Hamenyekanye igihe APR FC izacakirana na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup

Imikino - 17/06/2025 1:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Hamenyekanye igihe APR FC izacakirana na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gushyira ahagaragara gahunda y’amarushanwa azakinwa mu mwaka w’imikino wa 2025/2026. Iyi ngengabihe, yashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena 2025, iragaragaza ibihe by’ingenzi bizaranga ruhago nyarwanda muri uwo mwaka.

Ni gahunda izatangizwa ku mugaragaro n’umukino wa FERWAFA Super Cup uteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025. Uyu mukino uzahuza APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona giheruka, na Rayon Sports, yabaye iya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’uyu mukino utangiza umwaka, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) izatangira ku wa 15 Kanama 2025. Imikino ya Rwanda Premier League izaba itegerejwe na benshi iteganyijwe gutangira tariki ya 15 Kanama 2025 ikazarangira ku ya 14 Ukuboza, iyo kwishyura igatangira tariki ya 4 Mutarama igasozwa ku wa 15 Gicurasi 2026.

Ku rundi ruhande, Igikombe cy’Amahoro mu cyiciro cy’abagabo kizatangira mu Ugushyingo 2025, kugeza ku wa 1 Gicurasi 2026. Igikombe cy’Intwari, kimwe mu bikurura abafana benshi, kizakinwa hagati ya tariki ya 28 Mutarama na 1 Gashyantare 2026.

Nubwo amarushanwa menshi yamaze guhabwa ingengabihe, Igikombe cy’Amahoro cy’Abagore cyo kizatangazwa nyuma, igihe cyacyo kikiri gutegurwa.

Ibi byose bibaye mu gihe amakipe atandukanye yo mu Rwanda akomeje guhugira mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, mu rwego rwo gutegura neza umwaka mushya w’imikino uzatangira mu mezi abiri ari imbere.

 

APR FC na Rayon Sports ziritegura kongera kwesurana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...