Hagiye gutangwa ibihembo ‘Rwanda Icon Awards’ ku nshuro ya mbere

Imyidagaduro - 26/09/2026 8:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Hagiye gutangwa ibihembo ‘Rwanda Icon Awards’ ku nshuro ya mbere

Abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abakora ibijyanye n’imideli, abakora ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abanyempano bo mu mikino bagiye guhurira mu bihembo bishya byiswe “Rwanda Icon Awards”, bigamije guha agaciro no gushimira abagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, itangazamakuru, ubuhanzi na siporo mu Rwanda.

Ibi bihembo byatangijwe ku mugaragaro ku wa 25 Nzeri 2026, bikazatangwa ku nshuro ya mbere mu nsanganyamatsiko igira iti “Celebrating Rwanda’s Icons”, bishaka kuvuga gushimira no guha icyubahiro abagaragaje impano, ubuhanga n’umusanzu udasanzwe mu nzego zitandukanye.

Rurangirwa Ben, umukinnyi wa filime akaba n’Umuvugizi wa “Rwanda Icon Awards”, yavuze ko ibi bihembo bizahuza ibyamamare bimaze igihe bizwi n’abakizamuka “hagamijwe kugaragaza ibikorwa byabaranze no guha agaciro inkuru ziri inyuma y’intsinzi bagezeho.”

Ati: “Ni ibihembo twitezeho kugira uruhare mu gushimira buri wese wakoze akazi k’indashyikirwa muri uyu mwaka. Ni ibihembo twifuza ko bizakomeza kuba buri mwaka, kandi intego n’uko umwaka utaha bizaba bihatanamo n’abo mu bindi bihugu."

Muri rusange, hazatangwa ibihembo mu byiciro 58, bikubiyemo inzego zirimo umuziki, filime, urwenya, imideli, itangazamakuru, siporo n’ibindi.

Mu muziki, harimo ibyiciro nk’umuhanzi w’umwaka, indirimbo y’umwaka, Album y’umwaka, amashusho y’indirimbo y’umwaka, umuhanzi wa Hip Hop, uwa R&B, uwa Gospel, umuhanzi mushya, umuhanzi wa Afrobeat, Producer w’umwaka ndetse na DJ w’umwaka.

Mu rwego rwa filime n’uruhererekane rwazo, hazashimirwa umukinnyi wa filime w’umugabo n’umugore, filime nziza, filime y’uruhererekane nziza ndetse na Producer wa filime witwaye neza.

Mu rwego rw’itangazamakuru hazaba harimo ibyiciro nk’umunyamakuru w’umwaka, umunyabigwi ku mbuga nkoranyambaga, shene ya YouTube y’umwaka ndetse na Podcast y’umwaka.

Abakora ibijyanye n’imideli na bo ntibasigaye inyuma, kuko harimo ibihembo bizahabwa umuhangamideli w’umwaka n’abandi bagaragaje ubudasa muri uru rwego.

No muri siporo, ibi bihembo bizareba imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, basketball na volleyball. Hazashimirwa abakinnyi, amakipe, abatoza ndetse hanatangwe ibihembo byihariye birimo Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo n’Umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore.

Abategura ibi bihembo bavuga ko Rwanda Icon Awards izaba urubuga rwo guha agaciro abantu n’ibigo byagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, itangazamakuru, ubuhanzi na siporo mu Rwanda, ndetse ikanafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Mu rwego rwo gutoranya abazahatana muri ibi bihembo, abanyamakuru bazagira uruhare mu guhitamo abahatana mu byiciro byose 58.

Abategura ibi bihembo basobanura ko abazatoranywa bazashingira ku mpano, ibyo bagezeho, uko bitwaye mu kazi, uruhare bagize mu iterambere ry’inzego bakoreramo ndetse n’ingaruka nziza ibikorwa byabo byagize muri sosiyete.

Rwanda Icon Awards 2026 izaba ibaye imwe mu mishinga mishya igamije kongera guha icyubahiro abantu n’ibigo bikomeje kugira uruhare mu kubaka no guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, itangazamakuru, ubuhanzi na siporo mu Rwanda.

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, kugeza tariki 29 Nzeri 2026, hazaba igikorwa kijyanye no guhitamo abazahatana muri ibihembo.

Tariki 17 Ugushyingo 2026, hazaba ihuriro cyangwa se ‘Forum’ izahuza abari mu nganda z’umuco. Ni mu gihe tariki 6 Ukuboza 2026, hazaba umuhango wo gutanga ibi bihembo.

Amatora yo kuri ‘Internet’ azatangira kuva ku wa 2 Ukwakira 2026, asozwe tariki 1 Ukuboza 2026. Mu gutanga ibi bihembo hazifashishwa Akanama Nkemurampaka, ndetse hanashingirwe ku majwi buri umwe yagize binyuze mu itora.

 

Rwanda Icon Awards yatangijwe ku mugaragaro, aho mu nshuro yayo ya mbere hazatangwa ibihembo mu byiciro 58 birimo umuziki, filime, itangazamakuru, imideli, ibikorerwa kuri internet na siporo

Rurangirwa Ben yavuze ko abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamakuru, abahanga mu mideli n’abakinnyi b’imikino itandukanye bagiye guhatanira ibihembo bya Rwanda Icon Awards 2026, bigamije gushimira impano n’ibikorwa byabo


Rwanda Icon Awards 2026 igiye guhemba abanyempano n’abagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro, ubuhanzi, itangazamakuru na siporo mu Rwanda, mu byiciro 58 bizatangwa ku nshuro ya mbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...