Papa
Francis yakundaga kuvuga ko yakiniye mu muhanda akiri umwana, akoresha umupira
w’ibitambaro ariko akavuga ko ibirenge bibiri bye yakinishaga byari ibimoso (bisobanuye
ko atari umuhanga), yishimiraga kuba umunyezamu, aho yizeraga ko byamwigishije
guhangana n’ibyago bishobora gutungurana.
Umupira
wamubereye urwibutso rw'ubuzima bwe bwo hambere, by’umwihariko ikipe ya San
Lorenzo yo muri Buenos Aires, yakuze akunda kuva akiri muto. Nubwo yabaye Papa,
ntiyigeze ahagarika ubunyamuryango bwe muri iyo kipe. Hari n’umusirikare
w’Umusuwisi wakundaga kumubwira amakuru y’uko iyo kipe yitwaye.
Yahoraga
yiteguye kwakira abakinnyi b’ibyamamare barimo Messi, Maradona, Buffon, Zlatan,
n’abandi, aho yagiye asinya ku mipira n’imyambaro by’abakinnyi baturukaga ku
isi yose byose abikora yishimye.
Ruhago
kuri we ntiyari umukino gusa. Yayifataga nk'umwanya wo kwigisha indangagaciro,
guhugura urubyiruko no guhuza abantu baturutse mu madini atandukanye. Mu 2014,
yateguye umukino wa "inter-religious match for peace", wahuje abantu
b’amadini menshi ku kibuga cya Stade Olempike i Roma.
Yigeze
kuvuga ati: “Abenshi bavuga ko umupira ari umukino mwiza kurusha iyindi yose,
nanjye ndabyemera.”
Nubwo
yakundaga San Lorenzo, Papa Francis ntiyigeze yishora mu bitavugwaho rumwe
hagati y’amakipe. Igihe yabazwaga umukinnyi mwiza hagati ya Maradona na Messi,
yavuze ko Maradona yari impano idasanzwe ariko yashegeshwe n’ubuzima bwe bwite.
Ati:
"Messi ni umugabo wubaha cyane. Ariko jye nahitamo Pelé yari umugabo
w’umutima."
Papa
Francis yasize inkuru yihariye mu mitima y’abakunzi ba ruhago kuko ntiyari
umuyobozi usanzwe, yifashishije umupira w’amaguru mu gutambutsa ubutumwa bw’Amahoro. Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025.