Ni giterane cyatangiye
kuri uyu wa Kabiri tariki 6, kikaba kizarangira tariki 9 Kanama 2024, aho
gifite insanganyamatsiko igaruka ku bantu bari indushyi ariko kuri ubu babaye
abatsinzi.
Ku munsi wa mbere w'iki giterane wayobowe na Queen Kalimpinya afatanyije na Claire Kamanzi, hatanzwe umwanya munini wo kuramya Imana babifashijwemo n'abaramyi batandukanye, ariko kandi hanatangiwemo inyigisho zinyuranye, ndetse hanakinwa umukino ugaragaza neza iyerekwa Apostle Mignonne Kabera yagize ryavuyemo Itorero Women Foundation Ministries ashumbye uyu munsi.
Muri uyu mukino wakinwe n'abagore ndetse n'abakobwa basanzwe bateranira muri iri torero, umwe muri bo yakinnye nka Apostle Mignonne Kabera ahamagarwa n'Imana ndetse akabanza kwibaza uko azafasha abandi nawe atifashije ariko Malayika w'Imana akaza kumuha inkoni yamuhaye ubutware n'imbaraga zo gufasha abagore n'abakobwa mu buryo bunyuranye.
Mu bitabiriye iki giterane, harimo abayobozi bakomeye mu nzego za Leta, abashumba b'amatorero atandukanye akorera mu Rwanda no mu mahanga, Rev Dr Pastor Antoine Rutayisire n'umufasha we ndetse n'abandi.
Mu ijambo rye, n'akanyamuneza kenshi, Apostle Mignonne yasabye abari aho gushimira Imana yahaye u Rwanda umuyobozi mwiza ugiye kongera kuyobora abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere. Yashimangiye ko ashobora gukora neza inshingano yahamagariwe kuko ari mu gihugu gishyigikiye abagore.
Yashimiye umugabo we Eric Kabera umushyigikira mu muhamagaro we, agaragaza ko hanze aha hari abagore benshi b'abahanga ariko ugasanga kubera kugira ingo mbi bahora badatekanye.
Nyuma y'umwanya muremure cyane wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwafashije buri wese witabiriye iki giterane kwegerana n'Imana, abagore n'abakobwa batandukanye batanze ubuhamya bw'aho Imana yabakuye. Umwe muri abo, ni umunyamideli mpuzamahanga ariko w'umunyarwandakazi umaze kumenyekana cyane witwa Umufite Anipha.
Yagize ati: "Kubera aka kazi nkora, kansaba gukora ingendo cyane, ndagenda cyane ariko uko ngenda cyane niko nimukana Kristo. Murabizi iyo umuntu yimuka cyane hari ibintu agenda atakaza, ariko mu bintu byose nasiga, sinsiga Kristo."
Uwigishije ijambo ry'Imana muri iki giterane, ni Pastor Matthew Ashimolowo, uwashinze ndetse akaba ari n'umuyobozi wa Kingsway International Christian Centre (KICC), akaba anafite komanyi zikomeye zirenga 10 muri Nigeria.
Abagera ku 1,286 nibo bitabiriye iki giterane baturutse hanze y'u Rwanda, bakaba barutse mu bihugu bitandukanye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bwongereza, Poland, Kenya, Uganda, Cameroon, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, DRC, Burundi, Canada, Ethiopia, u Bubiligi, Suwede, u Budage;
U Bushinwa, u Butaliyani, Mozambike, Australia, Congo Brazaville, Malawi, Mali, Senegal, Zambia, Austria, Misiri, Gabon, Ghana, u Buyapani. Nigeria, u Burusiya, Togo n'ibindi bihugu. Abaturutse muri ibi bihugu bacumbikiwe i Kgali na Women Foundation Ministries muri Hoteli enye kabone nubwo bafie ubushobozi bwo kwicumbikira.
All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011 igaragazwa nk’igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima
bwa benshi by'umwihariko ubw'abari n'abategarugori.
Biteganyijwe ko uretse
kuramya Imana nk’igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha
n’ibindi.
Ibyo bikorwa bifasha
kubaka sosiyete abagore babarizwamo birimo nko kubaka amashuri, kwitinyuka no
kubaka imiryango ihamye.
Biteganijwe ko iki giterane kiri kubera muri BK Arena, kizitabirwa n'abari n'abategarugori mu minsi itatu ya mbere gusa, ku munsi wa kane akaba aribwo ab'igitsina gabo nabo bazaba bemerewe kwitabira.
Women Foundation
Ministries ni Umuryango wa Gikirisitu washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne
mu 2006 wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo
bw’ibikorwa bifatika.

Igiterane All Women Together 2024 cyatangijwe ku mugaragaro, kitabirwa n'abanyamahanga benshi

Wari umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana


Umunyamideli mpuzamahanga Umufite Anipfa ari mu batanze ubuhamya

Apostle Mignone Kabera yashimye Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bushyigikiye abagore

Queen Kalimpinya yayoboye umugoroba wo gutangiza igiterane cya All Women Together 2024
 Claire Kamanzi nawe yari ayoboye iki giterane
Claire Kamanzi nawe yari ayoboye iki giterane

Rev. Dr. Antoine Rutayisire n'umufasha we Peninah bari mu bihumbi by'abantu bitabiriye iki giterane

Hakinwe umukino ugaragaza iyerekwa Apostle Mignonne yagize ryavuyemo Itorero ashumbye uyu munsi



Byari ibyishimo bidasanzwe kuri uyu mushumba ubwo yafunguraga iki giterane cy'iminsi 4

Inzego za Leta y'u Rwanda zari zihagarariwe

Habyinwe n'imbyino gakondo zisingiza Imana

Abasore b'ibikwerere babyiniye Imana biratinda

Ubwitabire bwari hejuru cyane muri BK Arena

Abitabiriye umunsi wa mbere w'iki giterane bagize umwanya uhagije wo kuganira n'Imana



Igiterane All Women Together 2024 kirakomeje kuko kizamara iminsi ine
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

