Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi mukuru wa Rwanda Cinema Centre, Kabera Eric yabatangarije imyiteguro y’iki gikorwa aboneraho no kubamurikira bamwe mu bashyitsi baje kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gikorwa kizamara icyumweru, kibera mu mu mijyi itatu itandukanye ariyo Rwamagana, Rubavu na Kigali. Iki kiganiro kandi kitabiriwe na Ntihabose Ismael, Umuyobozi w’ Inama y’igihugu y’abahanzi.
Mu kiganiro n'abanyamakuru baboneyeho gusobanua gahunda zose za Rwanda Film Festival
Ku bijyanye no kuba uyu munsi wahindutse wo gufungura iki gikorwa dore ko cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa 22 Nyakanga, Eric Kabera yagize ati,”Mu byukuri hari ikintu cya mbere na mbere cy’ingenzi ntabwo ari uguhindura umunsi gusa, ariko ni ukumenya ko mu mikorere no mu mitegurire bigenda neza rero twasanze tubihinduye tukabishyira muri Weekend ari byo bizabera abantu byiza kurusha uko twari kubikora uyu munsi. Ari nabyo bizongera kudufasha kubisoza ku italiki ya 30 z’uku kwezi.”
Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Iri serukiramuco na Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi
Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gutangira imyiteguro yo gufungura iri serukiramuco rizabera kuri Kigali Convention Centre guhera ku isaha ya Saa kumi nebyiri z’umugoroba ( 6:00 Pm).