Hagiye kuba iserukiramuco ‘Ikirenga Culture Tourism’ rishobora kwitabirwa n’abazitabira CHOGM

Imyidagaduro - 09/05/2022 10:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Hagiye kuba iserukiramuco ‘Ikirenga Culture Tourism’ rishobora kwitabirwa n’abazitabira CHOGM

Umuryango ‘Ikirenga Art Culture Promotion’ wateguye iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije guhuriza hamwe abantu b'ingeri zitandukanye kugira ngo babone kandi bavumbure u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi, n'ubwiza nyaburanga.

Iri serukuramuco rizarangwa n'ibitaramo by’ubuhanzi n’ubugeni, gusura ahantu nyaburanga, ndetse n’ibiganiro byibanda ku muco Nyarwanda.

Iri serukiramuco rifatwa nk’urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo.

Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda, aho riri gutegurwa n’umuryango Ikirenga Art and Culture Promotion.

Ikirenga Art and Culture Promotion ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda ufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imimo by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.

Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Hakizimana Pierre, yabwiye INYARWANDA ko batekereje gutegura iri serukiramuco mu rwego rwo gushyigikira Leta muri gahunda yo guteza imbere Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali ndetse no gushishikariza Abanyarwanda gutembera u Rwanda 'gukunda umuco wacu no kuzamura impano zo mu buhanzi no mu bugeni'.

Ikirenga Cultural Tourism Festival izabera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.

Hakizimana Pierre yavuze ko bateganya ko iri serukiramuco rizitabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye harimo abayobozi mu nzego z’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abakerarugendo, urubyiruko ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.

Mu bikorwa bizaranga iri serukiramuco harimo imbyino n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba firimi zigisha umuco n’amateka y’urwanda, ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo mumuco nyarwanda n’ibindi byinshi.

Iri serukirmuco rizaba mu gihe kimwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM) izaba muri Kamena 2022.

Hakizimana Pierre avuga ko bamwe mu bazayitabira iyi nama bashobora no kuzitabira ‘Ikirenga Culutural Tourism Festival’ izaba ibera muri Musanze.

Ibihugu 54 ni byo bibarirwa Muryango wa Commonwealth, n'abantu bangana na miliyari 2.4, muri abo 60% ni urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30.

Inama ya CHOGM ubusanzwe iba rimwe mu myaka 2, ikaba ari urwego rukomeye rugishwa inama rugahuza abafata ibyemezo kuri politiki zinyuranye.

 

Umuyobozi Mukuru Ikirenga Art Culture Promotion, Hakizimana Pierre yavuze ko bateguye iri serukiramuco mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Umujyi wa Kigali no kumenyekanisha u Rwanda 

Byitezwe ko abazitabira inama ya CHOGM bazanitabira iserukiramuco ‘Ikirenga Culutural Tourism Festival’ rizabera i Musanze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...