Muhadjri ni umwe mu bakinnyi batahiriwe n'umwaka w'imikino ushize wa 2024/25 ubwo yari amaze kongera amasezerano y'imyaka ibiri ku ngoma y'umutoza Mashami Vincent watozaga iyi kipe.
Aganira na InyaRwanda, Muhadjiri Hakizimana yemeje ko yamaze gutandukana na Police FC nk'uko yabyifuzaga. Yagize ati: "Ni byo, namaze gutandukana na Police FC kuko nayishakaga cyane. Bwari ubuzima bwiza mu gihe nari nyimazemo ariko sinahiriwe n'umwaka ushize."
Muhadjiri Hakizimana yemeje ko yatandukanye na Police FC
Nyuma yaho Ben Moussa agizwe Umutoza Mushya wa Police FC asimbuye Mashami Vincent, byagaragaye ko uyu mutoza adafitiye gahunda uyu mukinnyi kuko mu mikino itatu ya Shampiyona Police FC imaze gukina, Muhadjri nta mukino n'umwe arakina ndetse ku mwanya akinaho bari bamaze kumuguriraho undi mukinnyi Manishimwe Djabel.
Muri 2021 ni bwo bwa mbere Muhadjri yari yinjiye muri Police, Nyuma y'umwaka yerekeza muri Alkholood FC yo muri Arabie Saoudite yakinnyemo amezi 6. Muri Mutarama 2023 Muhadjri yagarutse muri iyi kipe Nyuma yo kwifuzwa n'amakipe arimo Rayon Sports.