Amb. Robert Masozera yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2026 ubwo yatangizaga ku mugaragaro amarushanwa y'umukino gakondo w'igisoro mu mashuri yisumbuye n'ay'Ubumenyi Ngiro mu rwego rwo guhererekanya umurage ndangamuco w'igihugu no gusigasira imikino gakondo. Ni igikorwa cyabereye ku Ngoro y'Ubugeni n'Ubuhanzi i Kanombe.
Amb. Robert Masozera yavuze ko hari impungenge zigenda ziyongera zishingiye ku kuntu imico y’ahandi igenda yiganza mu Banyarwanda. Ati: ”Hari ikibazo Inteko y’Umuco n’ubuyobozi muri rusange twibaza:
'Eese Abanyarwanda baracyamenya imizi yabo, umurage, umuco wabo kubera impungenge zigenda zigaragara z’ukuntu imico y’ahandi igenda yiganza ugasanga cyane cyane Urubyiruko baragenda batora imico y’ahandi noneho no mu mikino aho kugira ngo bamenye imikino gakondo, imikino yaranze Abanyarwanda, Abakurambere ahubwo ugasanga iyo bamenyera ni imikino irimo amamarita iyo kuri za telefone n’indi.'”
Yavuze ko bibajije icyakorwa ariko bagasanga atari Urubyiruko rutazi gusa imikino ikomoka ku muco ahubwo bagasanga n’abakuze batayizi bituma banandika igitabo gikubiyemo amabwiriza agenca umukino w’Igisoro.
Intebe y’Inteko y’Umuco yavuze ko igisoro atari umukino gusa ahubwo habamo n’ubundi bwenge. Ati: ”Mu gisoro ntabwo ari umukino gusa, umukino w’Igisoro ni nk’ishuri kuko habamo ubwenge n’ubuhanga cyane rero ni nk’ishuri n’ubundi ryigisha gutekereza neza, gufata ibyemezo bifite ireme no guhitamo neza. Ni ishuri ririmo indangaciro nyinshi harimo gushishoza cyane, hakazamo ubusabane n’Ubumwe.”
Yavuze ko batazagarukira mu mukino w’Igisoro gusa ahubwo bazashyiraho n’indi mikino gakondo. Yerekanye ko hagati y’Abanyarwanda b’ubu n’abakera harimo icyuho kinini. Ati: ”Hagati y’Abanyarwanda b’ubu n’aba kera harimo icyuho kinini cyane.
Ni gute rero habaho kuziba icyo cyuho dusanga rero Inteko y’Umuco ibifitemo uruhare gusa ntabwo ariyo yo nyine n’iyo mpamvu dufatanya n’amashuri n’abandi.”
Mugwanez Brigitte wabaye uwa mbere mu bakobwa mu gukina igisoro yavuze ko gukina uyu mukino bituma afunguka mu mutwe. Ati: "Gukina igisoro bituma ufunguka mu mutwe bigatuma usabana na bagenzi bawe ukagira inshuti zitandukanye. Mu mibare niga uyu mukino uramfasha”
Yashishikarije Urubyiruko bagenzi be nabo gukina uyu mukino dore ko atari umukino w’abasaza gusa.

Amb. Robert Masozera yerekanye ko hagati y’Abanyarwanda b’ubu n’aba kera harimo icyuho kinini


Mugwanez Brigitte wabaye uwa mbere mu bakobwa mu gukina igisoro yavuze ko gukina uyu mukino bituma afunguka mu mutwe

Hatangijwe amarushanwa y’Umukino w’Igisoro mu mashuri yisumbuye n'ay'Ubumenyi Ngiro
