Nk’uko TMZ yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, inyandiko y’ivuka ry’umukobwa wa Sahara Ray, witwa Snow Ray Dow, igaragaza ko Michael Bradley Dow, ufite imyaka 38, ari we se.
Sahara Ray yibarutse uyu mwana w’umukobwa muri Mutarama uyu mwaka, ariko mbere y’urupfu rwe ntiyari yarigeze atangaza ku mugaragaro umwirondoro wa se w’umwana.
Snow yavukiye mu bitaro byo mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, saa 00:19 zo ku wa 27 Mutarama 2026.
Sahara Ray yitabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Los Angeles ari mu akomerewe.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko ashobora kuba yarazize kunywa ibiyobyabwenge birimo fentanyl birengeje urugero, ariko icyamwishe mu buryo bwemejwe n’inzego zibishinzwe ntikiratangazwa.
Amakuru avuga ko uyu munyamideli yari yashyizwe ku mashini zimufasha gukomeza guhumeka no gukomeza imikorere y’umubiri, mbere y’uko umuryango we ufata icyemezo cyo kuzimukuraho ku Cyumweru.
Mu 2016, Sahara Ray yari yaravuzwe mu rukundo n’umuhanzi Justin Bieber. Muri Mata 2026, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye ari kumwe n’umukobwa we Snow, ayiherekeza n’indirimbo “Everything Hallelujah” ya Justin Bieber.
Mu butumwa bwe, yanditse amagambo agaragaza urukundo yakundaga uyu mwana we.
Mu butumwa bwa nyuma azwiho gushyira kuri Instagram muri Nyakanga 2026, Sahara Ray yasangije abamukurikira amafoto menshi y’umukobwa we, ayaherekeza amagambo agaragaza ko ari we yari yarahaye umutima we wose.
Nyina wa Sahara Ray, Gretchen Bach, yavuze ko umukobwa we yari umuntu wakundaga umuryango we, imideli, umukobwa we Snow ndetse no gutwara ibibaho byo kunyerera ku mazi azwi nka surfing.
Yongeyeho ko umuryango uri kwakira ubutumwa bw’ihumure n’urukundo biturutse ku nshuti, abafana n’abantu batandukanye bari bamuzi hirya no hino ku isi.
Murumuna we, Ruby Ray, na we yunamiye mukuru we ku wa Kabiri, ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo yo mu bihe byashize.
Sahara Ray, umukobwa w’icyamamare mu mukino wo kunyerera ku mazi Tony Ray, yari amaze igihe atagaragara cyane mu ruhame.
Aheruka kugaragara mu birori by’imideli byabereye i Los Angeles mu Ugushyingo 2023, aho yari kumwe n’uwari umukunzi we icyo gihe, Mod Sun, ndetse n’umuhanzi SIIICKBRAIN.
Muri Mata 2024, Sahara Ray yari yatangaje ko bamusanganye indwara ya Guillain-Barré syndrome nyuma yo kugongwa n’imodoka. Iyi ndwara ifata imikorere y’imyakura, ikaba yari yaramusize afite ubumuga bw’igice cy’umubiri ndetse akoresha igare ry’abafite ubumuga.
Urupfu rwe rwashenguye umuryango we, inshuti n’abafana bari bamukurikiranye mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umwuga.

Hamenyekanye umugabo bivugwa ko yabyaranye na Sahara Ray uherutse kwitaba Imana ku myaka 34
