Ibi bihembo byatangijwe ku mugaragaro ku wa 25 Nzeri 2026,
bikazatangwa ku nshuro ya mbere mu nsanganyamatsiko igira iti “Celebrating
Rwanda’s Icons”, bishaka kuvuga gushimira no guha icyubahiro abagaragaje
impano, ubuhanga n’umusanzu udasanzwe mu nzego zitandukanye.
Rurangirwa Ben, umukinnyi wa filime akaba n’Umuvugizi wa “Rwanda
Icon Awards”, yavuze ko ibi bihembo bizahuza ibyamamare bimaze igihe bizwi
n’abakizamuka “hagamijwe kugaragaza ibikorwa byabaranze no guha agaciro
inkuru ziri inyuma y’intsinzi bagezeho.”
Ati: “Ni ibihembo twitezeho kugira uruhare mu gushimira buri
wese wakoze akazi k’indashyikirwa muri uyu mwaka. Ni ibihembo twifuza ko
bizakomeza kuba buri mwaka, kandi intego n’uko umwaka utaha bizaba bihatanamo n’abo
mu bindi bihugu."
Muri rusange, hazatangwa ibihembo mu byiciro 58, bikubiyemo
inzego zirimo umuziki, filime, urwenya, imideli, itangazamakuru, siporo n’ibindi.
Mu muziki, harimo ibyiciro nk’umuhanzi w’umwaka, indirimbo
y’umwaka, Album y’umwaka, amashusho y’indirimbo y’umwaka, umuhanzi wa Hip Hop,
uwa R&B, uwa Gospel, umuhanzi mushya, umuhanzi wa Afrobeat, Producer
w’umwaka ndetse na DJ w’umwaka.
Mu rwego rwa filime n’uruhererekane rwazo, hazashimirwa
umukinnyi wa filime w’umugabo n’umugore, filime nziza, filime y’uruhererekane nziza
ndetse na Producer wa filime witwaye neza.
Mu rwego rw’itangazamakuru hazaba harimo ibyiciro
nk’umunyamakuru w’umwaka, umunyabigwi ku mbuga nkoranyambaga, shene ya YouTube
y’umwaka ndetse na Podcast y’umwaka.
Abakora ibijyanye n’imideli na bo ntibasigaye inyuma, kuko
harimo ibihembo bizahabwa umuhangamideli w’umwaka n’abandi bagaragaje ubudasa
muri uru rwego.
No muri siporo, ibi bihembo bizareba imikino itandukanye
irimo umupira w’amaguru, basketball na volleyball. Hazashimirwa abakinnyi, amakipe,
abatoza ndetse hanatangwe ibihembo byihariye birimo Umukinnyi mwiza w’umwaka mu
bagabo n’Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore.
Abategura ibi bihembo bavuga ko Rwanda Icon Awards izaba
urubuga rwo guha agaciro abantu n’ibigo byagize uruhare mu guteza imbere
uruganda rw’imyidagaduro, itangazamakuru, ubuhanzi na siporo mu Rwanda, ndetse
ikanafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Mu rwego rwo gutoranya abazahatana muri ibi bihembo,
abanyamakuru bazagira uruhare mu guhitamo abahatana mu byiciro byose 58.
Abategura ibi bihembo basobanura ko abazatoranywa
bazashingira ku mpano, ibyo bagezeho, uko bitwaye mu kazi, uruhare bagize mu
iterambere ry’inzego bakoreramo ndetse n’ingaruka nziza ibikorwa byabo byagize
muri sosiyete.
Rwanda Icon Awards 2026 izaba ibaye imwe mu mishinga mishya
igamije kongera guha icyubahiro abantu n’ibigo bikomeje kugira uruhare mu
kubaka no guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, itangazamakuru, ubuhanzi na
siporo mu Rwanda.
Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, kugeza tariki
29 Nzeri 2026, hazaba igikorwa kijyanye no guhitamo abazahatana muri ibihembo.
Tariki 17 Ugushyingo 2026, hazaba ihuriro cyangwa se ‘Forum’
izahuza abari mu nganda z’umuco. Ni mu gihe tariki 6 Ukuboza 2026, hazaba umuhango
wo gutanga ibi bihembo.
Amatora yo kuri ‘Internet’ azatangira kuva ku wa 2 Ukwakira
2026, asozwe tariki 1 Ukuboza 2026.
Rwanda Icon Awards yatangijwe ku mugaragaro, aho mu nshuro yayo ya mbere hazatangwa ibihembo mu byiciro 58 birimo umuziki, filime, itangazamakuru, imideli, ibikorerwa kuri internet na siporo

Rurangirwa Ben yavuze ko abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abahanga mu mideli n’abakinnyi b’imikino itandukanye bagiye guhatanira ibihembo bya Rwanda Icon Awards 2026, bigamije gushimira impano n’ibikorwa byabo

Rwanda Icon Awards 2026 igiye guhemba abanyempano n’abagize
uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru na siporo mu
Rwanda, mu byiciro 58 bizatangwa ku nshuro ya mbere
