Muri uku kwezi kwa Mutarama ikipe ya Standard de
Liège yahaye uburenganzira abakinnnyi batandukanye bwo gushaka andi makipe.
Muri abo harimo Hakim Sahabo aho we ari mu biganiro byo kwerekeza muri AEK
Athens yo mu Bugereki mbere y’uko iri soko rito ry’igura n’igurisha ku bakinnyi
rifunga.
Iyi kipe irashaka kumutangaho Miliyoni imwe n’igice
y’Amapawundi ndetse yamaze no kumvikana na Standard de Liège. Sahabo yageze
muri Standard de Liège muri 2023 abanza kujya akinishwa mu bato, nyuma
aza kuzamurwa mu ikipe ya mbere.
Uyu mukinnyi w’Amavubi ariko ntabwo yigeze ahozaho
ngo atsindire umwanya wo gukina bihoraho biza no gutuma atizwa muri Beerschot
amezi atandatu. Hakim Sahabo w’imyaka 20 kuva ageze muri Standard de Liège
amaze kuyikinira imikino 34 mu minota 1635.
Naramuka agiye muri AEK Athens arasangayo undi mukinnyi witwa Razvan Marin bakinannye muri Standard de Liège. AEK Athens yashinzwe mu 1924 ikaba iri mu makipe afite ibikombe byinshi mu Bugereki birimo 32 bya shampiyona.

