Hagaragajwe ibibazo byugarije muzika nyarwanda abenshi bataha bacigatiye amatama

Imyidagaduro - 19/06/2016 4:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Hagaragajwe ibibazo byugarije muzika nyarwanda abenshi bataha bacigatiye amatama

Mu mahugurwa agenewe abahanzi nyarwanda Music Rights in Africa n’abandi baturutse muri Tanzania na Malawi mu rwego rwo guteza imbere uyu mwuga,kuri iki cyumweru tariki 19 Kamna 2016 muri Mille Colline Hotel hagaragajwe ibibazo byugarije muzika nyarwnda abenshi bataha bacigatiye amatama.

Iyi kampanye  “Music Rights in Africa”igamije guteza imbere muzika binyujijwe mu gutanga ubutumwa bwubaka,ubuvugizi kunga  ubucuti no gutunga abawukora muri Afurika yatangiye kugirana ibiganiro n’abahanzi bo mu bihugu birimo u Rwanda,Tanzania na Malawi.

Iyi nama yahuje ibyamamare mu bahanzi nyarwanda barimo Oda Paccy,Mani Martin,Danny Vumbi na Makonikoshwa bagaragaje byinshi mu bibazo bikomeje ku munga muzika nyarwanda abanyamahanga bari bitabiriye iyi nama bataha bacigatiye amatama.

kkk

Umuhanzi nyarwanda Popo Murigande, uzwi cyane ku izina rya Mighty Popo wambaye imyeru byamurenze yifata ku itama

Ibyo bibazo byagariweho harimo kwirya bakimara bakora ibihangano bikarangira batagaruje igishoro biturutse ku kuba abenshi mu banyarwanda batahereza agaciro uyu mwuga ngo abe yajya kugura indirimbo y’umuhanzi ahubwo bakazihanana kubuntu.Muzika nyarwanda ntirahabwa agaciro nk’uko indi myidagaduro irimo umupira w’amaguhuru itoneshwa,kunanizwa na (Producers )abatunganya muzika ,ubushyamirane no gutsikamirana hagati y’abahanzi,kwakwa ruswa(Giti) n’itangazamakuru ibi ndetse bikagira ingaruka kuwanze kuyitanga kuko akandamizwa bikarangira ahawe akato.

jjj

OPIRAH Robert  umuyobozi w'ubucuruzi n'ishoramari muri MINICOM  nawe yababajwe n'ibibazo byugarije muzika nyarwanda

Man Martin aganira na Inyarwanda.com,yemeje ko ibi bibazo bihari ndetse bimaze igihe, bikaba binagira uruhare kuri bamwe mu bahanzi bazwi ndetse bari bashoboye ariko ubu batakigaragaza.

lll

Umunyamahanga Nicolas ufatanyije na Sonia kurwanya akarengane abahanzi nyarwanda bakomeza kugira 

Ati:”Nikoko ibi bibazo birahari kandi byugarije muzika,iyo ntabufatanye hagati y’abakora umwuga umwe,ndetse hakabaho guhangana hagati y’abawumenyekanisha (itangazamakuru),abawukora (Producers) n’abahanzi iyo niyo ntambwe yambere yo gutsindwa.” Ibi kandi

byashimangiwe  nabagenzi be.

Kuruhande rw’abateguye aya mahugurwa  “Music Rights in Africa”Sonia Mutesi Hakuziyaremye umunyarwandakazi ubarizwa ku mugabane w’uburayi,yemeje ko bahisemo kuganira n’abahanzi nyarwanda nyuma yo kubona byinshi mu bibazo byugarije uyu mwuga.Ati:”Ni koko ibyavuzwe n’abahanzi bigaragarira buri wese ukurikirana muzika nyarwanda.Birababaje kubona umuhanzi arushwa no gushyira ahagaragara ibihangano bye byamutwaye imbaraga mu kuririmba n’amafaranga  bikarangira ntagaciro ahawe bikaba intandaro yo kutagaruza ayo yashoye.”

bbb

lll

Sonia afatanyije na mugenzi we Niclas Molinder yemeje ko ibi byose byagaragajwe mu rwego rwo guca burundu aka karengane hakaba hagiye gushyirwaho uburyo bw’imikoranire,gukora muzika yubaka,kubaka ubucuti n’abanyamahanga ndetse uyu mwuga ugatunga abawukora.Twabibutsa ko itegeko rirengera umutungo mu by’ubwenge nyarwanda ryashyizweho mu mwaka wa 2009 ariko kugeza ubu abenshi mu bahanzi bemeza ko ntacyo ribamarira.

kk

Uko niko byari byifashe hagati y'abahanzi b'abanyarwanda,Tanzania na Malawi baganira n'itangazamakuru

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...