Ku wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga, Hailey Bieber w'imyaka 29 yashyize ku rubuga rwa Instagram Stories ifoto ye ari kumwe n'umugabo we Justin Bieber, bagaragara bari gusomana.
Yaherekeje iyo foto amagambo agira ati: "imyaka 8," ayongeraho ibimenyetso bibiri by'impeta.
Iyi foto yayisangije abakurikira urubuga rwe nyuma y'iminsi mike yizihije isohoka rya album y'ibitaramo bya Justin Bieber yise "SWAG LIVE FROM COACHELLA (WEEKEND 2)."
Muri Nzeri 2018, Justin Bieber na Hailey Bieber basezeranye imbere y'amategeko mu mujyi wa New York, mu rukiko rwa Manhattan.
Muri Kanama 2024, Justin Bieber na Hailey Bieber bibarutse umwana w'umuhungu bamwise Jack Blues.
Mu gice kimwe cya filime mbarankuru ya Justin Bieber yitwa Seasons, yavuze ko gusangira ubuzima na Hailey Bieber byatumye ubuzima bwe burushaho kugira igisobanuro.
Hailey Bieber na we yavuze ko Justin Bieber ari we muntu wa mbere yakunze by'ukuri. Yavuze ko nubwo bigeze gutandukana, yari azi neza ko uko byagenda kose azahora amukunda ubuzima bwe bwose kandi ko azahora afite umwanya wihariye mu mutima we.


Hailey Bieber yizihije imyaka umunani ishize arushinze n’umugabo we Justin Bieber
