Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare
2023, ku munsi wa Mbere w’Inama y’Igihugu y'Umushyikirano yahurije hamwe Abanyarwanda
barenga 1,500 bateraniye mu nyubako ya Kigali Convention Centre mu Mujyi wa
Kigali.
Iyi nama ya 18 yitezweho kurebera hamwe ibyagezweho,
gusuzuma uruhare rwa buri umwe, gufata ingamba zihamye z’iterambere n’ibindi.
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano iheruka yabaye kuvatariki 19-20 Ukuboza 2019. Yari yafatiwemo imyanzuro 12 ariko kubera ko
Covid-19 itatumye Abanyarwanda bongera guhura, Guverinoma yongeyeho n'ibindi
bikorwa, kandi ibyinshi byagezweho.
Iyi nama izasozwa kuri uyu wa Kabiri tariki 28
Gashyantare 2023, izitsa cyane ku byagezweho mu guhangana n’ingaruka za Covid-19,
aho Abanyarwanda bageze mu gushyira mu bikorwa Icyerekezo 2050 na Gahunda ya
Guverinoma y’Imyaka 7 (NST1).
Umushyikirano usobanurwa nk’urubuga ruha Abanyarwanda umwanya
wo kubaza abayobozi na Guverinoma inshingano.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni kimwe mu bisubizo
by'umwimerere byahanzwe n'Abanyarwanda. Umushyikirano
ugamije kandi guteza imbere imiyoborere abaturage bagizemo uruhare, kandi
idaheza.
Nubwo mu myaka ibiri ishize, hari icyorezo cya
Covid-19, u Rwanda rwakomeje gukora ibikorwa byiranze no mu Karere.
Ingamba zo guhangana n'icyorezo cya Covid-19 zituma
ubukungu bw'u Rwanda buzahuka, uhereye mu 2021 ndetse no gukomeza no mu 2022.
Mu 2021, ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 10% nyuma y'uko bwari bwasubiye inyuma ku gipimo cya 3.4% mu 2020 kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu ijambo rye, Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko "Nubwo
imibare y’umwaka wose wa 2022 itaraboneka, ‘dufite icyizere ko ubukungu buzazamuka
ku kigero gishimishije (6,8% projected)".
Ati “Ibi tubishingira ku kuba mu bihembwe bitatu
bibanza bya 2022, ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 8,5%."
Mu gihembwe cya mbere (January-March) ubukungu bwazamutse
ku gipimo cya 7,9%, igihembwe cya 2 (April-June) buzamuka ku gipimo cya 7,5%,
naho igihembwe cya 3 (July-September) buzamuka ku gipimo cya 10%.
Biteganyijwe ko muri rusange muri uyu mwaka wa 2023, umusaruro
mbumbe uzakomeza kuzamuka ku gipimo cya 6,2%. Ngirente yavuze ko mu rwego rwo
kuzahura ubukungu, Guverinoma yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu cyiswe ‘Economic
Recovery Fund' cyashyizwemo Miliyari 350 Frw.
Cyashyizwe mu bikorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya
mbere hatanzwe asaga Miliyari 101 Frw yahawe abikorera mu nzego zinyuranye nka
Hoteli, ubucuruzi, ubuhinzi, ubwikorezi, inganda n'ibindi.
Mu cyiciro cya kabiri hamaze gutangwa asaga Miliyari
48 Frw, kandi iyi gahunda irakomeje. Ni amafaranga atangwa agahabwa abikorera mu
guhangana n'ingaruka za Covid-19 no kwagura ishoramari ryabo.
Ngirente yavuze ko mu rwego rw’ubuhinzi, Guverinoma
yafashe ingamba zitandukanye zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko hagamijwe kongera ubuso bw’ubutaka buhingwa,
hamaze guhuzwa ubutaka busaga hegitari 760.000 buhingwaho ibihingwa biri muri
gahunda yo kongera umusaruro w’ibihingwa byatoranyijwe (CIP Crops).
Ngirente yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka
z’imihindagurikire y’ikirere, hakomeje kongerwa ubuso bwuhirwa. Muri uyu mwaka
w’ingengo y’imari, ubu buso buteganyijwe kuziyongeraho hegitari 2.096 bukagera
kuri hegitari 70.222.
Mu rwego rwo korohereza abahinzi kubona ifumbire ku giciro
cyoroheje no kongera ingano y’ifumbire ikoreshwa, Ngirente yavuze ko Guverinoma
yagiye yongera ingano ya Nkunganire, nyuma y’aho ibiciro by’ifumbire ku isoko
mpuzamahanga byakomeje kwiyongera.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, hatanzwe
Nkunganire ikabakaba miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda bingana n’ubwiyongere
bwa 93% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2021/2022.
Uku kwiyongera kwa Nkunganire ku ifumbire ahanini kwatewe
n’ingamba Guverinoma yafashe zirimo guha abahinzi b’ibigori ifumbire y’ubuntu
mu gihembwe cy’Ihinga cya mbere cy’uyu mwaka (Season 2023A).
Muri uru rwego rwo guhangana n’ingaruka z’amapfa,
Ngirente yavuze ko abahinzi bafashijwe kubona imbuto y’ibihingwa byera vuba nk’ibishyimbo
n’imboga ndetse n’ibyihanganira izuba birimo ibijumba n’imyumbati.
Mu duce tw’Igihugu, twazahajwe n’amapfa, Guverinoma yafashije
abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira.
Mu rwego rwo kugabanya itumizwa ry’ifumbire mvaruganda
mu mahanga, ku bufatanye n’abashoramari, Ngirente yavuze ko harimo kubakwa
uruganda ruzavanga ifumbire (fertilizer blending plant) ruherereye mu Karere ka
Bugesera. Bikaba biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura muri Kanama 2023.
Mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika nyuma y’isarura,
Minisitiri Ngirente yavuze ko kugeza ubu mu Gihugu hose hubatswe ubwanikiro
(drying grounds and shelters) 1477, n’ubuhunikiro (storage and warehouse
facilities) 525. Hanaguzwe kandi n’imashini zumisha umusaruro 45.
Hagamijwe kubungabunga ubuziranenge bw’umusaruro woherezwa
ku masoko y’imbere mu Gihugu no mu mahanga, hubatswe ububiko bukonjesha
ibiribwa n’indabo 77 (Cold rooms) burimo 50 bwubatswe na Leta na 27 bw’abikorera.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, inka zishingiwe
zirasaga 43.500 naho amatungo magufi amaze kwishingirwa arasaga ibihumbi
236.000.
Mu rwego rw’uburezi, Minisitiri Ngirente yavuze ko Guverinoma
ikomeje kandi gushyira imbaraga mu guteza imbere inyigisho zijyanye n’ubumenyingiro
ndetse no kuvugurura ireme ry’uburezi muri rusange.
Avuga ko ‘Ibi bizafasha urubyiruko kugira ubumenyingiro
bukenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kwihangira imirimo’.
Yavuze ko ari ‘muri urwo rwego dukomeje kongera
amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.’
Ngirente yavuze ko Guverinoma yafashe gahunda yo
kubaka nibura ishuri rimwe ry’ubumenyingiro muri buri Murenge 10 mu Gihugu.
Ati “Intego dufite ni uko mu mwaka w’amashuri utaha
60% by’abanyeshuri basoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya mu
mashuri y’ubumenyingiro’.
Minisitiri Ngirente yavuze ko mu wego rwo kugira ngo
iyi ntego igerweho, harimo kubakwa amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro 90
ku 114 mu Mirenge yari isigaye itarubakwamo ayo mashuri.
Ngirente yavuze ko ‘hagamijwe gufasha abanyeshuri biga
imyuga n’ubumenyingiro gukomeza muri kaminuza, mu kwezi gutaha kwa Werurwe
2023, hazatangizwa gahunda y’amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza
(Bachelors of Technology) muri IPRC/Kigali na Huye.
Yavuze kandi ko guhera muri Nzeri 2023, iyi gahunda
y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza izakomereza no mu yandi mashuri makuru (IPRCs)
ndetse hanatangizwe gahunda y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's of
Technology).
Hateganyijwe kandi gushyirwaho uburyo bunoze bw’imikoranire
hagati y’amashuri n’inzego zitandukanye za Leta n’abikorera, mu rwego rwo
gufasha abiga imyuga n’ubumenyingiro muri gahunda y’imenyerezamwuga (Industrial
attachment).
Mu rwego rw’ibikorwaremezo, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubaka no gusana imihanda. Mu myaka ine ishize (2019-2023), mu Gihugu hose, hamaze kubakwa imihanda ifite uburebure bwa kilometero 933. Muri iyi mihanda, harimo iyubatswe, iyasanywe ndetse n’iy’imigenderano (Feeder roads).
Mu rwego rw’ubuzima (Health sector), Guverinoma
yashyize imbaraga muri gahunda yo gukingira abaturarwanda. Kugeza ubu abagera kuri 78% bamaze guhabwa
nibura doze ebyiri z’inkingo.
Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi mu rwego rw’ubuvuzi,
ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye
kubaka uruganda rukora inkingo zirimo iza COVID-19, Malaria n’Igituntu.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse ku
byagezweho mu guhangana n’ingaruka za Covid19, ishyirwa mu bikorwa ry'Icyerekezo
2050 na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7
Perezida Kagame mu gutangiza inama y'Igihugu y'Umushyikirano yasabye abayobozi kuzuza inshingano bashinzwe
Perezida Kagame ati “Twirinde abaducunaguza kuko
natwe turashoboye, igisubizo ni ugukora cyane ""
Abarenga 1500 bateraniye muri Kigali Convention Center
mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano