Hagiye kujya hatangwa inguzanyo itagira ingwate kuri ba rwiyemezamirimo bato

Imikino - 25/06/2025 11:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Hagiye kujya hatangwa inguzanyo itagira ingwate kuri ba rwiyemezamirimo bato

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n'abandi bafatanyabikorwa bayo bagiye kujya batanga inguzanyo itagira ingwate kuri ba rwiyemezamirimo bato. ‎

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah kuwa Kabiri tariki 14 Kamena ubwo hahembwaga ba rwiyemezamirimo bato 100 amafaranga yo gukoresha mu mulishinga yabo angana n'ibihumbi 3 by'Amadorari.

‎‎Yavuze ko bagiye gutangiza gahunda mu kwezi kwa karindwi bise AGUKA Funds aho bazajya baha inguzanyo ba rwiyemezamirimo bato itangira ingwate. ‎‎Ati: "Tugiye gutangiza gahunda ndetse mu kwezi kwa karindwi izaba yatangiye. Ni AGUKA Funds, ni amafaranga turimo turegeranya. Iyo turebye ayo abantu batwemereye nayo turibushyiremo araba agera kuri Miliyari 1 y'Amanyarwanda turi butangirane. Turashaka guha urubyiruko amahirwe yo gufata amafaranga bakajya bayishyura ariko ikintu tuvanyeho ni kimwe ntabwo tuzakwaka imgwate."

‎‎Yavuze ko ubundi urubyiruko rwajyaga rugorwa no kujya kuri Bank rukakwa ingwate, none bigiye gukurwaho. ‎Ati: "Ubundi mwajyaga mugorwa no kujya kuri Bank, ukaka inguzanyo bakagusaba ingwate rero  twebwe turashaka ko ingwate iba wowe."

‎Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko inyungu kuri iyi nguzanyo izajya iba ari 8%. Ati: "Muri iyi gahunda ya AGUKA Funds inyungu izajya iba iri munsi y'inyungu zose z'indi Bank zo mu Rwanda aho inyungu ushobora kuzajya iba ari 8% Kandi nta ngwate tuzakwaka wowe uzajya ugenda ukore uyagarure n'undi ayafate."

‎‎Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko bari no gutekereza kuba urubyiruko rwazajya rufata iyi nguzanyo binanyuze kuri MoKash. ‎Ati: "Turi no gutekereza kuyabaha ku buryo bworoshye turikuvugana na MoKash ku buryo ushobora no kujya wayaka kuri telefone yawe ukavuga ngo mfite y'imyaka 30 bakakubwira ngo ufite uburenganzira bwo gufata kuri aya mafaranga kandi ku nyungu ntota ugereranyije n'abandi bafata amafaranga ya MoKash."

‎Yuze ko bajyaga bababwira ko iyo bagiye kwaka inguzanyo muri BDF bitinda ndetse ko bazatangira batanga atarenze Miliyoni 10 Frw ku muntu umwe. ‎‎Ati: "Kuko mwajyaga mutubwira ko muri BDF iyo mugiye kwaka inguzanyo bitinda bica mu nzira ndende. Na BDF izagumaho ariko habe hari niyo gahunda tugiye kuzana. 

‎‎Abashaka kwikorera rero bafite ikinyabupfura ayo mahirwe ni ejo ubundi. Cyakora ntabwo tuzatanga menshi kugira ngo mutazahira muyamara, amenshi umuntu ashobora gufatamo bigitangira bizaba ari Miliyoni 10 Frw gusa."

‎‎Yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye batekereza iyo gahunda ari ukubera hari urubyiruko rwabaga rwaratsindiye amafaranga rugakora imishinga yarwo gusa nyuma rukaza gukenera Andi mafaranga yo kuyagura ugasanga bibate ikibazo rero akaba ari yo mpamvu bayizanye.

‎Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko aya amafaranga azajya ahabwa abafite imishinga batangiye ndetse n'abadafite imishinga gusa bafite ibitekerezo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi  yavuze ko bagiye kuzana gahunda izajya itanga inguzanyo itagira ingwate kuri ba rwiyemezamirimo bato


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...