Ni igikorwa cyabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026 muri Camp Kigali ari naho abakunzi ba ruhago bazajya bahurira bakareba imikino itandukanye irimo iraba y’irushanwa rikomeye. Usibye iyi mikino ireberwa kuri Screen nini cyane ariko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha abantu kwidagadura.
Muri ibyo bikorwa harimo kumva no kureba abanyamakuru ba B&B Kigali FM bogeza imikino irimo iraba, gukina imikino ya kicker, gukina kuri PS5, ibyo kurya, ibyo kunywa bya Skol biri ku mafaranga macye n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bihuza abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihe cyose irushanwa rizaba rikomeje.
Ibi ariko biba binajyana n’ibihembo abakunzi ba ruhago batsindira birimo ‘jersy’ z’amakipe bakunda, imipira yo gukina, ibyo kunywa bya Skol n’ibindi.
SKOL Football Village izajya iba ifunguye mu gihe hari imikino kuva saa Kumi z’umugoroba kugeza mu ijoro. SKOL Football Village izajya ihuza abakunzi b’umupira w’amaguru kuzageza tariki ya 19 Nyakanga 2026.
Mu birori byo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa, Dj Brianne ukunzwe n’abatari bake mu kuvanga imiziki n’umuhanzi Juno Kizigenza ni bo bafashije abakunzi ba ruhago kwishima birushijeho.
Ntabwo ari ubwa mbere SKOL Football Village ibayeho dore ko no muri 2018 na 2022 yabaye, igasiga amateka meza atazibagirana.


Juno Kizigenza yasusurukije abakunzi ba ruhago muri SKOL Football Village

Muri Camp Kigali abakunzi ba ruhago bari benshi cyane


DJ Brianne asusurutsa abakunzi ba ruhago muri SKOL Football Village







Usibye kureba imikino hanakinwa imikino itandukanye mu gufasha abakunzi ba ruhago kwidagadura



Abakunzi ba ruhago barebaga umukino banasoma ku byo kunywa bya SKOL


Imikino yerekanirwa kuri Screen nini cyane






Hafunguwe ku mugaragaro ‘SKOL Football Village’ izajya yakira abafana b’umupira
