Hakozwe igihangano cyerekana Angelina atambaye kandi nta mabere afite

Hanze - 30/05/2013 2:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Hakozwe  igihangano cyerekana Angelina atambaye kandi nta mabere afite

Nyuma y’uko Jolie yibagishije amabere yombi umunyabugeni Johan Andersson yashyize ahagaragara igishushanyo cye atambaye kandi nta mabere afite.

Johan Anderson ni umunyabugeni w’umuhanga cyane ukomoka mu gihugu cya Suede. Uyu musore w’imyaka 27 gusa akunda gushushanya ku bintu bibabaje, biteye ubwoba cyangwa se biteye agahinda.

Aha arasobanura impamvu yahisemo gukora iki gihangano “Nyina wa Joile yafashwe na kanseri y’ibere igihe Jolie yari afite imyaka 15 hanyuma vuba ah agira igitekerezo cyo kwibagisha none na nyinawabo arapfuye. Amakuru ya Angelina Jolie muri iyi minsi yanteye agahinda cyane bimpa igitekerezo cyo gushushanya iyi foto.”


N’ubwo iki gihangano gifite agaciro kanini, abareba uko kimeze bemeza ko bitaroheye uyu mugore nyuma y’ibihe bitoroshye avuyemo byo kwibagisha byanamwibukije uko yatakaje nyina ndetse iminsi mike nyuma yaho akana bura nyinawabo.

Andersson arateganya kuzagurisha iki gihangano cye ku giciro cy’amayero ibihumbi 17 mu imurika rizabera i Los Angeles. Ayo mafaranga akazahabwa Umuryango Falling Whistles uharanira amahoro muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, ikintu gikomeye cyane kuri Jolie.

Denise IRANZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...