Hagaragajwe uburyo wamenya amakuru yose Google ikuziho no kuyihisha amakuru yawe

Ikoranabuhanga - 12/07/2022 8:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Hagaragajwe uburyo wamenya amakuru yose Google ikuziho no kuyihisha amakuru yawe

Urubuga rwo gushakiraho rukoreshwa na benshi kurusha izindi ari rwo Google, benshi ntibamenya ko ruba runabitse amakuru yabo bwite. Hagaragajwe uburyo umuntu yakoresha akamenya byose Google yegeranyije ku buzima bwe kuva yatangira kuyikoresha mu buryo ubwo ari bwose.

Uhereye ku mashuri wize, ibyo ukunda n'ibyo wanga, kuba wubatse cyangwa ukiri ingaragu, ibyo uteganya mu minsi iri imbere n’ibindi, aya ni amakuru Google ikuziho neza. Uko umuntu ashakisha uru rubuga buri gihe, rubika buri kimwe kijyanye n’ibyo yashakishije, gusa hari n’amakuru abarukoresha bayihera mu buryo butaziguye nk’igihe habaye kuzuza imyirondoro mu guhanga konti ya Google iyo ari yo yose.  

Aya makuru yose Google igenda yegeranya ku bayikoresha, iremamo ishusho nziza y’uwo umuntu ari we ndetse bityo ikayifashisha mu buryo bunyuranye.

Bimwe mu byo Google ikusanya ikabikoresha mu kumenya icyo abayikoresha bashaka nko kuri porogaramu za mudasobwa (sofwares) ariko imwe mu mpamvu z’ingenzi Google ikusanya amakuru yerekeye abayikoresha ni ukwamamaza no gukora ubucuruzi.

Urugero niba ari nk’umubyeyi utwite Google ishobora kumenya niba washakishije amakuru ku byerekeye kubyara hanyuma igatangira kuguha amatangazo yamamaza y’ahacururizwa imyenda y’abana n’ibindi.

Urubuga rwa Google ruba rubitse neza amakuru ajyanye n’ibyo wakenera kugura ku buryo kubihuza n’abacuruzi hanyuma ikaguha iyamamaza biba byoroshye cyane. Gusa bimwe muri byo biba ari ukuri kuzuye gusa hari n’ibyo ishobora kwibeshyaho.

Ni gute wamenya amakuru urubuga rwa Google rukuziho?

Uretse kuba benshi batabyitaho cyangwa bakumva ntacyo bibatwaye, Google ituziho byinshi ikoresha icyo ishaka. Hari Uburyo bworoshye wamenya ibyo Google ikuziho ndetse no kurinda amakuru yawe kuba yatwarwa n’uru rubuga.

Kugira ngo ubone amakuru Google yakusanyije kuri wowe, ugomba kubanza kwinjira muri konti yawe ya Google hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

·         Ukimara kwinjira ukanda ku ifoto ikuranga (profile picture)

·         Noneho hitamo Gucunga Konti yawe ya Google (Manage your Google Account)

·         Hanyuma ukande ahanditse "Data & personalisation"

·         Hano uzashobora kubona ibyo uheruka gukorera kuri murandasi harimo nk’ibyo warebye kuri YouTube n’ibijyanye n’amakarita ndangahantu (Maps timeline)

·         Iyo ukomeje kumanuka hepfo ubona uburyo bwo gukura kuri murandasi cyangwa gusiba amakuru yawe (download or delete your data)

·         Iyo uhakanze Google igusobanurira inzira zo kubona incamake y’amakuru yawe ndetse no gucunga ubutumwa ugenerwa bwamamaza.

Src: Mirror

   

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...