Iri serukuramuco rizarangwa n'ibitaramo by’ubuhanzi
n’ubugeni, gusura ahantu nyaburanga, ndetse n’ibiganiro byibanda ku muco Nyarwanda.
Iri serukiramuco rifatwa nk’urubuga rugamije guteza
imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco
warwo.
Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kubera mu
Rwanda, aho riri gutegurwa n’umuryango Ikirenga Art and Culture Promotion.
Ikirenga Art and Culture Promotion ni umuryango
udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda ufite intego yo guteza imbere
ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imimo
by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Hakizimana Pierre, yabwiye INYARWANDA ko batekereje gutegura iri serukiramuco mu rwego rwo
gushyigikira Leta muri gahunda yo guteza imbere Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali
ndetse no gushishikariza Abanyarwanda gutembera u Rwanda 'gukunda umuco wacu no
kuzamura impano zo mu buhanzi no mu bugeni'.
Ikirenga Cultural Tourism Festival izabera mu Karere
ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26
Kamena 2022.
Hakizimana Pierre yavuze ko bateganya ko iri
serukiramuco rizitabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye harimo abayobozi mu nzego
z’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abakerarugendo, urubyiruko
ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.
Mu bikorwa bizaranga iri serukiramuco harimo imbyino
n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana imideli, gutaka no kwerekana
indyo nyarwanda, gushushanya, kureba firimi zigisha umuco n’amateka y’urwanda,
ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo mumuco nyarwanda n’ibindi byinshi.
Iri serukirmuco rizaba mu gihe kimwe n’Inama y’Abakuru
b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM) izaba muri
Kamena 2022.
Hakizimana Pierre avuga ko bamwe mu bazayitabira iyi
nama bashobora no kuzitabira ‘Ikirenga Culutural Tourism Festival’ izaba ibera
muri Musanze.
Ibihugu 54 ni byo bibarirwa Muryango wa Commonwealth, n'abantu
bangana na miliyari 2.4, muri abo 60% ni urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30.
Inama ya CHOGM ubusanzwe iba rimwe mu myaka 2, ikaba
ari urwego rukomeye rugishwa inama rugahuza abafata ibyemezo kuri politiki
zinyuranye.
Umuyobozi Mukuru Ikirenga Art Culture Promotion, Hakizimana
Pierre yavuze ko bateguye iri serukiramuco mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo
guteza imbere imijyi yunganira Umujyi wa Kigali no kumenyekanisha u Rwanda
Byitezwe ko abazitabira inama ya CHOGM bazanitabira
iserukiramuco ‘Ikirenga Culutural Tourism Festival’ rizabera i Musanze