Halima yavuze ko abantu badakwiye gufata imyitwarire
y’abahanzi bari ku rubyiniro nk'ikimenyetso cy'uko baba bafitanye umubano
wihariye mu buzima busanzwe, kuko hari igihe kuririmba bisaba no kwitwara
nk’abakinnyi ba filime kugira ngo ubutumwa bw’indirimbo bugere ku bafana.
Ibi yabivuze mu gihe amashusho ya Rema Namakula na The Ben
baririmbana indirimbo y’urukundo yitwa ‘This Is Love’ yakomeje gukwirakwira ku
mbuga nkoranyambaga, agakurura impaka ku myitwarire yabo imbere y’abafana.
Ibi byabereye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 igitaramo
cya Comedy Store Uganda kimaze kibera muri Uganda, cyabaye ku wa 30 Ukwakira
2026, kibera kuri Lugogo Cricket Oval mu Mujyi wa Kampala.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye bo mu
karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo The Ben wo mu Rwanda na Diamond
Platnumz wo muri Tanzania, ndetse n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo Rema
Namakula.
Mu gihe Rema yari kumwe na The Ben ku rubyiniro baririmba
indirimbo yabo ‘This Is Love’, bagaragaje uburyo basanzwe bumvikana mu muziki,
ariko uburyo begerezanyije imibiri ndetse n'ibikorwa byagaragaye nk'ibirenze
imbyino zisanzwe byatumye amashusho yabo avugisha benshi.
Bamwe mu bakurikirana imyidagaduro bashimye uburyo aba
bahanzi bagaragaje ubushuti n'ubwumvikane mu kuririmba, bavuga ko ari byo
bituma indirimbo yabo irushaho kuryohera abayumva.
Abandi ariko ntibabyakiriye neza, bibaza impamvu Rema,
usanzwe ari umugore wubatse, yemera kugaragaza imyitwarire nk'iyo ari kumwe
n'undi mugabo utari umugabo we.
Hari n'abagaragaje ko bombi bashobora kuba bararenze imbibi
z'imyitwarire ikwiye kuranga abahanzi bashakanye, nubwo nta gihamya yatanzwe ko
hari umubano wihariye bafitanye urenze ubucuti n'imikoranire ya muzika.
Halima
Namakula yasabye abantu kutitiranya ibiba ku rubyiniro n'ubuzima busanzwe
Mu kujya impaka zishingiye kuri aya mashusho, Halima
Namakula ntiyemeranya n'abamagana Rema, asobanura ko abahanzi badakwiye gucirwa
urubanza hashingiwe gusa ku myitwarire bagaragaza mu bitaramo.
Yagaragaje ko kuririmba atari ugutanga amajwi gusa, ahubwo
ko rimwe na rimwe bisaba kwinjira mu nkuru y'indirimbo, ukagaragaza
amarangamutima yayo nk'uko umukinnyi wa filime yinjira mu mwanya w'umuntu aba
yigana.
Mu butumwa yanyujije mu bitekerezo ku rubuga rwa Instagram,
Halima yagize ati: “Natwe abaririmbyi turi n'abakinnyi ba filime. Ibyo dukora
bigarukira ku rubyiniro.”
Ni amagambo agaragaza ko abahanzi bashobora gukoresha
amarangamutima n'imyitwarire itandukanye mu gihe baririmba, ariko ntibivuze ko
ibyo byose bigomba gufatwa nk'ibigaragaza uko babayeho hanze y'umuziki.
Ibi kandi bifite umwihariko kuko Halima ari umwe mu bantu
bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Rema Namakula mu muziki, ku buryo amuzi
kuva akiri umuhanzi ukizamuka.
Rema Namakula ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda.
Yavutse ku wa 24 Mata 1991, avukira i Kampala.
Urugendo rwe mu muziki rwatangiye akiri muto, aho yagiye
agaragaza impano yo kuririmba akiri ku ntebe y'ishuri. Nyuma yo kurangiza
amashuri yisumbuye, yatangiye kuririmba mu matsinda no gufasha abandi bahanzi
mu majwi y'inyuma.
Muri abo yafashije harimo Halima Namakula, wamubereye
umujyanama mu ntangiriro z'urugendo rwe. Halima yari afite inzu itunganya umuziki
yitwa No End Studios, aho Rema yaboneye amahirwe yo kwiga byinshi ku bijyanye
no gukora umuziki.
Halima kandi ni we wamumenyesheje umuhanzi Bebe Cool,
wakoranye na Rema mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ceaze and Sekkle’,
yamufashije kurushaho kumenyekana.
Mu 2013, Rema yatangiye urugendo rwe nk'umuhanzi wigenga,
asohora indirimbo ‘Oli Wange’ yamufashije kwigarurira imitima y'abakunzi
b'umuziki muri Uganda.
Nyuma yaho yakomeje gukora indirimbo zakunzwe zirimo
‘Kukaliba’, ‘Sili Muyembe’, ‘Banyabo’, ‘Gutujja’, ‘Atuuse’ n'izindi.
Mu 2016, yabonye amahirwe yo guhagararira Uganda muri Coke
Studio Africa, ahuriramo n'abahanzi bakomeye bo muri Afurika no hanze yayo.
Urugendo rwa Rema kandi rwamuhuje n'ibikorwa bikomeye
by'umuziki, ibihembo bitandukanye ndetse n'ibitaramo bikomeye byamufashije
kwagura izina rye muri Afurika y'Iburasirazuba.
Mu buzima bwite, Rema yashakanye na Dr. Hamza Ssebunya mu
2019. Afite abana babiri b'abakobwa, umwe yabyaranye na Eddy Kenzo, undi
akamubyarana n'umugabo we Hamza.
Mu kiganiro yagiranye na Pulse Uganda, Rema yigeze
kugaragaza ko Halima Namakula yamufashije cyane mu ntangiriro z'urugendo rwe,
by'umwihariko amufasha kubona aho ategurira indirimbo no guhura n'abantu
bashoboraga kumufasha gutera imbere.
The Ben
na Rema: Ubucuti bwavutse mu muziki bukura buhinduka ubufatanye bukomeye
The Ben ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe bafite izina
rikomeye mu muziki w'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Nubwo ari umuhanzi w'Umunyarwanda, The Ben afite inkomoko
muri Uganda, ari na yo mpamvu akunze kugaragaza ko iki gihugu agifata nk'iwabo.
Yavukiye i Kampala, umuryango we uza kuva muri Uganda mu 1999.
Urugendo rwe mu muziki rwagiye rurangwa no gukorana
n'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye. Mu 2017, yakoranye na Sheebah Karungi
indirimbo ‘Binkolera’, yakiriwe neza muri Uganda.
Nyuma yaho yakoranye n'itsinda rya B2C Entertainment
indirimbo ‘No You, No Love’, ndetse n'abandi bahanzi bo muri aka karere.
Mu mpera za 2020 ni bwo The Ben na Rema Namakula bahuriye mu
ndirimbo ‘This Is Love’, yakozwe na Nessim, umwe mu batunganya umuziki bazwi
muri Uganda.
Iyi ndirimbo y'urukundo yabaye imwe mu mishinga yahuje
umuziki w'u Rwanda na Uganda, inafasha aba bahanzi kurushaho kumenyekana ku
mpande zombi.
Mu mashusho yayo, bombi bagaragaje inkuru y'urukundo binyuze
mu buryo baririmbana, barebana kandi bagaragaza amarangamutima ajyanye n'ubutumwa
bw'indirimbo.
Ibi byatumye uburyo bakorana ku rubyiniro bukomeza gukurura
amatsiko y'abafana, kuko baba bagaragaza ubwumvikane bwihariye mu gihe
baririmba.
Mu 2024, The Ben yatumiwe mu gitaramo cya Rema cyiswe
‘Melodies of Love’, cyabereye muri Sheraton Hotel i Kampala ku wa 23
Gashyantare. Yagiye ku rubyiniro asanga Rema, baririmbana ‘This Is Love’.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru muri uwo mwaka, The Ben yigeze kuvuga ko Rema ari inshuti ye kandi ko amufata nka mushiki we, anahakana ibihuha byagiye bivugwa ku mubano wabo wihariye.

Halima Namakula yahagurukiye Rema Namakula wanenzwe kubera
uburyo yegerezanyije umubiri na The Ben ubwo baririmbaga indirimbo yabo ‘This
Is Love’ mu gitaramo cyabereye muri Uganda
“Natwe abaririmbyi turi n’abakinnyi ba filime, ibibera ku rubyiniro bigarukira aho” - Halima Namakula yasabye abantu kudasobanura ibirenzeho uburyo Rema na The Ben bitwaye imbere y’abafana

The Ben na Rema Namakula bamaze imyaka bakorana mu muziki, kuva basohora indirimbo ‘This Is Love’ mu 2020, bagakomeza guhurira ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye birimo n’icya Comedy Store cyabereye i Kampala




