Hafunzwe izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye hanategekwa ko ibyo zakoze bikurwa ku isoko

Amakuru ku Rwanda - 04/08/2026 7:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Hafunzwe izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye hanategekwa ko ibyo zakoze bikurwa ku isoko

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye, kinatesha agaciro impushya zari zarahawe zo gukora ibyo binyobwa. Ni icyemezo gikomeje gushimangira urugamba rwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kurengera ubuzima bw'abaturage.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 3 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku Itegeko No 003/2018 ryo ku wa 9 Gashyantare 2018 rishyiraho iki kigo, ndetse no ku bugenzuzi bwakozwe hagendewe ku mabwiriza agenga ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa.

Yavuze ko kandi yafashe izi ngamba nyuma y'ubugenzuzi bwagaragaje ko izo nganda zitubahirije ibisabwa n'amategeko, ndetse ikomeza ibikorwa byo kugenzura hagamijwe kurinda ubuzima bw'abaturage.

Mu ngamba zatangajwe, Rwanda FDA yavuze ko ibinyobwa byose bikorwa n'izi nganda bigomba guhita bikurwa ku isoko. Abakora ibyo binyobwa bategetswe guhita batangira kubikusanya aho bimaze kugera hose, bakabikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.

Byongeye kandi, ba nyiri izo nganda basabwe guhita bamenyesha ababikwirakwiza kugira ngo bakusanye ibinyobwa byose byagejejwe ku bacuruzi n'ababiranguye, hanyuma bisubizwe aho byakorewe.

Rwanda FDA yanasabye abakora ibi binyobwa gutanga raporo igaragaza uko igikorwa cyo kubikusanya cyagenze, kandi iyo raporo ikagezwa kuri iki kigo mu gihe kitarenze iminsi itatu y'akazi uhereye igihe iri tangazo ryatangarijwe.

Iri tangazo rinareba abakwirakwiza n'abacuruza ibinyobwa byakozwe n'izi nganda.

Rwanda FDA yabategetse guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse ibinyobwa byose bisigaye bakabisubiza ababibahaye, yaba ababikwirakwiza cyangwa inganda zabikoze.

Iki kigo cyaburiye ko uzarenga kuri aya mabwiriza azafatirwa ibihano biteganywa n'amategeko n'amabwiriza abigenga.

Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'abaturage, Rwanda FDA yanasabye abanywa ibinyobwa bikorwa n'izi nganda kubihagarika burundu, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo kubikura ku isoko.

Iki cyemezo kije gikurikira ubukangurambaga bukomeje gukorwa n'inzego za Leta mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, nyuma y'uko imibare yatangajwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, igaragaje uburemere bw'ingaruka zabyo.

Yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira, abantu barenga 500 bakiriwe mu mavuriro kubera ingaruka z'inzoga n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abantu 50 bamaze gupfa, abarenga 100 barahumye, mu gihe abandi bagize ibibazo bikomeye by'umwijima n'impyiko.

Rwanda FDA yavuze ko ibikorwa byo kugenzura inganda zikora ibinyobwa bisembuye no kubahiriza amabwiriza bizakomeza, inatangaza ko urutonde rw'izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzajya rutangazwa uko ubugenzuzi buzakomeza.

Ibi bisobanuye ko iki atari cyo cyiciro cya nyuma cy'igenzura, ahubwo ko hashobora gukomeza gufatwa izindi ngamba ku nganda zizagaragaraho kutubahiriza ibisabwa mu gukora ibinyobwa byujuje ubuziranenge.

Iri tangazo ryongera gushimangira ko Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbere kurengera ubuzima bw'abaturage, isaba abakora, abakwirakwiza, abacuruza n'abaguzi bose kubahiriza amabwiriza yashyizweho kugira ngo hirindwe ingaruka ziterwa n'ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...