Iri rushanwa rizabera kuri Kigali Golf Resort &
Villas i Nyarutarama kuva ku wa 24 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026, rikazahuza
abakinnyi 156 baturutse mu bihugu bitandukanye.
Mu bazitabira iri rushanwa, 114 ni abanyamwuga, mu
gihe 42 bazaba ari abakinnyi b'Abanyarwanda bahawe amahirwe yo guhatana
n'abakinnyi bakomeye ku rwego rwa Afurika. Hazanitabira kandi abakinnyi batanu
bakiri mu cyiciro cy'abataraba abanyamwuga (amateurs).
Iri rushanwa rizakinirwa ku kibuga gifite imyobo 18,
ritangwemo ibihembo bifite agaciro ka Miliyari 2 Frw, ibintu biteganyijwe
kurigira rimwe mu marushanwa ya Golf afite ibihembo byinshi yabereye mu Rwanda.
Visi Perezida w'Ishyirahamwe rya Golf mu Rwanda,
Innocent Rutamu, yavuze ko kwinjira muri Sunshine Tour bizafasha abakinnyi
b'Abanyarwanda kubona amahirwe yo guhangana n'abanyamwuga no kumenyekanisha
igihugu binyuze muri Golf.
Ati: "Indi mikino irimo amagare, umupira
w'amaguru na Basketball yamaze kwamamaza u Rwanda, ubu ni igihe cya Golf."
Komiseri wa Sunshine Tour, Thomas Abt, yavuze ko u
Rwanda rwashyizwe kuri gahunda y'iri rushanwa mu rwego rwo kurwagurira no guha
amahirwe menshi abakinnyi bo muri Afurika yo guhatanira urwego mpuzamahanga.
Umunyarwanda Celestin Nsanzuwera, wegukanye Rwanda
Open mu mwaka ushize, azitabira iri rushanwa arengera igikombe cye.
Byitezwe kandi ko Rwanda Open 2026 izerekanwa imbonankubone kuri SuperSport, bikazarushaho kumenyekanisha umukino wa Golf wo mu Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Komiseri wa Sunshine Tour, Thomas Abt, yavuze ko u Rwanda rwashyizwe kuri gahunda y'iri rushanwa mu rwego rwo kurwagurira no guha amahirwe menshi abakinnyi bo muri Afurika yo guhatanira urwego mpuzamahanga


Visi Perezida w'Ishyirahamwe rya Golf mu Rwanda, Innocent Rutamu, yavuze ko kwinjira muri Sunshine Tour bizafasha abakinnyi b'Abanyarwanda kubona amahirwe
