Mu Rwanda, ubusinzi bukomeje kugaragara nk'ikibazo gikomeye kigira ingaruka ku mibereho y'imiryango myinshi, zirimo amakimbirane hagati y'abashakanye, ibibazo by'ubukungu ndetse no gutandukana kw'abashakanye.
Imibare yatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere (RGB) mu mwaka wa 2023 igaragaza ko 85.4% by'abaturage babajijwe bavuga ko kunywa inzoga nyinshi ari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye imibereho y'imiryango, ndetse kikaba no mu bitera amakimbirane n'ihungabana ryayo.
Ubushakashatsi bwa Rwanda STEPS Survey 2022, bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), bwagaragaje ko umubare w'abanywa inzoga mu Rwanda wiyongereye uva kuri 41.3% mu 2013 ugera kuri 48.1% mu 2022.
Bwanagaragaje kandi ko abagabo ari bo banywa inzoga ku kigero kiri hejuru kurusha abagore, aho bangana na 61.9%, mu gihe abagore ari 34.3%.
Andi makuru atangwa n'Ubushakashatsi ku Buzima n'Imibereho y'Abaturage mu Rwanda (RDHS 2019–2020)agaragaza ko kunywa inzoga bifitanye isano n'ihohoterwa rikorerwa abo bashakanye. Abagore bafite abagabo banywa inzoga bagaragaye bafite ibyago byinshi byo guhura n'ihohoterwa kurusha abafite abagabo batanywa.
Kamariza Claudette wo mu Karere ka Muhanga ni umwe mu bahuye n'ingaruka z'iki kibazo. Avuga ko ubusinzi bw'umugabo we bwatumye urugo rwabo rusenyuka.
Yagize ati: "Umugabo wanjye yanywaga inzoga cyane. Byatumaga atuzuza inshingano ze nk'umugabo, bikadukururira amakimbirane ya buri munsi. Uko iminsi yagendaga ishira, urukundo n'icyizere byaragabanutse kubera amahane yatahanaga avuye kunywa inzoga, kugeza ubwo gutandukana byabaye ngombwa."
Abaturage batandukanye bavuga ko ingaruka z'ubusinzi zitarangirira mu makimbirane gusa, ahubwo bunagira uruhare mu gutuma amafaranga y'umuryango akoreshwa nabi.
Emmanuel Tuyambaze, utuye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yigeze gushyira inzoga imbere y'umuryango we. Ati: "Hari igihe amafaranga menshi nabonaga nayamariraga mu nzoga aho kuyakoresha mu rugo. Ibyo byatezaga amakimbirane no kutumvikana mu muryango. Nyuma naje gusanga ndi gushyira ejo hazaza h'umuryango wanjye mu kaga, mfata icyemezo cyo kureka inzoga."
Uwizeyimana Janette wo mu Karere ka Karongi na we avuga ko ubusinzi bw'umugabo we bwabaye imwe mu mpamvu zamusunitse ku gutandukana na we.
Ati: "Amafaranga yose yabonaga yayakoreshaga mu nzoga, ntadusigire ibyo kurya cyangwa ibindi bikenerwa mu rugo. Iyo yabaga yasinze yangiriraga nabi, ndetse rimwe na rimwe akankorera ihohoterwa. Nyuma yo kubona ko nta gihinduka, nahisemo gutandukana na we."
Abayobozi bavuga ko ikibazo cy'ubusinzi gikomeje kuba kimwe mu bihungabanya umuryango nyarwanda.
Umutoni Aline, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera Umwana muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, avuga ko ubusinzi buri mu bitera ibibazo byinshi mu ngo.
Yagize ati: "Ubusinzi ni kimwe mu bibazo bikomeye bihungabanya umuryango. Butuma habaho amakimbirane, kudaha umuryango umwanya uhagije ndetse n'ibindi bibazo bigira ingaruka ku mibereho y'abagize urugo."
Nubwo kugeza ubu nta mibare yihariye igaragaza neza ingano nyayo y'ingaruka z'ubusinzi ku muryango nyarwanda, ubuhamya bwatanzwe n'abaturage batandukanye bugaragaza ko iki kibazo kigihari kandi gikomeje kugira ingaruka zitandukanye ku mibereho y'imiryango, zirimo amakimbirane, ihohoterwa ndetse no gutandukana kw'abashakanye.
Ibi bigaragaza ko hakenewe imbaraga z'inyongera mu bukangurambaga no gushishikariza abantu kunywa inzoga mu rugero, hagamijwe kubaka imiryango itekanye kandi irambye.
Mu gihe ubusinzi bukomeje kugaragara nk'imwe mu mbogamizi zibangamiye umuryango nyarwanda, impuguke zisaba abantu kunywa inzoga mu rugero no gushyira imbere inshingano z'umuryango. Zivuga ko kubaka urugo ruzira amakimbirane bisaba ubufatanye bw'abashakanye, kubahana no gufata ibyemezo birengera inyungu z'umuryango mbere y'ibindi byose.
Mu Rwanda, imibare ya gatanya ikomeje kwiyongera uko imyaka ishira, ibintu bigaragaza ko hakenewe ingamba zirambye zo gukumira ibibazo bibangamira umuryango, birimo n'ubusinzi.
