Hakizimana Zuberi na Iradukunda Elia Tatou basinyiye Rayon Sports bahita berekeza i Gicumbi-VIDEO

Imikino - 08/07/2026 5:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Hakizimana Zuberi na Iradukunda Elia Tatou basinyiye Rayon Sports bahita berekeza i Gicumbi-VIDEO

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda, Hakizimana Zuberi na Iradukunda Elia Tatou bakiniraga Mukura VS basinyiye ikipe ya Rayon sports bahita berekeza mu karere ka Gicumbi.

Aba bakinnyi babiri bari basigaranye masezerano y’umwaka umwe muri Mukura VS bari bamaze igihe bavugwa muri Rayon Sports gusa kuri uyu wa Gatatu nibwo bashyize umukono ku masezerano yayo y’imyaka ibiri.

Icyari cyaratumye batinda n’uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru itari yakishyuye amafaranga yari yarumvikanye na Mukura VS.

Rayon Sports yasinyishije Hakizimna Zuberi ushobora gukina imyanya itatu mu kibuga aho akina nka nimero 3,11 na nimeo 7 mu gihe  Iradukunda Elia Tatou we akina asatira anyura ku ruhande rw’iburyo kuri nimero 7.

Nyuma y’uko basinye bahise berekeza mu karere ka Gicumbi aho Rayon Sports irimo ikorera umwiherero yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/2027 aho izakina imikino ya CECAFA Kagame Cup,igakina shampiyona,igikombe cy’Amahoro ariko ikanahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Bagiye basanga abandi Banyarwanda basinyishijwe barimo Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshuti Didier wakiniraga Gorilla FC, Muhoza Daniel wavuye muri Etoile de l'Est, Ndikumana Fabio na Nizeyimana Mubaraka baturutse muri Marine FC, ndetse na Nisingizwe Christian wahoze akinira Mukura Victory Sports.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...