Iki gitaramo gitegurwa ku bufatanye na Virunga Beer na Bank of Kigali, kuri iyi nshuro gifite insanganyamatsiko ya "Cinema", igamije gusubiza abantu mu bihe byiza bya filime na televiziyo byo mu myaka ya 1970, 1980, 1990 ndetse no mu ntangiriro z'ikinyejana cya 21.
Abazitabira iki gitaramo basabwe kuzaza bambaye nk'abakinnyi ba filime cyangwa abakozi ba televiziyo bakunzwe muri ibyo bihe, aho uzaba yambaye neza kurusha abandi azahabwa igihembo cyihariye.
The Reminisce ifatanyije na Jameson Black Barrel na Capital FM 103.5, yateguye gahunda izahuza bamwe mu ba DJ bakomeye bo mu karere, bazacuranga indirimbo zaranze ibihe bitandukanye zirimo Hip-Hop, R&B, Reggae, Dancehall n'izindi ndirimbo nyafurika zakunzwe cyane mu myaka yashize.
Abazasusurutsa abazitabira bazaba barimo DJ RY na DJ Julzz bo mu Rwanda, bazafatanya n'abashyitsi bo muri Uganda ari bo Sal Deejay na DJ Cisse, biteganyijwe ko bazatanga umuziki uzibukwa na benshi.
The Reminisce yatangiye mu mwaka wa 2021, ariko ubu yamaze kwaguka igera mu mijyi 8 yo mu bihugu 7 byo muri Afurika, u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abategura iki gitaramo bavuga ko “atari igikorwa cyo kwidagadura gusa, ahubwo ari umwanya uhuza abantu binyuze mu muziki, kwibuka ibihe byiza byahise no kubaka ubusabane hagati yabo.”
Kubera uko kimaze kwamamara, The Reminisce yiswe "The Grownfolks' Playground", izina rigaragaza ko ari kimwe mu bitaramo bikunzwe cyane kandi bitegerejwe n'abatari bake ku ngengabihe y'imyidagaduro yo mu Mujyi wa Kigali.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yamaze gushyirwa ku isoko, akaba aboneka binyuze ku rubuga rwa Sinc ku aderesi ya reminisce.sinc.events.


Abazaba bambaye bazahabwa igihembo


Igitaramo cya ‘The Reminisce’ kigarukanye isura nshya ku nshuro yacyo ya 6

Muri Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye 'The Reminisce' cyateguwe ku bufatanye na Virunga Beer na Bank of Kigali