Tariki
ya 16 Nyakanga 2026 ni bwo i Kigali mu Rwanda kuri Jungle Park hazatangirwa
ibihembo bya Africa Content Creator Awards biri ku rwego rwa Afrika, bikaba bihataniwe n’abantu baturuka mu
bihugu bigera muri 20 birimo, USA, India, Ethiopia, Eritrea, South Africa,
Uganda, Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania, Ghana na Namibia.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi wa Africa Content
Creator Awards, Abitije Seraphin Elise yagaragaje ko uruhare rwa Guverinoma y’u
Rwanda mu korohereza abagana mu gihugu n’umutekano biri mu bituma igikorwa
cyose mpuzamahanga byoroha kuba cyatekerezwa ko cyakorerwa mu Rwanda.
Yagize ati: "Turashima
Guverinoma y’u Rwanda idahwema gushyiraho gahunda zorohereza abanyamahanga
bifuza kugana mu gihugu. Ibi bituma ibikorwa bitandukanye bihuza abantu
baturutse mu bihugu binyuranye byoroha kuba byazanwa mu rw’imisozi igihumbi.”
Yikije ku mpamvu y'ibi bihembo, ati: "Ubona y'uko yaba mu muziki,
ubucuruzi, uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’ibindi uburyo bukoreshwa mu
gutambutsa amakuru bwahinduye isura ndetse iyo bikozwe neza bitanga umusaruro
usumbye, bityo rero twifuje guhuriza hamwe ababarizwa muri uru rwego rwo kurema
no gutangaza inkuru mu buryo bwihariye.”
Yagaragaje ko ikigamijwe atari ugutanga ibihembo gusa, ahuwbo harimo no kurema urubuga rwo
guhuriramo, kumenyana, gushakira hamwe icyarushaho kugirira umumaro umugabane
wa Africa binyuze mu ba "Content Creator" n’icyagirira umumaro ababarizwa muri iki
gisata ngirakamaro mu Isi ya none.
Mu bazatanga ikiganiro ku bazitabira ibi birori harimo Sylvie Sugira umaze gushinga imizi mu kwerekana ibibera hirya no hino ‘Travel Content Creating’ hamwe no gutanga ubujyanama mu iyamamazabikorwa n’ihananahana makuru.;
Chioma Geraldine Ikechukwu ukomoka muri Nigeria uheruka kweguka ibihembo bya
Face Of Change Nigeria unazwi mu gutanga ibiganiro binyuranye no
guharanira uburenganzira bw’igitsinagabo;
Shali
Ahmed umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga ukomoka muri Uganda; ndetse na Panmun G Nanle (OGpee) wo muri
Nigeria usanzwe ari inararibonye mu bucuruzi bushingiye ku buhanzi.
Mu
bahanzi byitezwe ko bazasusurutsa abazitabira itangwa ry’ibi bihembo harimo Bossgia wo muri Tanzania, Shana Sierra wo muri
Uganda, Danra wo muri Uganda ufitanye indirimbo na DJ Pius, Prince b.a wo mu
Rwanda, Boni Shy wo mu Rwanda ufitanye indirimbo n’abarimo Jowest, Mozzy na
Fela Music.
Hari
kandi abahanga imideli bazamurika imyambaro yabo barimo Kamikazi Queen Raissa
nyiri Lycer Crochet, Mideli Kanyarwanda, Umuhoza Juelia nyiri Monalisant Brand
na Abubakar Wahid wo muri Sierra Leone. Ababyinnyi bo muri Uganda barimo
Barique Dance Fusion na Namwanja Gloria Sophia uri mu babyinnyi bari
kwigarurira imitima ya benshi.
Ibyiciro
bihataniwe birimo iby’umuziki birimo abahanzi nyarwanda nka Bruce
Melodie, The Ben, Alicia na Germaine; abavuga rikijyana barimo nka Mutesi Jolly,
abakinnyi ba filime barimo nka Clapton Kibonge, Jojo na Soloba.
Amatora arakomeje binyuze ku rubuga rwa africacontentcreator.com mu gihe abifuza kwitabira iki gikorwa bakomeje kugura amatike binyuze kuri acca.sinc.events

The Ben umuhanzi ugiye kumara imyaka 20 akora umuziki by'umwuga ari mu bahataniye ibi bihembo

Mutesi Jolly umwe mu bari n'abategarugori bamaze kugwiza ibigwi mu bavuga rikijyana ari mu bahataniye ibi bihembo

Bruce Melodie umaze iminsi ahuriza hamwe ibihumbi by'abantu mu bitaramo bizenguruka igihugu yise 'Summer Country Tour' ahuriyemo n'abandi bahanzi, ari mu batanye muri ibi bihembo

DJ Phil Peter umunyamakuru, rwiyemezamirimo akaba n'umuhanga mu kuvanga umuziki ugeze kure imyiteguro y'iserukiramuco rya Ivy Filipiano Fest ari mu bahatanye muri ibi bihembo

Abakobwa bavukana Alicia na Germaine baherutse gushyira hanze indirimbo "Ibanga", bari mu bahataniye ibihembo mu cyiciro cy'abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

DJ Pinky umukobwa umaze kwigarurira imitima y'abakoresha imbuga nkoranyambaga no mu kuvanga umuziki ari mu bahatanye muri ibi bihembo
