Hadji Kanyabugabo yavuze ku byo kujyana muri Rayon Sports muri RIB-VIDEO

Imikino - 24/06/2025 12:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Hadji Kanyabugabo yavuze ku byo kujyana muri Rayon Sports muri RIB-VIDEO

Umufana w'ikipe ya Rayon Sports, Hadji Kanyabugabo yavuze kubyo kuyirega mu Rwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kubera amafaranga imurimo ndetse anavuga ku bibazo abona mu buyobozi bwayo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda. Hadji Kanyabugabo yavuze ko iki kibazo cy'amaranga aberewemo na Rayon Sports yakigejeje mu nzego za Leta ndetse avuga ko ari Miliyoni 35 Frw arimo arishyuza.

‎‎Yagize ati: "Ikibazo kuba gihari kirahari biri mu nzego za Leta kandi mfite icyizere cy'uko Leta izabikemura. Ubundi muri macye njye Rayon Sports ndikuyishyuza Miliyoni 35 Frw zirengaho amafaranga macye. 

‎‎Abantu bazi ngo ni Miliyoni 30 kuko arizo z'iri kuri cheque ariko hari izindi Miliyoni 5 Frw nk'ibihumbi hafi 2000 arimo kandi na Perezida wayo Thaddée arabizi ko ahari."

‎Yakomeje avuga ko byari bikwiye ko we na Perezida wa Rayon baregana gusa ko nta kundi yari kubigenza. ‎Yagize ati: "Ntabwo byari bikwiye ko njye na Perezida Thaddée twari dukwiye kuregana ariko nta n'ukundi narikubigenza nzi neza ko niyo ambonye ,cyangwa iyo abitekerejeho yumva ko yampemukiye.

‎‎Kwishyurwa ko nzishyurwa ariko yarampemukiye,burya iyo uhemukiye umuntu utinyuka akaguha amafaranga angana gutyo akishingira ikintu ni kicyo ngicyo uba urimo uriyambura imbaraga kandi ntabwo aribyo."

‎Yakomeje avuga ko aya mafaranga ari ayo yari yagurije Twagirayezu Thaddée kugira ngo ayakoreshe akemura ibibazo by'ikipe ndetse bakumvikana ko ariwe uzayamwishyura gusa bikaza kurangira amuhaye cheque ya Rayon Sports nayo itariho amafaranga.

‎‎Hadji Kanyabugabo yakomeje avuga ko ikibazo abona mu buyobozi bwa Rayon Sports ari ukutumvikana.

‎‎Yagize ati: "Harimo ukutumvikana ariko njyewe icyo navuga nk'umuntu uba hafi ya Rayon Sports nta rugo rudahura n'ibibazo ariko icyo kibazo uragikemura gute. 

‎Ni ukuvuga ngo ikibazo mbona muri Rayon Sports bafite cyagakwiye gukemuka. Nanasaba Perezida Muvunyi ko ariwe wagakwiye kugikemura ndetse nibatagikemura uyu mwaka kugura abakinnyi biraza kugorana. 

‎Rayon Sports ni ikipe y'abafana,ni uguterateranya abantu bagaterateranya nk'abakunzi bayo ariko iyo nkajye mfite kuza kugushuka nkafata nka Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée nkakumvisha ko abandi bayobozi ari babi ukabyemera ukajya muri uwo murongo ntabwo uba urimo urubaka uba urimo urasenya.".

Nyuma y'uko Hadji Kanyabugabo atangaje ibi twagerageje kuvugisha Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ku murongo wa Telefone ariko ntibyadukundira.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...