Mu rwego rwo gumushira Jean Claude Van Damme ku ishema yahesheje igihugu cy’Ububiligi avukamo,hemejwe ko agiye kubakirwa ikibumbano cy’ishusho ye mu mujyi wa Anderlecht.
Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Paris Match,iki kibumbano kizitirirwa Jean Claude Van Damme wabaye ikiramgirire mu gukina filime aho afatwa nk’umwe mu bantu bahesheje ishema igihugu cy’ububiligi kuva mu mateka yacyo.
Iki kibumbano gikoze mu muringa(Bronze)kizaba gifite uburebure bwa 1.74m ndetse n’uburemere bw’ibiro 1500 kikaba cyaratwaye uwacyubatse witwa Guy Ducheyne igihe kigera ku kwezi aho yubakaga amasaha 12 ku munsi.
Ku ruhande rwe, Jean Claude Van Damme avuga ko atiyumvishaga neza icyo yaba yarakoze gikomeye kugira ngo ashimirwe bigeze aha.Iyubakwa ry’iki kibumbano ryatewe inkunga n’umucuruzi ukomeye mu gihugu cy’ububiligi witwa Dirk Buyssens.
Bikaba biteganyijwe ko iki kibumbano kizatahwa ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 21/10/2012.
Robert N.Musafiri
