Iyi
filime yamamaye cyane mu myaka isaga 17 ishize dore ko yakoze mu 2009, ikaba iri mu zakunzwe n’abatari
bake mu Rwanda kuko yakoze ubuto bwa benshi. Ni filime yanagaragaje ko sinema
nyarwanda ishobora gukorwa no gukundwa, cyane cyane mu gihe uruganda rwa sinema
rwari rukiri mu ntangiriro.
“Zirara
Zishya” ni filime yamenyekanishije abakinnyi benshi barimo: Nzovu, Sekaganda,
Kanyombya, Nyirankende, Kanuma, Samusure, Nyirakimonyo, Nyagahene, Nyirakanyana
n’abandi batandukanye bakunzwe n’abanyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Habyarimana Charles yemeje ko imyiteguro yo
kongera gukora iyi filime iri kugenda neza, ndetse ko bateganya gutangira
kuyifata amashusho mu minsi iri imbere.
Yagize
ati: “Ni byo koko tugiye gusubukura ‘Zirara Zishya’. Izaba ari ‘Season’ ya
Kabiri. Turifuza gutangira gukina nyuma mu kwezi kwa Kane (Mata), icyumweru
cy’icyunamo kirangiye.”
Yavuze
ko mu rwego rwo gufasha abakunzi b’iyi filime kongera kwibuka inkuru yayo,
bazashyira kuri YouTube bimwe mu bice bya mbere byayo bitigeze bishyirwa ku
mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Nidutangira gukina tuzashyira kuri YouTube za ‘episodes’ zitariho kugira ngo
abantu biyibutse inkuru, babashe kumenya aho izakomereza. ‘Channel’ yacu yitwa
‘Abasare Films’, aho dusanzwe dushyiraho n’izindi filime zirimo ‘Ntawe umenya
aho bwira ageze (yasohotse mu 2002)’ na ‘Haranira kubaho (yasohotse mu 2005)’, ndetse n’uduce duke twa ‘Zirara Zishya (twasohotse mu 2012)’.
”
Yakomeje
asobanura ko abazakurikirana neza ‘Season’ ya Kabiri ari abazaba babanje
kwibuka ibice bya mbere by’iyi filime, kuko inkuru yayo izakomeza aho yari
igeze.
Ati: “Abazumva neza inkuru ni abazaba bibuka izabanje. Ikindi ni uko twifuza gukora ‘Zirara
Zishya’ mu buryo buvuguruye, ariko inkuru igakomeza igisobanuro cyayo.”
Habyarimana
Charles yasobanuye ko ibice byakinwe mbere ari byo byari bigize ‘Season’ ya
mbere, bityo ko amashusho bazafata ubu azaba agize ‘Season’ ya Kabiri y’iyi
filime.
“Zirara
Zishya” ni filime yanditswe na Habyarimana Charles, ikorwa binyuze mu Itorero
Abasare, rikaba ari rimwe mu matsinda yagize uruhare mu guteza imbere sinema
nyarwanda mu myaka yashize.
Iyi
filime itanga ubutumwa butandukanye, ariko by’umwihariko igaragaramo inyigisho
zijyanye n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi bw’abaturage, zivanze n’urwenya
rwinshi rutuma abayireba bishima kuva itangiye kugeza irangiye.
Mu
ntangiriro z’iyi filime, Kanyombya aba ari umwe mu bakinnyi b’imena, aho akina
ari umukozi wo mu rugo rwa Samusure na Mukarujanga, ibintu byatumye yigarurira
imitima ya benshi kubera uburyo budasanzwe bwo gusetsa.
Mu
bice byaje gukurikiraho, uyu mwanya waje gusimburwa na Gratien Niyitegeka,
wakinnye ari Sekaganda, na we wakomeje gusetsa abakunzi b’iyi filime.
Gusubukura
iyi filime bishobora kongera kwibutsa abanyarwanda amateka yayo, ndetse bikaba
n’intambwe yo kongera guha agaciro zimwe mu nkuru za kera zakunzwe muri sinema
nyarwanda.



