Uyu
muhango uteganyijwe ku wa 22 Kamena 2025, ukazabanzirizwa no gushyira indabo ku
mva ya nyakwigendera saa 11:00 za mu gitondo, aho aruhukiye.
Niyonshuti
Foundation igiye gutangizwa hagamijwe gukomeza ibikorwa by’ubugiraneza Pasiteri
Theogene yari yaratangije mu buzima bwe, by’umwihariko kwita ku batishoboye
n’abana bavuye mu muhanda.
Umugore
wa Pasiteri Théogène Niyonshuti, Uwanyana Assia yabwiye InyaRwanda ko iyi
fondasiyo izibanda ku bikorwa bitanu by’ingenzi birimo gutanga ibiribwa ku
bashonje, guha imyambaro abakene no kubafasha kwihangira imishinga binyuze muri
gahunda z’ubujyanama.
Harimo
kandi kubafasha kubona uburezi bw’ibanze, kwiga imyuga no kugira isuku. Gutanga
ubujyanama ku bijyanye n’ihungabana, imibereho myiza n’imibereho rusange mu
miryango itishoboye.
Gukangurira
abantu, cyane urubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rikorerwa mu
miryango. Ndetse no ukusanya no gucunga inkunga zigamije gufasha abifuza kugerwaho
n’iyi gahunda y’ineza.
Pasiteri
Théogène Niyonshuti yari azwi nk’umuntu wakundaga Imana n’abantu, agakora
umurimo w’Imana atizigamye ariko anita cyane ku mibereho y’abari bakeneye
ubufasha. Yitabye Imana ku wa 23 Kamena 2023, ubwo yari avuye muri Uganda mu
murimo w’Imana, agwa mu mpanuka yahitanye n’abandi bantu babiri.
Umurage
yasize, by’umwihariko ku bakene, abana bo mu muhanda n’imiryango itishoboye, ni
wo ugiye gukomeza kubyazwa umusaruro binyuze muri Niyonshuti Foundation,
ikazajya ikora ibikorwa by’ubugiraneza no gufasha binyuze mu bufatanye n’abantu
bose bafite umutima w’impuhwe.
Hanashyizweho
urubuga rw’iyi fondasiyo rwitwa www.niyonshutifoundation.org
ahariho amakuru arambuye kuri iki gikorwa kigiye gutangizwa na Pasiteri
Théogène Niyonshuti.
Umuryango
wa Pasiteri Théogène Niyonshuti watangaje ko ugiye gutangiza ku mugaragaro Fondasiyo
yitiriwe yamwitiriwe mu rwego rwo gukomeza umurage yasize
KANDA HANO UREBE UBWO PASITERI THEOGENE YINJIRAGA MU MURIMO W'IVUGABUTUMWA AGATANGIRA GUHANGWA IJISHO