Hagiye gutangizwa Fondasiyo yitiriwe Pasiteri Théogène mu gukomeza umurage yasize

Iyobokamana - 12/06/2025 7:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Hagiye gutangizwa Fondasiyo yitiriwe Pasiteri Théogène mu gukomeza umurage yasize

Umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti uri gutegura umuhango wo kumwibuka no gutangiza ku mugaragaro Fondasiyo yitiriwe izina rye—Niyonshuti Foundation—mu rwego rwo gukomeza umurage yasize mu murimo w’Imana no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Uyu muhango uteganyijwe ku wa 22 Kamena 2025, ukazabanzirizwa no gushyira indabo ku mva ya nyakwigendera saa 11:00 za mu gitondo, aho aruhukiye. Nyuma yaho, guhera saa 2:00 z’amanywa, hazabaho igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ‘Niyonshuti Foundation’ - bizabera mu nyubako CHIC.

Niyonshuti Foundation igiye gutangizwa hagamijwe gukomeza ibikorwa by’ubugiraneza Pasiteri Theogene yari yaratangije mu buzima bwe, by’umwihariko kwita ku batishoboye n’abana bavuye mu muhanda.

Umugore wa Pasiteri Théogène Niyonshuti, Uwanyana Assia yabwiye InyaRwanda ko iyi fondasiyo izibanda ku bikorwa bitanu by’ingenzi birimo gutanga ibiribwa ku bashonje, guha imyambaro abakene no kubafasha kwihangira imishinga binyuze muri gahunda z’ubujyanama.

Harimo kandi kubafasha kubona uburezi bw’ibanze, kwiga imyuga no kugira isuku. Gutanga ubujyanama ku bijyanye n’ihungabana, imibereho myiza n’imibereho rusange mu miryango itishoboye.

Gukangurira abantu, cyane urubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango. Ndetse no ukusanya no gucunga inkunga zigamije gufasha abifuza kugerwaho n’iyi gahunda y’ineza.

Pasiteri Théogène Niyonshuti yari azwi nk’umuntu wakundaga Imana n’abantu, agakora umurimo w’Imana atizigamye ariko anita cyane ku mibereho y’abari bakeneye ubufasha. Yitabye Imana ku wa 23 Kamena 2023, ubwo yari avuye muri Uganda mu murimo w’Imana, agwa mu mpanuka yahitanye n’abandi bantu babiri.

Umurage yasize, by’umwihariko ku bakene, abana bo mu muhanda n’imiryango itishoboye, ni wo ugiye gukomeza kubyazwa umusaruro binyuze muri Niyonshuti Foundation, ikazajya ikora ibikorwa by’ubugiraneza no gufasha binyuze mu bufatanye n’abantu bose bafite umutima w’impuhwe.

Hanashyizweho urubuga rw’iyi fondasiyo rwitwa www.niyonshutifoundation.org ahariho amakuru arambuye kuri iki gikorwa kigiye gutangizwa na Pasiteri Théogène Niyonshuti.

Umuryango wa Pasiteri Théogène Niyonshuti watangaje ko ugiye gutangiza ku mugaragaro Fondasiyo yitiriwe yamwitiriwe mu rwego rwo gukomeza umurage yasize

KANDA HANO UREBE UBWO PASITERI THEOGENE YINJIRAGA MU MURIMO W'IVUGABUTUMWA AGATANGIRA GUHANGWA IJISHO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...