Mu basaga kimwe cya
kabiri by’abantu ku isi bafite imyaka 30 cyangwa munsi yaho, 78% by’abaherwe ku
isi bafite imyaka hagati ya 50 na 79, naho abakiri munsi y’imyaka 50 ni 12%
gusa. Nta gushidikanya rero, kuba umuntu akiri muto akaba umuherwe utunze
miliyari y’amadolari ni ibintu bihambaye cyane kandi byihariye.
Ku rutonde rw’aba bakiri bato, benshi ni abana b’imiryango ikomeye mu bucuruzi, aho abagera kuri 19 muri 21 bo bavuka mu miryango ikize kandi basangiye imigabane mu bigo bikomeye.
Umuherwe muto kurusha abandi ni Johannes von Baumbach w’imyaka 19 wo mu Budage,
urubyaro rw’umuryango ugira ikigo kinini mu buvuzi cyitwa Boehringer Ingelheim.
Johannes hamwe na barumuna be batatu bafite umutungo ungana na miliyari 5.4
z’amadolari bitewe n’imigabane bafite muri icyo kigo.
Mu bihugu by’i Burayi,
Ubudage ni bwo bufite abakiri bato b’abaherwe benshi ku isi, harimo Sophie
Luise Fielmann w’imyaka 30 ufite ubukire bwa miliyari 2.8 z’amadolari, aho umuryango we wateje imbere ikigo Fielmann AG, kimwe na
Kevin David Lehmann (22) ufite miliyari 3.6 z’amadolari ava mu bijyanye
n’amaduka y’imiti, Maxim Tebar (24) ufite miliyari 1.1 z’amadolari yavuye mu
bikorwa byo gukora imashini zikatira ibiti, n’abandi.
Mu Butaliyani,
abavandimwe batatu b’abaherwe bafite miliyari 6.6 z’amadolari,
bazwi cyane kubera imigabane yabo mu kigo kinini cy’amadarubindi 'EssilorLuxottica'. Ibi byatumye ubutunzi bwabo buzamuka ku kigero cya 40% muri
uyu mwaka kubera imikorere myiza y’iyi sosiyete.
Mu bindi bice by’isi,
hari abavandimwe babiri bo muri Koreya y’Epfo na Brezile baturuka mu muryango
ufite imigabane mu mikino yo kuri internet no mu nganda zikora imashini.
Ku rundi ruhande, aba bakiri bato b’abaherwe babiri bonyine ni bo bashoboye kwiyubakira ubutunzi bwabo bonyine (self-made billionaires). Ed Craven wo muri Australia w’imyaka 29 yashinze urubuga rwa Stake.com rw’imikino yo kuri internet rukoresha ikoranabuhanga rya crypto, aho rwungutse miliyari 4.7 z’amadolari mu mwaka ushize.
Umunyamerika Alexandr Wang w’imyaka 28 ni umwe mu bashinze ikigo Scale AI
gikora ku ikoranabuhanga rya 'Artificial Intelligence', aho ikigo giheruka kubona
ishoramari rya miliyari 1 y’amadolari mu kwezi kwa Gicurasi 2025, kikaba gifite
agaciro ka miliyari 13.8 z’amadolari. Wang afite imigabane ya 14% muri iki
kigo, cyafashije cyane mu gutanga amakuru afasha porogaramu zigezweho nka
ChatGPT n'imashini zitwara abantu zigenzura ubwazo.
Mu bindi bihugu, Firoz
Mistry na Zahan Mistry bo muri Ireland basangiye imigabane muri Tata Sons,
itsinda rikomeye ry’ubucuruzi bwagutse rifite ibikorwa mu bice bitandukanye
by’isi harimo ubwikorezi, inganda n’ibindi. Bakaba bafite imigabane ingana na
4.6% muri iri tsinda ryunguka miliyari 165 z’amadolari.
1. Sophie Luise Fielmann
Afite imyaka 30, ni
Umudage. Ubukire bwe bushingiye ku bucuruzi bw’amadarubindi. Atunze
miliyari 2.8 z’amadolari. Sophie hamwe n'umuvandimwe we mukuru Marc basangiye
ubutunzi bw’umubyeyi wabo, Günther Fielmann, witabye Imana mu mwaka ushize. Günther
yashinze ikigo Fielmann AG mu 1972, agamije kugeza amadarubindi ahendutse kuri bose mu Budage. Marc yayoboye icyo kigo kuva mu 2018, nyuma agihagararira wenyine.
Sophie afite kimwe cya gatatu cy’imigabane ariko ntarinjira mu micungire yacyo.
2.
Katharina Andresen
Afite imyaka 30, ni uwo muri Norway. Ubukire bwe buturuka mu ishoramari. Afite arenga miliyari 2 z’amadolari.
Amateka ye ashingiye ku nganda z’itabi za se zari zimaze imyaka 150, ubu ziri
mu bigo by’ishoramari bya Ferd, bifite ibikorwa bitandukanye birimo ubutaka,
ubukungu n’ibigo byigenga mu bihugu bitandukanye. Akora ku rwego rwo hejuru muri
Ferd, akaba afite imigabane ingana na 42%. Azwi cyane mu bikorwa byo gushyigikira
uburenganzira bwa LGBTQ+ kandi ni umujyanama muri Oslo Pride.
3.
Ed Craven
Afite imyaka 29, ni
Umunya-Australia. Yinjije miliyari 2.8 z’amadolari, ndetse ubu akora mu rwego rw’imikino yo
kuri internet. Afatanyije na Bijan Tehrani, bashinze urubuga rwa Stake.com, rumwe mu
nziza ku isi mu mikino ishingiye kuri cryptocurrency. Mu mwaka ushize, uru
rubuga rwakiriye amafaranga angana na miliyari 4.7 z’amadolari. Imikino ya
Stake yamenyekanye cyane mu bihe bya Covid-19 kubera uburyo abantu bayitabiriye cyane. Ubu Stake ikoreshwa cyane mu guhererekanya Bitcoin.
4.
Leonardo Maria Del Vecchio
Afite imyaka 29, ni
Umutaliyani. Ubukire bwe bungana na miliyari 6.6 z’amadolari buturuka ku
madarubindi. Nyuma y’urupfu rwa se mu 2022, Leonardo hamwe na bene se batandatu
n’umubyeyi wabo basangiye imigabane ya 12.5% mu kigo EssilorLuxottica, kinini
ku isi mu gukora amadarubindi. Leonardo ni umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri
icyo kigo kandi ni Perezida wa Ray-Ban.
5.
Alexandra Andresen
Afite imyaka 28, akaba akomoka muri Norway. Akorana n'umuvandimwe we Katharina mu kigo cy’ishoramari Ferd, aho na
we afite imigabane ya 42%. Ni umukinnyi mu mukino w’amafarasi witabiriye shampiyona inshuro
eshatu mu gihugu cye, ariko yarabihagaritse kubera ibibazo by’umugongo.
Aracyakunda amafarasi, ndetse ayobora ikigo cy’amafarasi Andresen
Dressage.
6.
Firoz Mistry
Afite imyaka 28, ni
Umunya-Irlande. Atunze miliyari 4 z’amadolari. Afite imigabane ya 4.6% mu
itsinda rya Tata Sons rifite ibikorwa bitandukanye birimo imodoka n’ibikoresho
by’agaciro. We n'umuvandimwe we bafite imigabane ya 25% mu kigo cy’ubwubatsi Shapoorji Pallonji
Group.
7.
Alexandr Wang
Afite imyaka 28, ni
Umunyamerika. Ni umwe mu bakiri bato babashije kwikura mu bukene binyuze mu
bushabitsi. Yashinze Scale AI, ikigo gikora porogaramu z’ikoranabuhanga rya
Artificial Intelligence (AI). Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Scale AI yinjije
ishoramari rya miliyari 1 ku gaciro k’ikigo ka miliyari 13.8. Forbes igaragaza ko
afite 14% by’imigabane y’ikigo. Scale AI ifasha gutegura amakuru akoreshwa mu
mashini yigenga nka ChatGPT na moderi z’imodoka zitwara abantu zitagira
abashoferi.
8.
Dora Voigt de Assis
Afite imyaka 27, ni
Umunya-Brazil. Atunze miliyari 1.2 z’amadolari. Afite imigabane ya 3.1%
mu kigo WEG gikora moteri z’amashanyarazi, cyashinzwe na sekuruza Werner
Ricardo Voigt mu 1961. We n'umuvandimwe we nta mirimo bafite mu kigo, ariko WEG
itanga moteri zisaga miliyoni 21 buri mwaka kandi ikora ubucuruzi mu bihugu
birenga 135.
9.
Maximilian von Baumbach
Afite imyaka 27, ni
Umudage. Afite ubutunzi bungana na miliyari 5.4 z’amadolari, aturuka mu ruganda
rukora imiti rwa Boehringer Ingelheim rwatangiye mu 1885. Ni imfura mu bana
bane bavukana bafite ubu bukire bungana.
10.Zahan Mistry
Afite imyaka 26, akaba akomoka muri Irlande. Yafashe imigabane ya 4.6% mu itsinda rya Tata Sons hamwe n'umuvandimwe we Firoz. Ubu bafasha kuguriza amafaranga ikigo cy’ubwubatsi Shapoorji
Pallonji Group, aho bafite imigabane ya 25%. Mu kwezi kwa gatatu babonye inguzanyo
ya miliyari 3.3 y’amadolari iva mu bigo bitanu byigenga.
11.Katharina von Baumbach
Afite imyaka 25, ni
Umudage. Ni we mukobwa umwe mu bana bane b’abavandimwe batunze uruganda rwa
Boehringer Ingelheim. Afite ubukire bwa miliyari 5.4 z’amadolari.
12.Maxim Tebar
Afite imyaka 24, ni
Umudage. Atunze miliyari 1.1 z’amadolari yaturutse mu ruganda rukora
imashini zikoreshwa mu buhinzi na za moteri zigendanwa, Stihl. Uru ruganda
rwatangijwe mu 1926 na Andreas Stihl, washinze moteri y’ibanze ikoreshwa
n’abantu babiri. Ubu rukorera mu bihugu birenga 160 kandi ruracyari urw’umuryango.
13.Remi Dassault
Afite imyaka 23, ni
Umufaransa. Afite ubukire bwa miliyari 2.8 z’amadolari. Avuka mu muryango washinze ikigo cya Dassault Aviation.
Remi afite imigabane ya 4.1% mu kigo cy’indege cya Dassault n’indi ingana na 2.5% mu kigo
cy’ikoranabuhanga cya Dassault Systèmes. Yageze ku bukire bwe nyuma y’urupfu rwa
se mu 2021.
14.Luca Del Vecchio
Afite imyaka 23, ni
Umutaliyani. Atunze miliyari 6.6 z’amadolari yaturutse ku migabane y’ikigo
kinini cy’amadarubindi EssilorLuxottica. Umuryango we ufite kandi imigabane mu
bigo byo mu Butaliyani n’Ubufaransa birimo banki UniCredit n’ikigo
cy’ubwishingizi Generali. Nta mirimo akora muri ibyo bigo.
15.Kim Jung-min
Afite imyaka 23, ni
Umunyasuwedi uba muri Koreya y’Epfo. Ubutunzi bwe bubarirwa muri miliyari 1.3 z’amadolari. Afite
imigabane ya 9% mu kigo cy’imikino ya mudasobwa Nexon, cyashinzwe na se witabye Imana
mu 2022. Nexon ni umwe mu batangije ikigo cya MMORPG, gifite imikino izwi nka
MapleStory, KartRider na Dungeon & Fighter.
16.Franz von Baumbach
Afite imyaka 23, ni
Umudage. Ni umwe mu bana b’abavandimwe bo mu muryango wa Boehringer
Ingelheim. Afite ubukire bwa miliyari 5.4 z’amadolari. Nta byinshi bizwi ku
buzima bwe cyangwa ku mirimo akora.
17.Kevin David Lehmann
Afite imyaka 22, ni
Umudage. Yatunze miliyari 3.6 z’amadolari nyuma yo guhabwa imigabane ya 50%
muri dm-drogerie markt, uruganda rukomeye rw’imiti n’ibiyobyabwenge mu Budage, ayihawe na se mu 2017 ubwo yari afite imyaka 14. Uyu muryango watangiye
ishoramari mu 1974, ubu ufite amaduka arenga 4,120 mu Burayi. Nta mirimo akora
muri uru ruganda.
18.Kim Jung-youn
Afite imyaka 21, ni
Umunyasuwedi uba muri Koreya y’Epfo. Afite ubukire bwa miliyari 1.3. Afite imigabane ya
9% muri Nexon nk’uko umuvandimwe we Kim Jung-min bimeze. Nta
mirimo akora muri iki kigo.
19.Clemente Del Vecchio
Afite imyaka 20, ni Umutaliyani. Afite ubukire bwa miliyari 6.6 aturutse
ku migabane y’ikigo kinini cy’amadarubindi EssilorLuxottica. Nta mirimo akora
muri icyo kigo.
20.Lívia Voigt de Assis
Afite imyaka 20, ni
Umunya-Brazil. Ni we ukiri muto mu bana ba WEG, washinze ikigo gikora moteri
z’amashanyarazi, afite imigabane ya 3.1%. Ari kwiga ibijyanye n’imitekerereze
y’abantu (psychology) muri kaminuza. Yamenyekanye nk’uhagarariye abaherwe bakiri bato kuva mu mwaka ushize, ariko yifuza kwirinda kumenyekana cyane no kutavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
21.Johannes von Baumbach
Afite imyaka 19, ni
Umudage. Ni we ukiri muto mu bana b’abavandimwe batunze uruganda rukora
imiti rwa Boehringer Ingelheim. Umuryango wabo uzwiho kutamenyekanisha ubuzima
bwabo bwa buri munsi. Nta byinshi bizwi ku mirimo akora. Akunda gukina ski nk'umwuga muri Austria.