Erling Braut Haaland yavutse kuwa 21 Gashyantare 2000, avukira mu Bwongereza mu gace ka Leeds. Ababyeyi be nabo bakanyujijeho muri ruhago.
Se witwa Alfia Halland, yakinnye umupira ku rwego rukomeye aho yakiniye amakipe atandukanye arimo Leeds United na Man City n'Ikipe y’igihugu ya Noruvege (Norway). Se yakinaga mu kibuga hagati. Nyina witwa Gry Marita Braut yakinnye umukino wo gusiganwa ku maguru.
Nyuma y'uko uyu mukinnyi avukiye mu Bwongereza ku myaka itatu gusa, bahise basubira mu gihugu cy'ababyeyi be muri Noruvege (Norway) kuko impamvu babaga mu Bwongereza ni uko Se muri icyo gihe yakiniraga Leeds United.
Halland ku myaka 5 gusa yatangiye kujya akina umupira w'amaguru ariko nk'umwana hari n'indi mikino yakundaga gukina nka Handball, Golf ndetse n’imikino yo gusimbuka. Mu 2006 yaciye agahigo mu marushanwa yo gusimbuka ahantu hanini mu bana kuko yasimbutse ahantu ha metero 1.63. Yari afite imyaka itanu gusa.
Tariki 1 Gashyantare 2017 ni bwo ikipe yitwa Molde yatangaje ko yasinyishije umwana w’imyaka 16 witwa Halaand, gusa byamusabye umwaka wose kugira ngo atangire gukora ibidasanzwe kuko tariki 01 z'ukwa 07 mu mwaka wa 2018 ni bwo yatsinze ibitego bine mu minota 21 ya mbere y'umukino bari bakinnyemo n'ikipe yitwa Brann.
Umutoza watozaga Molde icyo gihe witwa Ole Gunnar Solkjaer, yatangiye kugereranya Halaand na Lomelu Lukaku ndetse uwo mutoza yahise anatangaza ko hari amakipe menshi ari kwifuza Halaand.
Uyu mukinnyi no mu mikino ikurikiyeho yakomeje kwitwara neza bituma tariki 1/01/2019, ikipe yitwa Red Bull Salzburg itangaza ko yamusinyishije. Halaand yatangiye kumenyekana cyane mu mikino ya Champions League nk'aho ikipe ye Reds Bull Salzburg yari yakinnye na Liverpool bari ku kibuga cya Liverpool i Anflield maze agatsinda igitego.
Mu mikino yakurikiyeho yakomeje gutsinda kuko yatsinze ibitego bibiri ikipe ya Napoli ari wenyine, bituma aba umukinnyi wa kabiri nyuma ya Benzema utsinze igitego kuri buri mukino abanjemo ukiri muto.
Mu 2019 uyu mukinnyi yifujwe n’amakipe menshi arimo Manchester United na Juventus ariko birangira yerekeje muri Borussia Dortmund asinyayo amasezerano y’imyaka itatu.
Halaand yaciye agahigo mu mukino wari wahuje Dortumund na Fc Ausburg kuko yaje asimbuye agatsinda ibitego bitatu (Hatrick), aba umukinnyi wa mbere ubikoze mu Budage.
Uyu mukinnyi yatwaye ibihembo byinshi mu Budage harimo nk'icyo yatwaye cy’umukinnyi w'umwaka wa 2020-2021 ndetse anaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Bundesliga.
Tariki 10 Gicurasi ni bwo Borussia Dortmund yatangaje ko bazarekura Halaand bituma yerekeza muri Manchester City mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Uyu mukinnyi ukiri muto ari gutangaza benshi kuko ubu mu mikino 8 ya Premier League amaze gutsinda ibitego 14 n’imikino 2 ya Champions League amaze gutsindamo ibitego 3.
Mu mpera z'icyumweru gishize, Haaland yakoze ibitangaza mu Bwongereza mu mukino wahuje Manchester City na Manchester United, aho yatsinzemo ibitego bitatu. Mugenzi we bakinana Phil Foden nawe yatsinze ibitego bitatu muri uyu mukino.
Haaland akomeje gutangaza Isi