Barrière Mahoko n’ahandi.
Forzza basanzwe batera inkunga
ibikorwa bitandukanye, yaba mu muco cyangwa muri siporo.
Ni bamwe mu bateye inkunga ibirori by’imideli
‘Bianca Fashion Hub’ bitegurwa n’umunyamakuru wa Isibo Tv Bianca bizaba ku wa
Gatandatu tariki 20 Kanama 2022.
Rutayisire Eric yavuze ko bahisemo
gutera inkunga Bianca ‘kubera ko ari igikorwa cy’umuntu muto kandi giteza
imbere impano z’Abanyarwanda cyane cyane no kubagaragaza’.
Ati “Akaba ariyo mpamvu twifuje muri
cya kintu dusanzwe dukora cyo gutera inkunga kugira ngo tuzamure impano zose
ziri muri iki gihugu."
Uyu muyobozi yavuze ko ahantu hatandukanye batera inkunga n’abandi bafasha kwiteza imbere, babibonamo umusaruro cyane ko abo bakorera ari Abanyarwanda batumye bagera aho bageze uyu munsi.
Hamisa ni umwe mu banyamideli
badasiba mu itangazamakuru ryo mu Karere k’Iburasirazuba, ahanini biturutse ku
buzima bwe bwa buri munsi.
Yavuzwe cyane ubwo yafashaga Diamond
mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ nyuma baza kubyarana.
Mu minsi ishize kandi yavuzwe mu
rukundo n’umuraperi Rick Ross, ndetse aherutse guhabwa impano y’imodoka yo mu
bwoko bwa Range Rover.
Kuva mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 17 Kanama 2022, ari i Kigali aho yitabiriye ibirori ‘Bianca Fashion Hub Edition II’ bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni umwe mu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, aho agejeje Miliyoni 9.
Kanda hano urebe amafoto menshi
Kanda hano urebe byinshi kuri Forzza Bet Rwanda
Ubwo Hamisa Mobetto yari ageze muri
CHIC ahari icyicaro gikuru cya Forzza Bet Rwanda
Hamisa Mobetto azamuka mu nyubako ya CHIC agana muri 'Floor' ya gatatu aho Forzza Bet ikorera
Hamisa yahawe ikaze muri Forzza Bet Rwanda....
Umuyobozi Mukuru wa Forzza Bet
Rwanda, Rutayisire Eric yavuze ko
bishimiye uruzinduko rwa Hamisa Mobetto, kandi baganiriye ku mikoranire
Rutayisire yavuze ko mu gihe
cy'imyaka itanu bazaba baraguye amashami muri EAC, kandi hari icyizere cy'uko
Mobetto bakorana
Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru wa
Forzza Bet Rwanda, Rutayisire Eric n'umunyamideli ukomeye muri Tanzania, Hamisa
Hassan Mobetto
Hamisa yafashe ifoto na bamwe mu bakozi ba sosiyete ya Forzza Bet Rwanda
Hamisa ni umwe mu banyamideli bahiriwe n'ubushabitsi; kuri Instagram akurikirwa n'abarenga miliyoni 9
Hamisa Mobetto yagendeye mu mudoka ya sosiyete Ndoli Safaris ubwo yasuraga icyicaro gikuru cya Forzza Bet
Hamisa ari mu Rwanda kuva mu ijoro
ryo ku wa 17 Kanama 2022
Mobetto yanasuye ishami rya Forrza Bet riherereye ku Kimironko muri Kigali


Mobetto acumbitse kuri Ubumwe Grande Hotel yo mu Mujyi rwagati

Umunyamakuru Bianca utegura ibirori by'imideli 'Bianca Fashion Hub'
AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM