Iri rushanwa rizahuza abakinnyi baturuka mu makipe
yose abarizwa muri FERWACY n’andi yabisabye akemererwa kwitabira.
Rizakinwa mu byiciro by’abagabo bakuru, abatarengeje imyaka 23, ingimbi
zitarengeje imyaka 19, n’abagore mu byiciro byabo bitandukanye.
Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026, hazakinwa
isiganwa ryo gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ku giti cye (Individual Time
Trial), rizabera mu muhanda wa Batsinda – Ku Idigiri – Batsinda. Abangavu
bazasiganwa intera y’ibilometero 21, abagore n’ingimbi basiganwe ibilometero
30, mu gihe abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bazakina ibilometero 41.
Ku Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026, hazakinwa
isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) rizatangira saa tatu za mu gitondo. Mu
cyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23, abakinnyi bazahagurukira muri
Santere ya Batsinda banyure i Shyorongi, Base, Gicumbi, Rukomo na Nyacyonga
mbere yo kugaruka i Batsinda, ku ntera y’ibilometero 158.
Abagore n’ingimbi bazasiganwa ibilometero 115, aho
bazatangirira ku Kirenge banyure kuri Base, Gicumbi, Rukomo na Nyacyonga mbere
yo gusoreza i Batsinda. Ku ruhande rw’abangavu, bo bazasiganwa intera
y’ibilometero 62, bahagurukira muri Santere ya Ibanda mu Karere ka Gicumbi.
Mu mwaka ushize wa 2025, Nkundabera Eric uzwi nka
Buravan ni we wegukanye umwambaro wa Shampiyona y’Igihugu mu bagabo ndetse no
mu batarengeje imyaka 23, mu gihe Ntirenganya Moïse yegukanye iri rushanwa mu
cyiciro cy’ingimbi.
Mu bagore, Mwamikazi Jazilla ni we wari wegukanye
umwambaro wa Shampiyona y’Igihugu mu bakuru, naho Masengesho Yvonne atsinda mu
bangavu.
Mu masiganwa yo gusiganwa n’igihe buri wese ku giti
cye, Niyonkuru Samuel na Nirere Xaverine ni bo begukanye intsinzi mu bagabo no
mu bagore, mu gihe Twagirayezu Didier yatsinze mu ngimbi naho Izabayo Immaculée
yitwara neza mu bangavu.
Abakunzi b’umukino w’amagare bazaba bahanze amaso iri rushanwa rizatanga abazambara umwambaro uriho ibendera ry’u Rwanda mu mwaka utaha, ndetse rikaba rinitezweho guhuza abakinnyi bakomeye b’imbere mu gihugu.


