Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo Daily Mail avuga ko uyu munyamideli w’imyaka 34 y’amavuko yafashwe n’iki kibazo ku wa Gatanu, ahita ajyanwa mu bitaro i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yashyizwe ku mashini zimufasha gukomeza kubaho.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’iminsi ibiri, ku Cyumweru, umuryango we wafashe icyemezo gikomeye cyo gukura Sahara kuri izo mashini zamufashaga gukomeza kubaho.
Gusa, kugeza ubu, icyateye urupfu rwe ntikiratangazwa ku mugaragaro n’inzego zibifitiye ububasha. Ntabwo kandi haramenyekana niba kunywa fentanyl birengeje urugero, nk’uko bivugwa, byari impanuka cyangwa byarakozwe ku bushake.
Nyina wa Sahara Ray, Gretchen Bach, yabwiye Daily Mail ko umukobwa we yari umuntu wakundaga ibintu akora, agira umutima mwiza kandi agakunda umuryango we, imyambarire, umukobwa we Snow ndetse no kunjya ku inyanja akora siporo yo koga.
Yongeyeho ko umuryango we ukomeje kwakira ubutumwa bw’urukundo n’ihumure biturutse ku nshuti ze, abafana n’abantu batandukanye bari bamuzi hirya no hino ku isi.
Sahara Ray yamenyekanye cyane mu itangazamakuru nyuma yo kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi w’Umunyakanada Justin Bieber mu 2016.
Urupfu rwe rwabaye nyuma y’amezi make abyaye umukobwa we, Snow Ray Dow, muri Mutarama 2026. Muri Mata uwo mwaka, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho amugaragaza ari kumwe n’uruhinja rwe, amugaragariza urukundo.
Mu butumwa aheruka gushyira kuri Instagram muri Nyakanga, Sahara yasangije abamukurikira amafoto y’umukobwa we, amugaragaza nk’umuntu ufite umwanya ukomeye mu buzima bwe.
Uretse ibijyanye n’imideli n’ubuzima bwe bwite, Sahara Ray yari yarigeze no kuvuga ku bibazo by’ubuzima yahuye na byo. Muri Mata 2024, yatangaje ko yari arwaye indwara ya Guillain-Barré syndrome, indwara ituma ubudahangarwa bw’umubiri bwibasira imyakura, bikaba bishobora gutera intege nke, kubura ubushobozi bwo kumva ibice bimwe by’umubiri cyangwa kumugara.
Yavuze ko nyuma yo kugongwa n’imodoka, iyi ndwara yatumye amaguru ye amugara by’agateganyo, ku buryo atashoboraga kugenda kandi akenera gukoresha igare ry’abafite ubumuga mu gihe gito.
Sahara Ray yitabye Imana afite imyaka 34, asize umwana w’umukobwa wari ukiri uruhinja.



Hamenyekanye amakuru mashya ku rupfu rwa Sahara Ray wigeze kuvugwa mu rukundo na Justin Bieber
