Hahishuwe uko P-Fla yakoraga indirimbo atifuzaga ko zijya hanze- VIDEO

Imyidagaduro - 19/07/2025 1:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Hahishuwe uko P-Fla yakoraga indirimbo atifuzaga ko zijya hanze- VIDEO

Muri 2008, ahantu hatuje cyane, umuraperi P-Fla yari mu rugo rwe yicaye wenyine, yambaye ‘Headphone’. Mu matwi ye hacagamo amagambo akomeye, amagambo atari ay’abandi, yari aye. Ni indirimbo yari aherutse gukora kwa BZB The Brain, ariko atari yiteguye ko undi muntu yayumva.

Hakizimana Murerwa Amani [P-Fla], umwe mu bahanzi bubatse Hip Hop nyarwanda mu buryo budasanzwe, yari amaze igihe gito agarutse mu Rwanda avuye i Burayi.

Nubwo yari afite ubuhanga buhambaye, ntiyashakaga ko indirimbo ze zishyirwa hanze. Yarazikundaga, ariko akazifata nk’amabanga yo mu mutima. Yari muzika yo kwiyumvira wenyine.

Umunyamakuru Murenzi Kamatari, uzwi cyane nka Murenzi wa Contact FM, ni umwe mu batangarijwe cyane n’uyu muco wa P-Fla wo gukora indirimbo ntazishyira hanze.

Murenzi avuga ko mu myaka yamaze atangaza injyana ya Hip Hop kuri radiyo, atigeze abona undi muhanzi wihagararaho nk’uwo.

Yabwiye InyaRwanda ati ““P-Fla yakoraga indirimbo akazitwara iwe, akajya azumva yambaye headphone, akavuga ati ‘birampagije’. Ntiyashakaga ko zizajya kuri radiyo, ntiyifuzaga ko sosiyete izumva ibyo atekereza.”

Ibyo byamubayeho mu gihe Murenzi na bagenzi be nka DJ Kaled bari mu rugamba rwo kumvikanisha amajwi mashya y’abahanzi b’abanyarwanda, barwanya umuvuduko w’indirimbo zo muri Uganda na Congo zari zarigaruriye radiyo zo mu gihugu.

Umunsi umwe, ubwo Murenzi yasuraga studio ya Producer BZB The Brain, yumvise indirimbo yitwa Ntuzanyinishe. Yahise akururwa n’amagambo yayo, arayikunda birenze. Kubimenya ko ari iya P-Fla, byamuteye urujijo.

Avuga ati “BZB yarambwiye ati ‘cyeretse usabye P-Fla uburenganzira, kuko yambujije kuzitanga.’”

Murenzi na DJ Kaled bagiye kureba P-Fla. Bamusabye ko abemerera gushyira iyo ndirimbo kuri radiyo. P-Fla mbere yari ukutabivuga, ariko yaje kwemera mu magambo make. Ati “Mwayikunze se? Nta kibazo muyijyane.”

Iyo ndirimbo yageze kuri Contact FM isohoka nk’inkuba, abantu bahita bayakira ku muvuduko udasanzwe. Telefoni zarahamagaye, ubutumwa buratambuka, abantu baravuga bati: “Iyo ndirimbo turayishaka!”

P-Fla n’umuryango we baratunguwe. Mushiki we yaramuhamagaye amubaza niba ibyo yaririmbye bifitanye isano n’imibanire ye n’umubyeyi we, ariko asubizwa ko nta sano bifitanye.

Icyo gihe, ibintu byarahindutse. P-Fla yabonye ko iby’umutima we atari ibye wenyine byari iby’abanyarwanda. Ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira kujya ashyira hanze ibyo yandika.

Ni mu bihe bimwe Bull Dogg nawe yinjiye mu muziki, asohora indirimbo z’ubutumwa bukomeye nka Umunsi w’Imperuka, Imfubyi n’izindi.

Ni igihe itsinda nka Family Squad, DMS, Usher Junior, NPC n’abandi bashyize imbaraga mu kubaka Hip Hop ikomera ku mizi.

Murenzi we, wari umaze imyaka akina indirimbo z’abahanzi bakizamuka, yari yarabaye ikiraro. Avuga ko gukurira i Nyamirambo byamuhaye isano ya hafi na Hip Hop kuko “irimo ubuzima bwo hasi, ubutumwa bwo ku mihanda, bw’abantu babaho umunsi ku munsi.”

Avuga ati “Nari nariyemeje ko abahanzi bacu nabo bagomba kumvwa, bagomba kugira ijwi. Hip Hop ni iyacu. Ntabwo twari gukomeza kwumva Uganda gusa.”

Inkuru ya P-Fla ni iy’umuhanzi wakundaga ibye cyane ku buryo yabifata nk’ibanga, ariko akaza gusanga amagambo ye ari isoko y’ihumure n’ubuzima ku bandi. Ni urugendo rw’umuntu wihishe mu muziki, akaza kwemera ko umuziki w’umutima we ushobora kuba urumuri rw’abandi.

Mc Murenzi wahoze kuri Contact FM, umwe mu banyamakuru ba mbere bagaragaje ko injyana ya Hip Hop nyarwanda ifite ubushobozi bwo kugera kure

 

P-Fla, umuraperi wamenyekanye ku ndirimbo z’ubuzima bwe bwite, wahoze akora indirimbo akazumva wenyine atifuje ko zisohoka

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MC MURENZI

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘NTUZANYINISHE’ YA P-FLA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...