Ni gahunda izatangizwa ku mugaragaro n’umukino wa FERWAFA
Super Cup uteganyijwe ku wa 2 Kanama 2025. Uyu mukino uzahuza APR FC yatwaye
igikombe cya Shampiyona giheruka, na Rayon Sports, yabaye iya kabiri mu Gikombe
cy’Amahoro.
Nyuma y’uyu mukino utangiza umwaka, Shampiyona
y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) izatangira ku wa 15 Kanama 2025. Imikino ya Rwanda Premier League izaba itegerejwe na benshi
iteganyijwe gutangira tariki ya 15 Kanama 2025 ikazarangira ku ya 14 Ukuboza,
iyo kwishyura igatangira tariki ya 4 Mutarama igasozwa ku wa 15 Gicurasi 2026.
Ku rundi ruhande, Igikombe cy’Amahoro mu cyiciro
cy’abagabo kizatangira mu Ugushyingo 2025, kugeza ku wa 1 Gicurasi 2026. Igikombe
cy’Intwari, kimwe mu bikurura abafana benshi, kizakinwa hagati ya tariki ya 28
Mutarama na 1 Gashyantare 2026.
Nubwo amarushanwa menshi yamaze guhabwa
ingengabihe, Igikombe cy’Amahoro cy’Abagore cyo kizatangazwa nyuma, igihe
cyacyo kikiri gutegurwa.
Ibi byose bibaye mu gihe amakipe atandukanye yo mu
Rwanda akomeje guhugira mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, mu rwego rwo
gutegura neza umwaka mushya w’imikino uzatangira mu mezi abiri ari imbere.

