Trésor
Senga yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, kibanze ku rugendo rw’iri
serukiramuco rimaze imyaka 11 rishyize imbere mu guteza imbere Cinema, ndetse
anavuga ku bikorwa biteganyijwe mu cyumweru cya tariki 22-29 Ugushyingo 2025, aho
bazerekana filime ndetse bakanatanga ibihembo ku bahize abandi.
Yavuze
ko ‘Mashariki Art Academy’ ari ishuri rizatanga amahirwe ku bantu bose. Ati “Mashariki Art Academy” izaba ari ishuri
ritanga amahirwe ku bantu bashaka kwiga Cinema ndetse n’ubuhanzi muri rusange.
Hazaba harimo ibintu bitatu by’ingenzi, birimo kwiga Cinema, kwiga ibijyanye n’umuziki
uherekeza Filime, kwiga gutegura ahakinirwa filime n’ibindi, mbese izaba igizwe
n’ibintu byinshi cyane cyane bigenderwaho mu gutegura filime cyangwa se ‘Production’.
Yavuze
ko gahunda bafite ari uko bazatangiza iri shuri muri Gashyantare 2026 “kuko
dufitanye ubufatanye n’ibigo byo muri Canada, Amerika, u Burayi, u Bwongereza,
aho bazajya baduha abarimu bavuye muri ibyo bihugu bakaza kwigisha abanyeshuri
bo mu Rwanda.”
Akomeza agira ati
“Harimo aho umunyeshuri azajya yishyurira, ahandi akaba yahabwa ‘Buruse’ yo
kwiga mu buryo bwamworohera. Mu kwakira abanyeshuri, hazajya habaho itangazo,
hagaragazwe ibisabwa, hanyuma umuntu wese ufite inyota cyane cyane abasanzwe babirimo,
turebe abujuje ibisabwa ibyangombwa kugirango duhitemo umuntu ushobotse cyangwa
se ukwiye atari umuntu uza ngo abyige aje abivemo.”
Trésor
Senga yanavuze ko mu guhitamo abanyeshuri bazanifashisha bamwe mu bantu
basanzwe bazobereye muri Cinema mu guhitamo abanyeshuri baziga muri iri shuri
kuko “abafite umuhate wo kwiga cinema ni benshi”.
Ati: “Hari abashaka kubyinjiramo, hari abashaka kubikora nk’ubuhanzi ariko abo bantu
ntabwo bafite amahirwe ahagije ku buryo babikora mu buryo bw’umwuga, niyo
mpamvu twebwe tubazaniye ishuri ry’umwuga rifite abanyamahanga bafite
inararibonye mu bihugu byabo bateye imbere kandi bafite n’ibigo bishamikiyeho
bya Cinema mu bihugu byabo bizajya bikorana n’ikigo cyacu kugirango turusheho
gutanga ‘Buruse’ ku bantu bashaka gukomereza hanze kwiga.”
Tresor
Nsenga yavuze ko bahisemo ahantu hanyuranye hazerekanirwamo filime, ndetse mu
gusoza iri serukiramuco hazatangwa ibihembo 20 ku bahize abandi.
Yanavuze
ko hazatangwa imodoka ebyiri mu cyiciro cya ‘People’s Choice’ ku mugore ndetse
n’umugabo. Ati “Mu Cyumweru kiri imbere tuzazerekana (imodoka) abakinnyi muri rusange.”
Trésor
Senga yavuze ko mu myaka 11 ishize batangiye iri serukiramuco byari ibihe
bitoroshye kuri bo, kuko batangiye nta baterankunga no gushyigikirwa bari
bafite.
Ariko
kandi mu gukomeza gukora no kudacika intege, baguye iri serukiramuco
baryongeraho n’ibindi bikorwa birimo nka Masharket, Tumenye Cinema n’indi
mishinga “yatumye twaguka.”
Yasobanuye
ko kuba muri iri serukiramuco harimo filime zo mu mahanga bazerekana,
bashingiye ku batanze ubusabe bw’abo basaba ko filime zabo zakerekanwa.
Yanavuze
ko kuba mu minsi ishize barakoze ibikorwa byo kujyana abakinnyi ba filime mu bice
bitandukanye by’Igihugu, hari hagamijwe ko begera abaturage, no kumenyekanisha
ibyo bakora.
Fabrizio
Colombo wo mu Butaliyani, ushinzwe ibijyanye no gutegura iri serukiramuco,
yavuze ko amaze imyaka itanu akorana n’iri serukiramuco, ariko kuri iyi nshuro
hariko umwihariko kuko mu guhitamo filime bazerekana bashingiye cyane “ku kuba
ari filime ifite umwihariko wo kugaragaza Afurika ku buryo umuntu areba filime
akagira ishusho y’umugabane wa Afurika.”
Yasobanuye
ko bahisemo filime zirenga 1000 harimo izo mu Rwanda, n’izo mu bindi bihugu
binyuranye. Anavuga ko mu cyiciro cya filime ndende, 12 harimo izo mu Rwanda.
Kuri
we, asanga mu gihe cyo kwerekana izi filime benshi bazarushaho kumva neza
impamvu yo guhitamo izi filime. Ati “Twishimiye uburyo twahisemo izi filime,
kandi twizeye ko zizanyura ahanini biturutse ku butumwa bukubiyemo.”
Yavuze
ko ashima uruhare rw’iri serukiramuco mu gutuma Cinema itera imbere. Kuva tariki
22 Ugushyingo 2025, abarenga 1000 bazitabira umuhango wo gutangiza igikorwa cyo
kwerekana filime kizabera muri Serena Hotel.
Filime zizerekanwa muri iri serukiramuco harimo izo muri Uganda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’abandi.
Kanda hano ubashe gutora umukinnyi ushyigikiye muri "Mashariki Awards"
Kanda hano ubashe kwiyandikisha uzitabire iserukiramuco "Mashariki African Film Festival"

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga yatangaje ko “Mashariki Art Academy” igiye gufungura amarembo mu 2026, ikazigisha abifuza kwinjira mu ruganda rwa Cinema ku rwego mpuzamahanga

Trésor
Senga avuga ko iri shuri rishya rizakuraho inzitizi z’ibura ry’amahirwe ku
rubyiruko rufite impano yo gukora filime

Fabrizio Colombo wo mu Butaliyani, ushinzwe ibijyanye no gutegura iri serukiramuco yavuze ko bahisemo filime zinyuranye bazerekana bashingiye ku bazitanze. Filime zizerekanirwa muri Serena Hotel, Norrsken no ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, habaye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku iserukiramuco "Mashariki African Film Festival"


Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya 11 rizasoza ritanga ibihembo 20 harimo n’imodoka ebyiri mu cyiciro cya ‘People’s Choice'



